CARITAS KIGALI

Guhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ni byiza kurwanya ibiza kuko byangiza ibikorwaremezo

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo.

Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu bahawe amahugurwa na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali kugirango nawe ajye ahugura abandi ku micungire no guhangana n’ingaruka z’ibiza avuga ko amahugurwa bahawe mu kwezi kwa 8/2020 yabafashije kumenya guhangana n’ibiza mu gihe cy’imvura, mu gihe cy’izuba ryinshi n’umuyaga mwinshi.

Nsabimana avuga ko bigishijwe uburyo bwo gufata amazi aturuka kunzu, gucukura ibyobo, gushyiraho ibigega kugirango ayo mazi naba menshi babashe kubona aho bayabika no kuzirika ibisenge by’inzu kugirango umuyaga utabitwara.

Ubundi bumenyi bungutse harimo kurwanya isuri yo mu mirima, gucukura imiringoti no guteraho ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri, harwanywa amazi aturuka mu mihanda.

Niyobuhungiro Samuson avuga ko zimwe mu ngaruka z’ibiza bakunze guhura nazo mu gihe cy’imvura nuko amazu asenyuka, ibisenge bikaguruka ku bantu batabiziritse neza, ndetse ugasanga imivu yatwaye ubutaka kubera kudakora imiringoti neza.

Ati “Iyo umuturage ataciye imiringoti ndetse ngo ayobore imivu usanga ubutaka bwatwawe bikamutera igihombo”.

Zimwe mu ngaruka ibiza bitera abantu harimo gutwara ubuzima bw’abantu, gutwara ubuta, gusenya amazu, ndetse no kwangiza ibidukikije.

Guhugurwa guhangana n’ibiza bifasha abaturage guhangana n’izo ngaruka kandi bikabongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kwirinda kugerwaho n’izo ngaruka.

Umukozi wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Archidiyosezi ya Kigali Niyonsenga Immacule avuga ko guhugura abagenerwabikorwa ku mihindagurikire y’ikirere bifasha abaturage kumenya guhangana n’ibiza mu gihe cy’imvura nyinshi.

Niyonsenga avuga ko baheruka guha abagenerwabikorwa amahugurwa y’imicungire y’ibiza mu kwezi kwa 8 kugirango bitegure guhanga nabyo mugihe cy’imvura igwa mu kwezi kwa 9.

Intego yaya mahugurwa ni ukongerera ubumenyi abagenerwabikorwa guhangana n’ingaruka zikomoka kumihindagurikire y’ikirere hagamijwe kunoza imibereho myiza y’abo.

Abagenerwabikorwa bazabasha nabo gufasha abandi kumva neza uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza aho batuye. Kumenya gucunga Ibiza bizafasha abaturage kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ndetse imibereho myiza yabo izarushaho kunoga.

Kugira ubumenyi bwo kurwanya “Ibiza” bizagabanya impfu n’indwara zituruka ku byorezo, bizafasha umugore kugira uruhare n’ijambo ku micungire no kubungabunga ibidukikije.

Abahawe amahugurwa yo gucunga ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo ni abagenerwabikowa mu 300 abagore 209, abagabo 81. Uyu mushinga wa UKAM uterwa inkunga na SCIAF ibicishije muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 02 Ukwakira 2020 saa 15:08:48, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   f9b23