CARITAS KIGALI

Imboga bahinze mu gihembwe cya C zongereye imirire myiza mu ngo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ubihinzi bw'imboga bwahinduye imibereho y'abaturage

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali bavuga ko igihembwe k’ihinga C cy’umwaka wa 2019 na 2020 bahinze imboga nyinshi zibafasha kwihaza mu biribwa banasagurira amasoko.

Ubusanzwe mu buhinzi haba ibihembwe by’ihinga 2 aribyo bita igihembwe cya A na B igihembwe cya C ntikibarwa kuko haba ari mu gihe cy’impeshyi imvura itagwa ahubwo ari mu gihe cy’isarura ry’imyaka yeze mu gihembwe cy’ihinga B, igihembwe cy’ihinga cya C hahingwa ibishanga kuko ariho haba hari amazi.

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM batanga ubuhamya bw’uko bahuguwe gukoresha amazi yo mucyigaya cya Cyohoha bakabasha kubyaza ubutaka bw’imusozi umusaruro aho bahinze imboga zinyuranye zikabafasha kwihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko bakabona amafaranga yo gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Ubu buhamya butangwa n’abagenerwabikorwa buyu mushinga bavuga ko mu gihe cy’impeshyi babaga nta mirimo myinshi bafite yo gukora ahubwo ugasanga abagabo bamwe bajya kwinywera inzoga mu mafaranga bavanye mu musaruro bejeje mu gihembwe cy’ihinga B.

Uwimana Beatha avuga ko bahuguwe uburyo bwo kubyaza umusaruro igihe cy’impeshyi bagahinga imboga z’amoko yose imiryango yabo ikihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko bakabona amafaranga yo kwikenura.

Mu buhamya bwe avuga ko rwose igihe cy’impeshyi bagipfushaga ubusa nyuma bakaza kwigishwa uburyo bwo gukoresha amazi yo mu kiyaga cya Cyohoha bagahinga imboga imusozi bakazuhiza bakoresheje moteri n’imirasire y’izuba.

Abahinzi bashima uburyo bafashijwe n'umushinga UKAM kubona imyayi y'imboga z’ubwoko butandukanye irimo ibitunguru, inyanya, amashu na puwavuro.

Mu mwaka wa 2018 mu gihembwe cy’ihinga C niho bifashishije amazi y’ikiyaga cya Cyohoha bakoresheje moteri zikoresha esanse ziyazamura, no kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba.  

Mu kuhira iyi myaka avuga ko bifashisha moteri 40 zikoreshwa n’abagerwabikorwa buri tsinda ry’abantu 25 bakoresha moteri 2 mu kuhira imyaka.

Gatera Gaston umukozi ushinzwe ubuhinzi mu mushinga wa UKAM mu karere ka Bugesera avuga ko mu gihe cyo guhumbika imyayi akaurikirana abahinzi guhera bazihumbika (pepiniere) kugeza byeze.

 

 Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 02 Ukwakira 2020 saa 15:13:49, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1f12b