CARITAS KIGALI

Gutwika ibisigazwa by’imyaka mu murima bitubya umusaruro w’ibihingwa

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Si byiza gutwikira ibisigazwa by'imyaka mu murima

Sibyiza ko abahinzi batwika ibisigazwa by’imyaka mu mirima yabo kuko byangiza ubutaka bigatuma umusaruro utuba ukaba muke.

Umukozi wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) mu ishami ry’ubuhinzi Gatera Gaston avuga ko abahinzi bakwiye kwirinda gutwika ibisigazwa by’imyaka kuko bitubya umusaruro wabo.

Impamvu nyamukuru Gatera agira inama abahinzi kudatwika ibisigazwa by’imyaka ni ukugirango bya bisigazwa bibore bibyare ifumbire bityo babashe kubona umusaruro uhagije.

Ati “Gutwika ibisigazwa by’imyaka nubwo bitubya umusaruro byangiza n’ubutaka nyirizina, umuhinzi yateramo imyaka ntiyere neza”.

Ibyiza byo kudatwika ibisigazwa by’imyaka nuko iyo birekewe mu murima bibora bigahinduka ifumbire imyaka yabo bahinze ikera neza.

Abagenerwabikorwa bw’umushinga y’UKAM mu karere ka Bugesera bagirwa inama yo kudatwika ibisigazwa by’imyaka mu murima kugirango umusaruro wabo utagabanuka.

Impamvu bagirwa inama nuko mu gihe cyo gutegura ubutaka bitegura ikindi gihembwe cy’ihinga bamwe batwika bya bisigazwa kugira ngo biborohere guhinga.

Ikindi gikomeye ariko, ni uko gutwika byica udusimba dusanzwe mu butaka dutuma ubutaka buhumeka neza.

Ati “Iyo umuntu atwitse hari udusimba tuba mu butaka dutuma buhumeka neza duhita dupfa, utwo dusimba iyo dupfuye ubutaka ntibuhumeka neza n’imyaka uhahinze ntitanga umusaruro nk’uko wakabonetse”.

Nubwo gutwika ibisigazwa by’imyaka bitubya umusaruro Gatera avuga ko gutwika ibisigazwa by’imyaka bitemewe, kuko umuriro ubwawo wangiza ubutaka ariko ushobora kuva mu murima ukaba wafata imisozi igashya.

Asaba abahinzi kubicikaho kuko bifite ingaruka zitari nziza, ndetse hakaba hari n’ibihano biteganywa n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

Itegeko no 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 52, iteganya ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 ku muntu wese utwika imyanda yo mu rugo binyuranyije n’amategeko, ibiyorero, amapine n’amapulasitiki.

Abahinzi bamwe bavuga ko nta bumenyi bafite buhagije mu gutwika ibisigazwa by’imyaka mu murima kuko batari bazi ko byangiza udusimba tuba mu butaka bigatuma n’umusaruro ugabanuka.


Byanditswe : tariki ya 02 Ukwakira 2020 saa 15:23:12, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   91d5e