CARITAS KIGALI

Arashimira Fondation Liliane yamufashije mu burwayi bw’umwana we

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Uwagira umutima ufasha yatera inkunga Geovani

Umuryango wa Mwizerwa Jean Claude na Zipora Mukaruhunga barashimira Fondation Liliane yabateye inkunga ibicishije muri Caritas Kigali bagafasha umwana wabo wavukanye ubumuga bw’ingingo Mwizerwa Jiovani.

 

Nk’uko bitangazwa n’ababyeyi be bavuga ko ubumuga bwa Mwizerwa Jiovani bwatangiye kera kuko bwatewe n'uburyo nyina yamubyayemo.

Zipora Mukaruhunga mama wa Jeovani yagize ati “Ndimo mbyara nagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso bituma umwana wanjye avuka ananiwe bimuviramo ubumuga bw’ingingo”.

Bimwe mu bimenyetso byamweretse ko umwana we ko yamugaye mu myaka 5 afite ntiyigeze abasha gukambakamba no kwicara.

 

Ababyeyi be babanje kumuvuza i Gatagara mu kigo cy’abafite ubumuga  bamuvuye inshuro imwe bakoresheje ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) birangira badakomeje kumuvurira umwana  kuko mituweri( mutuelle de sante ) ivurirwaho inshuro imwe kubafite ubumuga.

Kubera ubushobozi bucye bw’umuryango wabo bahise bahagara ku muvuza. Nyuma baza kongera kwisuganya babasha kubona udufaranga ducye bamusubiza kwa muganga bamukorera igororangingo (Kiné) ubu arabasha kwicara.

 

Nubwo ubu umwana wabo abasha kwicara uyu muryango uracyakeneye gufashwa kuko kubigaragara ufite ubukene ndetse bafite icyangombwa cy'uko batishoboye ndetse na mama wa Geovani ntacyo akora, naho papa we akora ibiraka byo kubaka.

 

Izindi nzitizi zihari muri uyu muryango nuko bafite undi mwana muto bigasaba ko mama we amwitaho abifatanyije no gukora imirimo myinshi y'urugo ndetse bigatuma ababyeyi be batabona umwanya uhagije wo kumukoresha imyitozo ngororamubiri ivuriro rya Rilima ryamwandikiye.

 

Ababyeyi ba Jiovani bagira inama abandi babyeyi kwita kuri aba bana baba baravukanye ubumuga kuko ari abana nk’abandi. Akabagira inama yo kumenya kwihangana. Mama we yitangaho urugero ukuntu adashobora kugira akandi kazi akora kuberako atasiga Jiovani. Ubu aba yifuza kuzabona umunsi umwe abasha kubona Jiovani yiruka nk'abandi bana, akaba yamutuma akantu akakamuzanira ndetse umwana nawe akabasha kugira icyo yikorera.

 

Imibereho igoranye ndetse n’inshingano nyinshi bigaragaza impungenge nyinshi kubafashije uyu mwana Jeovani ko igihe yaba adakora imyitozo ngororamubiri yasubira inyuma nk’uko umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien abivuga.

 Mu byukuri twafashije uyu mwana ufite ubumuga bw’ingingo kumubonera bimwe mu byamufasha gukomeza kubaho, kuko ubumuga afite budakira.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha ababyeyi be kubasha ku mwitaho ariko banakora indi mirimo yababeshaho nawe bakabona uko bamwitaho.

Bimwe mubyo Fondation Liliane yamufashije ibicishije muri Caritas Kigali harimo igizwe n’ibiribwa, ibase, ijerekani, igikombe, isabune, udupfukamunywa. Indi nkunga bamuhaye yoherejwe ku ivuriro rya Rilima mu karere ka Bugesera baramusuzuma, bamushyira mu bitaro kugirango bajye bamukoresha imyitozo ngororamubiri Caritas Kigali imwishyurira inyemezabwishyu (factures) zose zo kwa muganga zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi maganacyenda na makumyabiri n’icyenda na maganabiri na mirongwinani na tandatu (1 929 286 frw). Ahabwa n’inkunga y’ibiryo ihwanye n;amafaranga ibihumbi cumi na birindwi na maganatandatu na makumyabiri (17620 frw.

Ubufasha ubwo aribwo bwose bwahabwa uyu muryango bwabafasha gukomeza kwita kumwana wabo Mwizerwa Jiovani.

 

 


Byanditswe : tariki ya 12 Ukwakira 2020 saa 21:54:05, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ff1a3