CARITAS KIGALI

Menya itegeko rihana umubyeyi ushora umwana gusabiriza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Hari amategeko ahana ababyeyi batita ku bana

Ababyeyi bamwe ntibazi ko hari itegeko ribahana mu gihe batakaje inshingano zo kurera abana babyaye ndetse nababashora mu ngeso zo gusabiriza.

Hari abana bagaragara mu buzima bwo mu muhanda basabiriza wababaza impamvu bajya mu muhanda bakakubwira impamvu zitandukanye zirimo ubukene, kutagira ababyeyi babarera, kuba ba nyina naba se bababyara baratandukanye umwana akabura umurera agahitamokujya muri ubwo buzima bwo mu muhanda, abandi bakavuga ko baba boherejwe n’umwe mu babyeyi kugirango babone ikibatunga.

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha ababyeyi inshingano zo kurera no kubahugura ku mategeko abahana igihe batakaje inshingano zo kurera twifuje kurebera hamwe icyo amategeko ateganya ku mubyeyi utakaje inshingano zo kurera no kwita ku mwana yabyaye ndetse n’uwamushoye mu buzima bwo gusabiriza.

Ingingo ya 36: Guta cyangwa gutererana umwana: Umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana ahagaragara cyangwa umutererana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu(5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu(50 frw ) ariko atarenze ibihumbi ijana (100000frw).

Iyo umwana yatawe ahihishe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi maganatanu (500000 frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1000000 frw) cyangwa kimwe muribyo bihano.

Ingingo ya 37: Gushora umwana mu busabirizi: Umubyeyi cyangwa umuntu wese ufite ububasha ahabwa n’amategeko ku mwana ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe.

Iyo umwana yashowe mu gusabiriza afite ubumuga bwo bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Ababyeyi bafite abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda mu kiganiro twagiranye bose bahuriye ku gisubizo cy’uko nta bumenyi bari bafite bwo ku mategeko ahana ababyeyi birengagije kurera abana babo ndetse n’umubyeyi wabashoye mu ngeso yo gusabiriza.

Uwitwa Mugabe Innocent avuga ko umwana we yagiye gusabiriza mu muhanda nyuma y’uko atandukanye n’umugore we, icyo gihe yabwiwe ko ari nyina wamwoherezaga gusaba kuko nta kazi yari afite ngo kabashe gufasha umwana ngo abeho neza.

Ati “nkubwo urumva ko iyo amenya ko amategeko amuhana ntabwo yari gutinyuka no kubahuka kohereza umwana gusabiriza mu muhanda”.

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi gusobanukirwa inshingano zabo ndetse no kubasobanurira uburyo gutakaza inshingano zo kurera abana babo hari amategeko abibahanira ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda cyagiye giha amahugurwa ababyeyi b’abana bo mu muhanda basobanurirwa ibibi byo kohereza umwana mu muhanda.

zimwe mu mpamvu zitera abana kujya mu buzererezi bwo mu muhanda harimo ubukene, amakimbirane mu miryango, gusenyuka kw’imiryango, ubuke, kubyara abana benshi ababyeyi badashoboye kurera ko aribyo bitera abana kujya kuba inzererezi.

Bimwe mubyo ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali bagiye bafasha ababyeyi b’abana ni ukubahugura kugirango bagire uburere n’ubumenyi bwo kwita ku bana babyaye, kubyara abo bashoboye kurera, kuganira n’abana babo bakamenya kubatega amatwi, ndetse bakabarinda ikintu cyose cyabaganisha mu nzira mbi cyane icyabajyana mu buzima bwo mu muhanda.

Umusaruro wavuye muri aya mahugurwa nuko ababyeyi byabafashije kwita kubana babo igihe bavuye mu buzima bwo mu muhanda basubiye mu miryango yabo bakabasha kubafasha ntibongere kubusubiramo.

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 21 Ukwakira 2020 saa 22:55:58, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   85acf