CARITAS KIGALI

Musenyeri Antoine Kambanda yatunguwe no kuba Karidinali

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Musenyeri Kambanda abaye uwa mbere mu mateka y’u Rwanda ubaye Karidinali

Musenyeri Antoine Kambanda yatangaje ko yatunguwe no kuba kalidinali kuko nta makuru yarabifiteho na make ndetse ntiyigeze abitekereza.

Musenyeri Kambanda yagize ati “Ndashimira Imana, ni yo igena byose. Ni ibintu ntigeze ntekereza, ariko ku bw’ububasha bw’Imana, ndashimira na Nyirubutungane Papa Francis wangiriye iki cyizere, ndetse akanantungura kuko ntabwo nari mbizi. Abantu bagiye babimbwira hanyuma nza kubona inkuru y’impamo. Ni ibintu rero nshimira Imana kuko ndayikunda n’umutima wanjye wose kandi mu buzima bwanjye nitangiye kuyikorera.”

Ati “Icyizere ngiriwe n’umwanya mpawe, nshimishijwe n’uko nzashobora kuyikorera kurushaho mu rwego rwa Kiliziya nk’umuryango washyizweho n’Imana mu buryo bwo kwamamaza urukundo rwayo n’inkuru nziza y’umukiro.”

Abajijwe niba umwanya ahawe waba ufitanye isano no kunoza umubano kwa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, Musenyeri Kambanda yavuze ko kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Kiliziya Gatolika na byo ari byiza kuko bitanga umutekano, ibikorwa bikiyongera.

Icyakora mu rwego rwa Kiliziya na none, Papa ngo areba ukwemera kw’Abakilisitu, ibikorwa bya Kiliziya cyane cyane mu kurushaho kurema umuryango wunze ubumwe wa kivandimwe, no kurushaho kwamamaza ivanjili kugira ngo abantu barusheho kumenya Imana n’izina ryayo.

Ati “Ibi byose rero ubishyira hamwe, ntabwo ari jyewe ku giti cyanjye, ahubwo ni Kiliziya y’u Rwanda n’Igihugu, kuko urugendo twakoze rugaragara, n’ubutumwa dukora, Kiliziya ku isi ibona hari ubuhamya n’umusanzu mu iyogezabutumwa muri rusange no mu bikorwa bya Kiliziya dukora.”

Abajijwe niba hari inyungu bifite kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ati “Ibyo bigaragaza ko ari ishema rikomeye n’icyizere gikomeye Kiliziya igiriye u Rwanda.”

Ati “Ubu umuntu aba agiye mu bajyanama ba Papa ndetse akagira na Kiliziya ahabwa muri Diyosezi ya Roma nk’umwe mu bajyanama ba Papa. Abo Bakaridinali kandi ni na bo bavamo abatora Papa, akanatorwa muri bo.”

Yasobanuye ko muri rusange inshingano za Karidinali zireba Kiliziya n’iyogezabutumwa muri rusange ku isi. Ati “Nka Kiliziya mu Rwanda, twishimiye ko dushobora gutanga umusanzu wacu n’ijwi ryacu rikaba ryakumvikana mu musanzu w’iyogezabutumwa muri rusange ku isi.”

Ku bijyanye no kumenya niba agumana inshingano yakoraga mu Rwanda, yavuze ko azikomeza, keretse nibamuha ubundi butumwa, ariko ngo izo nshingano zishobora no guhabwa undi mwepisikopi cyangwa umupadiri.

Nyiricyubahiro Antoine Kambanda ni we Karidinali wa mbere u Rwanda rugize. Muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, Diyosezi ifite Umukaridinali ni iya Kinshasa yonyine. Ahandi hari umukaridinai ni i Nairobi, uw’i Kampala yacyuye igihe, n’uwa Dar es Salaam na we yacyuye igihe.

 

Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 26 Ukwakira 2020 saa 22:19:09, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1c738