CARITAS KIGALI

Kiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ntabwo Papa Francis ashyigikiye abatinganyi

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana nk’umugabo n’umugore kw’abahuje imiterere y’ibitsina (ubutinganyi).

Iryo tangazo rivuga ko ibyo ibitangazamakuru byanditse nta kuri kurimo kubyo Papa Francis yavuze ibyo atigeze avuga kuri abo babana bahuje ibitsina.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda buvuga ko mu bamamaza izo mpuha hashobora kuba harimo abataramwumvise neza, abasemuye nabi mu ndimi zitandukanye, cyangwa se hakaba n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakirisitu no kumuvugira ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera Gatolika.

Iryo tangazo riti “Ikibigaragaza ku buryo budasubirwaho ni ukuntu bakomatanyirije hamwe ibyo yavuze kuri iyo ngingo y’ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n’ahantu hanyuranye ndetse n’ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk’aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.”

Itangazo rikomeza rigira riti “Papa Francis ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk’umugabo n’umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika, ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w’abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza.”

“Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha. Icyo Papa Francis avuganiraho ababana bahuje igitsina ni uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk’abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n’urukundo.”

Kiliziya Gatolika isaba abayoboke bayo kuba maso no gukomera ku kwemera kwabo no kudacibwa intege na bene ayo makuru akwirakwizwa nyamara atari ukuri.

 

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 27 Ukwakira 2020 saa 14:55:06, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   80036