CARITAS KIGALI

Menya inshingano za Karidinali

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umwambaro utukura niwo Karidinale yambara

Nyuma y’uko Musenyeri Antoine Kambanda agizwe Karidinali abakirisitu Gatorika benshi batangiye kwibaza inshingano ze ndetse niba azaguma agakorera hano mu gihugu cy’u Rwanda cyangwa azajya gukorera i Roma mu Butariyani.

Itangazo ryatangajwe na Papa Francis tariki ya 25/10/2020 rishyiraho ba Karidinali 13 muri bo harimo na Musenyeri Antoine Kambanda, urubuga rwa Caritas Kigali rwifuje kubagezaho zimwe mu nshingano za Karidinari.

Musenyeri Philippe Rukamba Perezida w’inama y’Abepisikoki mu Rwanda yagize icyo avuga ku nshingano za Kalidinali, avuga ko Umukaridinali ataba ari uw’Igihugu runaka cyangwa ngo abe uwa Diyosezi ye gusa, ahubwo ko aba ari Umukaridinali wa Kiliziya Gatolika yose ku isi.

Musenyeri Rukamba kandi yasobanuye ko Abakaridinali bashobora kuba Abepisikopi bari muri Diyosezi zabo, nk’uko hari n’abandi baba bakora mu biro bikuru by’i Roma.

Karidinali ni urwego rukurikira Musenyeri mu kuzamuka mu nzego z’icyubahiro muri Kiliziya Gatolika, hejuru ya Karidinali haba Papa gusa.

Abakaridinali ni bo batorwamo Papa kandi bakamwitoramo hagati yabo. Karidinali ni rwo rwego rwa nyuma mu cyubahiro muri Kiliziya Gatolika. Hari abakaridinali baba i Roma hari n’ababa hirya no hino mu madiyosezi yabo. Icyakora kuba Karidinali ngo ntibivuze ko uhita ujya mu batora cyangwa abatorwamo Papa, kuko na byo bigira amategeko abigenga.

Imirimo Karidinale Antoine Kambanda yakoraga ngo ashobora kuyikomeza, gusa hakaziyongeraho n’indi ijyanye n’urwego yazamuweho rwa Karidinali, nk’uko Musenyeri Filipo Rukamba yabisobanuye.

“Ubu nka Karidinali imirimo iziyongera, ariko tuzi ko abishoboye, afite imbaraga kandi azabikora neza. Turamwifuriza rero ibyiza byose, nk’Abasenyeri bagenzi be, Abepisikopi, yemwe ndetse n’Abakirisitu twese, tugeze ku kintu gikomeye cyo kugira Umukaridinali wa mbere mu Rwanda” Musenyeri Philippe Rukamba.

Abakaridinali bamwe bakorera Roma (Vatican) abandi bakaguma bakorera mu bihugu byabo bakajayo igihe batumijwe.

 Amategeko abagenga avuga ko Abakaridinali igikorwa cyabo cya mbere ari ugutora umu Papa mushyashya iyo usanzwe yapfuye cyangwa avuye mu mirimo. Gusa muri bose, 120 ni bo baba bagize inama itora Papa mushyashya.

Bashingwa kandi iyindi mirimo itandukanye harimwo gukurikirana ibikorwa by’abasenyeri, inkuru nziza y’ivanjiri muri Kiriziya.

 

Abakaridinali bambara ibara ry'umutuku mu mategeko ya kiriziya Gatorika bisobanura ko baba "biteguye kumena amaraso yabo mu gukorera Imana mu butumwa bwose baba bahawe bwo kogeza inkuru ya Yezu”.

 

Umwanditsi

 

 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 02 Ugushyingo 2020 saa 16:49:29, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   8a9c7