CARITAS KIGALI

Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umuhango wari witabiriwe n'abantu batandukanye

Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro

Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero  abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba ryubatswe na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali.

Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, lgisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali aha umugisha iri vomero ry’abaturage abasaba kuzabungabunga iryo vomero kuko rije kubabera ubuzima bwiza.

Ati “Yizeye kandi ko aya mazi azaba ay’umugisha, abahavomera bakaba na bo amasoko yuwo mugisha, amahoro nubwumvikane”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien akuriye Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kumurikira iriba abaturage yababwiye ko mu ntangiriro za 2020, byakunze kuvugwa mu bitangazamakuru ko abaturage batuye mu Kagari ka Gasanze mu midugudu ya Nyarubande, Akagarama, Agasharu na Nyakabungo byo mu Murenge wa Nduba, Akarere ka GASABO, bafite ikibazo cyamazi. Icyo gihe ibitangazamakuru byagaragazaga ikivunge cyabantu benshi batonze imirongo miremire ivomera kuri uyu mugezi. Dore ko abaturage batuye iyi midugudu bagera kuri 1437.

Muri icyo gihe Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP KIGALI) yabiganiriyeho n'umwe mu bafatanyabikorwa bayo SCIAF, maze yemera gusana no kwagura ivomero ku nkunga yAbakristu bo muri Paruwasi yitwa Saint-Flannans muri Ecosse.

Batanze inkunga igera kuri miliyoni ndwi (7,000,000 frw). Na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Kigali (CDJP) ifatanyije n'abaturage bangeraho miliyoni eshatu, kuko umushinga wose watwaye agera hafi  miliyoni icumi (10,000,000 Frw). Watangiye gukorwa mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga, urangira mu mpera zukwa cumi 2020.

At “Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) ikaba ishyikirije ivomero abaturage bo mu midugudu irikoresha, nkaba nizeye ko muzarifata neza”.

Abaturage basabwe kujya boroherana mu gihe cyo kuvoma byumwihariko ku mugore numwana baje kuhavomera. Impamvu ya mbere ni ukugirango umwana adatinda ku mugezi, kuko agomba kujya ku ishuri, numugore ntahutazwe kubera imbaraga nke, ahubwo agafashwa kuvoma hakiri kare kugirango abone n’umwanya wo gukora indi mirimo.

Abaturage bishimiye iki gikorwa cyiza cyo kubakirwa ivomero ndetse bemera ko ibikorwa byaryo bazabibungabunga kugirango bitazangirika.

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 09 Ugushyingo 2020 saa 21:10:51, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   33621