CARITAS KIGALI

UBUTUMWA BWA CARITAS KIGALI MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUKENE 2020

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Caritas Kigali irashishikariza abantu gufasha ababaye

Bakristu nkunda, nejejwe no kubashimira mbikuye ku umutima, kubera ukuntu mudahwema kwitabira ibikorwa by’Urukundo n’Impuhwe mugirira abakene n’abari mu kaga bose. Imana ikomeze kubibahera umugisha.

Ku italiki ya 15 Ugushyingo 2020 tuzahimbaza Umunsi mpuzamahanga w’Umukene.Abepiskopi Gatolikia mu Rwanda bifuje ko guhimbaza uyu munsi byajyana no gukora igikorwa dusanzwe dukora mu kwezi k’urukundo n’Impuhwe tutabashije gukora mu kwezi Kanama 2020, kubera ibihe bidasanzwe twarimo, bitewe n’icyorezo cya COVID 19.

Nyamara n’ubwo twari mu bihe bikomeye, ndabashimira mbikuye ku mutima ko mwitanze uko mushoboye, mukagoboka abari bababaye kurusha abanda, kandi mukabikora ku buryo bushimishije. Imana ikomeze kubibahera umugisha.

Umunsi mpuzamahanga w’umukene washyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisco tuwuhimbaza bitari mu magambo gusa, ahubwo mu bikorwa. Muri uyu mwaka Papa aradusaba “kurambura ukuboko” tugatabara umukene. Muri Kiliziya gatolika mu Rwanda, by’umwihariko muri Arikidiyosezi yacu ya Kigali ,turifuzako twarambura ukuboko dukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye nk’uko twagombye kuba twarabikoze mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe.

Abepiskopi bacu bashatse ko iki gikorwa cyatangirana  n’italiki ya 15 Ugushyingo 2020 kikarangira kuri 30 Ugushyingo 2020.

Mu gitabo cya Mwene Siraki 29, 8-13:  “Ariko rero ujye witondera umukene, ntugatindiganye mu gihe cyo kumufasha. Ujye ukurikiza amategeko utabare umukene, kandi kuko akennye ntukamwirukane amara masa.  Feza yawe yifashishe umuvandimwe cyangwa inshuti, itazagwira ingese munsi y’ibuye igapfa ubusa. Jya ukoresha ibyawe ukurikije amategeko y’Usumba byose, bizakubyarira inyungu mu zabukuru”.

Bakristu bavandimwe, muri uyu mwaka twahuye n’ibibazo bikomeye cyane byatewe n’ingaruka zo guhangana niicyorezo cya COVID 19.Ibi bibazo byahungabanyije ubukungu ku nzego zose no kuri buri wese ku giti cye, byasize hari benshi bahuye n’ibibazo by’ubukene bitandukanye bakeneye gufashwa. Nyamara kandi, n’ubwo hari ubukene ntabwo imitima yacu yo yakennye.

Bike dufite, ku rugero rwa wa mupfakazi w’I Sareputa, twabisangira n’abababaye kuturusha,kandi tukabironkeramo umugisha.Bitewe n’ibihe turimo twaboherereje ku mugereka w’ubu butumwa, amabwiriza ajyanye no kwegeranya iyi nkunga muri uyu mwaka wa 2020.

Pawulo Mutagatifu mu Ibaruwa ye ya kabiri yandikiye Abanyakorinti 8, 12-15 aragira ati “Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze! Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza. Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo nabo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane. Koko haranditswe ngo ‘Uwayoye byinshi ntacyo yarengejeho, n’uwayoye bike ntacyo yabuzeho’”

Tubashimiye uburyo muzitabira icyo gikorwa, muba abanyampuhwe nk’uko Data wo mu Ijuru ari Umunyampuhwe.  

Mbifurije amahoro y’Imana kandi muzagire Adiventi nziza!

 

 +Antoine Cardinal Elect. KAMBANDA

Arikiyepiskopi wa Kigali


Byanditswe : tariki ya 10 Ugushyingo 2020 saa 10:09:44, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   19685