CARITAS KIGALI

Ibimina biciriritse imwe mu nzira yo gukorana na Banki

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ibimina bivuguruye byabafashije gukorana na Banki

Ababyeyi bafite abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Lilima bavuga ko ibimina bivuguruye byabafashije gukorana na Banki bakiteza imbere.

Pascal Mbonimpaye atangaza ko inkunga bahawe n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ingana n’ibihumbi 52300 byamufashije kwiteza imbere biciye mu mishanga mito ibyara inyungu ndetse bimuha n’uburyo bwo gukorana na Banki kugirango abone inguzanyo.

Iyi nkunga y’aya mafaranga yamufashije kwivana mu bukene kuko ubu yahindutse umuhinzi mworozi wabigize umwuga.

Ati “noroye inka naguze mu mafaranga bagiye banguriza mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, nayiguze maze gufata inguzanyo inshuro 3 y’ibihumbi 50 nongeranya nayo nari nagurishije mu myaka nejeje nari narahinze.

Muri ubu buhinzi n’ubworozi byamufashijegukorana na Bankikuko abasha kwizigamira inyungu.

Kubasha ku bitsa kuri banki inyungu yakuye mu bucuruzi bimuha amahirwe yo kubona inguzanyo akagura ubucuruzi bwe.

Mukakanani Marcelline avuga ko ubu amaze kubitsa kuri banki amafaranga arenga ibihumbi 200 yakuye mu bucuruzi bw’imyaka buciriritse ndetse ko ateganya kwaka inguzayo yo kwagura ubucuruzi bwe.

Ati “Rwose ibimina bivuguruye biratwungura kuko bikorwa mu buryo buvuguruye bikadufasha gukorana na banki tukabona inguzanyo”.

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali cyateye inkunga aba baturage bo mu karere ka Bugesera babafasha kwivana mu bukene binyuze mu bucuruzi bw'imyaka, ubucuruzi bw'amatungo magufi ubucuruzi bw'imboga, Imbuto.

 

Abaturage kandi bitabiriye ubucuruzi bw'ibinyobwa birimo imitobe, inzoga, ndetse bagakora n’ubukorikori butandukanye burimo kuboha imisambi, ibikapu, n;imitako.

 

Iyo mirimo ikorwa igihe cyose ariko cyane cyane mu gihe cy'izuba ryinshi kuko imirimo y'ubuhinzi iba ari mikeya bityo bikabarinda kwicara ntacyo bakora.

Imishinga iciriritse itangira abanyamuryango bibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya. Aya matsinda niho bakura igishoro mu buryo bw'inguzanyo umushinga nawo ukabunganira nyuma y’amezi hagati ya 6 na 8 batangiye.

 

Buri munyamuryango aba afite agashinga gatoya akora ku giti cye kakamwinjiriza ariko hari n’amatsinda ahurira  ku mushinga umwe ariko ntibibuze nawamunyamuryango gukomeza nakagashinga kiwe kabasha kumuhesha inguzanyo muri Banki.

 

 

Umwanditsi

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 10 Ugushyingo 2020 saa 13:02:20, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   71407