CARITAS KIGALI

Uwagira umutima ufasha yatera inkunga Geovani

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Dutabare uyu muryango ubashe kuvuza umwana wabo

Ababyeyi ba Mwizerwa Jiovani basaba umuntu wese ufite umutima utabara kubafasha bakabasha kuvuza umwana wabo ufite ubumuga bw’ingingo.

Uwaba afite umutima wo kumufasha bacisha ubutumwa kuri telephone igendanwa zikurikira: 0788743321, na 0727730012 no kuri numero 0784609286.

Uyu mwana Mwizerwa Jiovani ubumuga bwe abumaranye imyaka 5 kuko kuva yavuka ntiyigeze abasha gukambakamba no kwicara.

Mu buhamya umubyeyi we atanga avuga ko babanje kumuvuza i Gatagara mu kigo cy’abafite ubumuga bamuvuye inshuro imwe bakoresheje ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) birangira badakomeje kumuvurira umwana kuko ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ivurirwaho inshuro imwe kubafite ubumuga.

Kubera ubushobozi bucye bw’umuryango wabo bahise bahagara ku muvuza. Nyuma baza kongera kwisuganya babasha kubona udufaranga ducye bamusubiza kwa muganga bamukorera igororangingo (Kiné) ubu arabasha kwicara.

Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cy’abatishoboye ndetse unabifitiye icyangombwa bavuga ko ubushobozi bwabo butabemerera kuvuza umwana wabo ndetse bigatuma batabasha kugira akandi karimo mama we abasha kwikorera kubera ko aba arimo ku mwitaho.

 Papa wa Jiovani niwe ubasha gushaka ibiraka bitunga umuryango naho mama we akirirwa amwitaho gusa kuko atabasha kumusiga wenyine. 

Izindi nzitizi zihari muri uyu muryango nuko bafite undi mwana muto bigasaba ko mama we amwitaho abifatanyije no gukora imirimo myinshi y'urugo ndetse bigatuma ababyeyi be batabona umwanya uhagije wo kumukoresha imyitozo ngororamubiri uko bikwiye.

Aba babyeyi b’uyu mwana barasaba ko abagiraneza n’umuntu wese ufite umutima mwiza ufasha yabatabara bakabona uko bavuza umwana wabo kuko kubaho mu bukode bw’inzu no gushaka ibiraka byatumye Babura ubushobozi bwo kuvuza umwana wabo neza.

Ubufasha ubwo aribwo bwose bwahabwa uyu muryango bwabafasha gukomeza kwita ku mwana wabo Mwizerwa Jiovani ndetse bakabasha ku muvuza.

 

Umwanditsi

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 12 Ugushyingo 2020 saa 10:06:50, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7fb87