CARITAS KIGALI

Umushinga w’ibyumweru 100 umaze guhindura byinshi mu mibereho y’abagore batishoboye

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umushinga umaze guhindurira abagore 40 imibereho

Abagore 40 bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu matsinda 2 bavuga ko amafaranga bahabwa buri cyumweru biciye mu mushinga w’ibyumweru 100 amaze kubahindurira ubuzima.

Mu buhamya butangwa ni Uwiduhaye Joselyne avuga ko uyu mushinga waje ari igisubizo ku bagore bari mu bukene kuko ubu bamaze kwiteza imbere.

Avuga ko buri cyumweru uyu mushinga ubaha amafaranga ibihumbi 8800 bakayaboherereza kuri telefone igendanwa mu buryo bwa mobile money (MOMO) abikuza amafaranga ibihumbi 8525frw kuko haba havuyeho ayo gukata bamubikuriza.

Muri aya mafaranga havaho amafaranga 250 ajya mu isanduku ya Caritas ya  Diyoseze Ruhengeli kuko aribo bateguye uyu mushinga ugashyirwa mu bikorwa na Caritas ya Kigali, bigakorwa mu rwego rwo kuzigama kugirango ayo mafaranga azafashe abandi, naho amafaranga angana na 7500 bayizigamira mu itsinda.

Mu mafaranga yose ibihumbi 8800 bahabwa havuyemo ibyo byose basigarana amafaranga ibihumbi 7500 abadamu bayashyira hamwe buri cyumweru bagateranyiriza mu matsinda abiri buri wese agafata amafaranga ibihumbi birindwi na maganatanu (7500Frw).

Aya mafaranga 7500 umudamu ayahabwaga kugirango ayashore mu bikorwa by’ubucuruzi, mu buhinzi n’ubworozi kugirango iyo mishinga imufashe kwiteza imbere.

Musabyemariya Olive nawe ni umwe muri aba badamu baterwa inkunga n’umushinga w’ibyumweru 100, avuga ko nyuma yo kwibumbira muri aya matsinda byabahinduriye ubuzima ubu bamaze kugera kuri byinshi babikesha ayo mafaranga bahabwa buri cyumweru nabo bakayakoramo imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Yagize ati “rwose kuva uyu mushinga waza bakatubumbira hamwe bakajya baduha amafaranga yo kudufasha byaduhinduriye ubuzima kuko imiryango yose yatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ndetse tubasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyu”.

 Musabyemariya avuga ko ubu bafite amakonti (compte) yo kwizigama ubu babasha gukorana na Banki babitsa bakanabikuza bikabafasha kuzigama ayo baba bakuye mu mishinga mito iciriritse ibyara inyungu.

 Ati “ Sibyo gusa kuko ubu twamenye uburyo bwo kubyaza inyungu amafaranga ibihumbi 7500 duhabwa buri cyumweru tukayakuramo inyungu tukayikenuza mu bibazo by’urugo.

Umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe abatishoboye imibereho myiza n’ubutabazi muri Caritas Kigali Narame Gratia avuga ko uyu mushinga w’imibyumweru ijana waje kubufatanye na Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri ije gutera inkunga abagora batishoboye kuva ku myaka 20 kugeza ku myaka 40.

Ati “Abadamu batari bafite udushinga bakora babonye igishoro ubu baracuruza ndetse muri bo bose babaye aborozi b’amatungo magufi arimo ingurube,inkwavu,ihene, inkoko”.

 Uretse ubworozi muri abo bagore 40 bamwe muri bo babashije kugura abaguze imirima yo guhinga n’ishyamba.

Umushinga watangiye mu kwezi kwa 6/2020 utangirana itsinda 1 ry’abagore 20,

Uyu mubare w’abagore batishoboye wakomeje kwiyongera ubu abarimo gufashwa ni 40 bari mu matsinda 2.

 

Umwanditsi

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 12 Ugushyingo 2020 saa 15:07:57, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   05cb5