Ese haricyo wigomwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene?

Tariki ya 15 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umukene mu rwego rwo kubaba hafi no kubitaho mu mibereho yabo, Caritas Kigali yasabye buri muntu wese ufite umutima w’impuhwe n’Urukundo kwigomwa kubyo buri muntu atunze kugirango uwo munsi uzizihizwe neza.
Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene n’ubwo washyizwe kuri iriya tariki ya 15 buri mwaka ko bitagomba gukorwa umunsi umwe gusa ahubwo kuno kwezi kose kwa 11 ndetse n’indi minsi yose umuntu wese yafasha umukene amufashisha icyo afite kugirango umukene abashe gusangira n’abandi ubuzima.
« Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva » (Zab 34 [33], 7). Amagambo y’umuririmbyi wa Zaburi ahinduka ayacu igihe duhuye n’ibihe by’ububabare n’uguhezwa, benshi mu bavandimwe babamo, ari bo muri rusange dukunze kwita «abakene».
Umuntu wanditse aya magambo bigaragara ko na we yari muri ibyo bihe bibabaje. Mu by’ukuri yabaye mu bukene, ariko abuhinduramo indirimbo y’igisingizo no gushimira Uhoraho.
Natwe rero muri iki gihe duhura n’ubukene bw’ingeri nyinshi, iyi Zaburi iraduha kumva abakene nyakuri abo ari bo, ari na bo tugomba kwitaho kugira ngo tubashe gutega amatwi ugutabaza kwabo no kumenya ibyo bakeneye.
Mbere na mbere twabwiwe ko Uhoraho yumva abanyabyago bamutabaza, kandi akaba umugiraneza w’abashakira ubuhungiro muri We, abafite umutima washenguwe n’agahinda, ubwigunge n’ihezwa.
Uhoraho yumva abavukijwe agaciro kabo nyamara ntibabure imbaraga zo kurangamira ijuru kugira ngo bahabwe urumuri n’ubutwari. Uhoraho yumva abatotezwa bazira ubutungane, abatsikamirwa n’ubuyobozi budakwiye iryo zina kandi bahora mu bwoba baterwa n’urugomo bagirirwa, ari na ko barangamiye Imana yo Mukiza wabo.
Akamaro k’iryo sengesho mbere na mbere ni icyifuzo cyo kwishyira mu maboko ya Data tumwizeye, we utwumva kandi akatwakira. Ni muri urwo rugero natwe dushobora kumva icyo Yezu yatangaje muri iyi ngingo ndangahirwe, agira ati « Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo » (Mt 5, 3).
Zaburi igaragaza imyifatire y’umukene n’umubano afitanye n’Imana, ikoresheje inshinga eshatu. Iya mbere ni iyi: « gutabaza ». Kuba umukene ntibishobora guhinirwa mu ijambo rimwe: ni umuborogo wambukiranya ijuru maze ukagera ku Mana.
None se umuborogo w’umukene waba ugaragaza iki kindi uretse ububabare n’ubwigunge, ukutabona icyo yari yiteze n’amizero ye? Dushobora kwibaza tuti « Bishoboka bite ko uwo muborogo uzamuka ukagera ku Mana tutawumva ngo tuwiteho, cyangwa se ugire icyo utubwira ? » Ku Munsi nk’uyu, duhamagariwe kwisuzuma tubikuye ku mutima kugira ngo twumve niba koko dufite ubushobozi bwo kumva abakene. Kugira ngo tumenye ijwi ryabo, dukeneye umutuzo ngo tubashe gutega amatwi.
Uko turushaho gusukiranya amagambo, ni ko tudashobora kubumva. Akenshi njya ntinya ko ibikorwa byinshi, nyamara bikenewe kandi bikwiye gushimwa, bidufasha kurushaho kwishimisha twebwe ubwacu, aho gutuma dutega amatwi umuborogo w’umukene. Muri ibyo bibazo, igihe abakene batatse, imyitwarire yacu irangwa no guhuzagurika, bityo ntitubashe gushyikira koko imibereho barimo.
Kuri iyo ngingo, usanga turi ingaruzwamuheto z’umuco udutegeka kwihugiraho no kwiyitaho ubwacu, ku buryo tudashobora gutekereza ko, igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije kwita kuri mugenzi wawe gishobora kudushimisha byimazeyo tutarinze kwitegeza ibidutokoza. 3. Inshinga ya kabiri ni iyi: « Gusubiza ».
Nk’uko umuririmbyi wa Zaburi abivuga, Uhoraho ntiyumva umuborogo w’umukene gusa, ahubwo aranamusubiza. Igisubizo cye, mbese nk’uko amateka y’icungurwa ry’abantu abihamya, ni ugusangira byuje urukundo imibereho y’umukene.
Ni uko byagenze igihe Abrahamu abwiye Imana icyifuzo cye cyo kubona urubyaro, nyamara we n’umugore we Sara bari bageze mu za bukuru kandi nta mwana bafite (reba Intg 15, 1-6). Ni byo byabaye igihe Musa ahishuriwe, mu gihuru cyagurumanaga kidakongoka, izina ry’Imana akanahabwa ubutumwa bwo kuvana umuryango wayo mu Misiri (reba Iyim 3, 1-15).
Icyo gisubizo kandi cyakomeje gushimangirwa mu rugendo rwose rw’imbaga y’Abayisraheli mu butayu, igihe baribwaga n’inzara bakicwa n’inyota (reba Iyim 16, 1-16 ; 17, 1-7), ndetse n’igihe babaga baguye mu kaga gakabije, ari byo guhemukira isezerano no gusenga ibigirwamana (reba Iyim 32, 1-14). Igisubizo Imana iha umukene, iteka ni ubuvunyi butanga umukiro bugamije komora ibikomere by’umutima n’iby’umubiri, gusubiza mu buryo ubutabera no kunganira ngo basubirane ubuzima bukwiye umuntu.
Byongeye kandi, igisubizo cy’Imana ni umuhamagaro ureba buri wese umwemera kugira ngo ashobore kugenza nka Yo mu ntege nke zisanzwe za kamere-muntu.
Umunsi Mpuzamahanga w’abakene ni igisubizo cyoroheje cya Kiliziya yose aho isakaye ku isi hose, gihabwa abakene b’ingeri zose n’ahantu hose, kugira ngo hatagira n’umwe ukeka ko ugutabaza kwabo ntawe ukwitayeho.
Nanone ariko birumvikana ko ari nk’igitonyanga cy’amazi mu myanja y’ubukene. Nyamara gishobora kuba nk’ikimenyetso gihuriweho n’abantu bose bari mu bukene, kugira ngo bumve ko abavandimwe babari hafi.
Nta we usubiza ibibazo by’abakene atabegereye ubwe ngo atege amatwi ugutabaza kwabo maze akitanga ubwe. Igishyika abemera babagirira ntigishobora kugarukira mu kubafashisha ibintu n’ubwo na byo bikenewe kandi tubibagomba ku ikubitiro rya mbere ahubwo binageza kuri urwo « rugwiro rwuje urukundo » (Exhortation Apostolique Evangelii gaudium, 199) rwubaha undi nk’umuntu kandi rukamushakira icyiza. 4.
« Kubohora ». Umukene wo muri Bibiliya abaho afite icyizere gikomeye cy’uko Imana iri kumwe na we, kugira ngo imusubize agaciro ke. Ubukene si ikintu umuntu yifuza, ahubwo ni ingaruka z’umuco mubi w’ubwikanyize, ubwirasi, umururumba n’akarengane.
Ibibi byabereyeho rimwe na muntu ni byo byaha bikomeretsa iteka abantu benshi b’inzirakarengane, bikanagira ingaruka ziteye ubwoba ku mibereho y’abantu. Imigenzereze y’Imana ibohora, ni igikorwa cy’umukiro ku bantu bayigaragarije agahinda n’intimba bafite ku mutima. Uburoko bw’ubukene bwasenywe n’ububasha bw’ubuvunyi bw’Imana. Zaburi nyinshi zivuga kandi zigahimbaza amateka y’icungurwa ry’abantu, zibanda cyane ku buzima bwite bw’umukene : « Kuko (Uhoraho) atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare, ngo amuhishe uruhanga rwe, ahubwo akamwumva igihe amutakiye » (Zab 22 [21], 25). Kuba umukene ashobora kurangamira uruhanga rw’Imana byonyine ni ikimenyetso cy’ubucuti bwayo, cyo kumuba hafi, cy’umukiro itanga. « Kuko wabonye akaga ndimo, ukamenya amagorwa yanjye ; ……. wanshyize ahagutse » (Zab 31 [30], 8-9).
Gushyira umukene “ahagutse”, ni ukumurokora “imitego y’umuhigi” (reba Zab 91 [90], 3), ni ukumurinda umutego yatezwe mu nzira, kugira ngo ashobore atyo gukomeza urugendo mu ituze kandi ngo arebane ubuzima umutima utuje. Umukiro w’Imana ufite ishusho y’ikiganza kiramburiwe umukene, ikiganza cyakira, gikingira ndetse kimwereka ubucuti akeneye.
Uko kuba hafi y’umukene mu buryo bugaragara kandi bufatika bishobora kutubera inzira nyakuri yo kumubohora : « Buri mukristu na buri muryango bahamagarirwa kuba ibikoresho by’Imana mu kubohora abakene no guharanira iterambere ryabo, ku buryo na bo bashobora kugira uruhare rwuzuye mu muryango w’abantu ; ibyo bikavuga ko tugomba kuba intiganda n’abashishozi mu gutega amatwi ugutakamba k’umukene no kumutabara » (Exhortation Apostolique Evangelii gaudium, 187). 5. Nterwa ikiniga no kuba nzi ko abakene benshi bisanisha na Baritimeyo uvugwa mu Ivanjili ya Mariko (reba 10, 46-52).
Baritomeyo ni « impumyi yasabirizaga yicaye iruhande rw’inzira (10,46), maze yumvise ko ari Yezu utambutse ni ko « gutera hejuru », yinginga « Umwana wa Dawudi » ngo amugirire impuhwe (10,47). « Benshi mu bari aho baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza » (10,48). Umwana wa Dawudi yumva ugutabaza kwe, maze aramubaza ati « Urashaka ko ngukorera iki ? ». Nuko impumyi iramusubiza iti « Mwigisha, mpa kubona ! » (10,51). Ayo magambo yo mu Ivanjili adufasha kubona icyo Zaburi yavugaga nk’icyo Uhoraho abasezeranyije. Baritimeyo ni umukene utagira ubushobozi bw’ibanze mu buzima : kureba no gukora.
N’uyu munsi wa none impamvu zibitera abantu gukena ntizigira ingano. Kubura iby’ibanze byo kubeshaho umuntu, guhabwa akato kubera kubura umurimo, amoko anyuranye y’ubucakara mu mibanire y’abantu kabone n’ubwo hari iterambere rikataje isi yagezeho… Kimwe na Baritimeyo, abakene benshi muri ibi bihe turimo usanga bicaye ku nzira bashaka ikibabeshaho. Ni bangahe bibaza ku mpamvu ziroha bantu muri iyo manga y’ubukene, no ku buryo bafite bwo kuhikura! Bategereje ko hagira umuntu ubegera maze akababwira ati « Humura, haguruka, dore araguhamagaye » (10, 49).
Nyamara si ko bimeze, usanga ahubwo amajwi yumvikana ari ay’ababacyaha n’ay’ababasaba guceceka no guhebera urwaje. Ni amajwi atari mu kuri aterwa ahanini no gutinya abakene, badafatwa gusa nk’abantu batagira icyo batunze, ariko nanone nk’abantu bakurura umutekano muke, badahama hamwe, basaba ko ibimenyerewe bihinduka, akaba ari yo mpamvu bagomba kwigizwayo no guhezwa.
Nuko tugashyiraho intera ndende hagati yacu na bo, nta no kuzirikana ko muri ubwo buryo tuba twitandukanya na Nyagasani Yezu utabigizayo, ahubwo ubahamagara ngo bamusange maze abahoze. Mbese nk’uko aya magambo y’umuhanuzi atugaragariza ibigomba kuranga imibereho nyakuri y’abemera : « kudohora ingoyi y’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose […], gusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika » (Iz 58, 6-7). Iyo migenzereze ituma ibyaha bibabarirwa (reba 1 Pet 4, 8), ubutabera bukomeza urugendo rwabwo, maze icyo gihe niduhamagara Uhoraho azadusubize ati «Ndi hano!» (Iz 58, 9).
Abakene ni bo ba mbere bifitemo ubushobozi bwo kumenya ko Imana iri kumwe na bo no kubihamiriza mu buzima bwabo. Imana ni indahemuka ku isezerano ryayo, ndetse no kugera mu mwijima wa nijoro, ubushyuhe bw’urukundo rwayo n’ihumure itanga bihoraho. Kugira ngo abakene bave mu mibereho ibatesha agaciro, bakeneye kugira abavandimwe bababa hafi kandi babitaho, bityo bakabakingurira irembo ry’umutima wabo n’iry’ubuzima bwabo, bakabafata nk’incuti na bene wabo.
Ni muri izo nzira tuzashobora kuvumbura « imbaraga zikiza zinyuze mu kubaho kwabo no « kubashyira mu mutima w’urugendo rwa Kiliziya » (Exhortation Apostolique Evangelii gaudium, 198). Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga, turahamagarirwa gushyira mu bikorwa aya magambo ya Zaburi igira iti « Abakene bazarya, maze bahage » (Zab 22 [21], 27). Mu Ngoro y’i Yeruzalemu, tuzi ko nyuma y’umuhango wo gutura igitambo, hakurikiragaho isangira. Ni igikorwa muri za Diyosezi nyinshi bakoze mu mwaka ushize, cyakungahaje umuhimbazo wa mbere w’Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene. Abantu benshi bahaboneye ubushyuye bukwiye kuranga urugo, ibyishimo by’ifunguro ry’umunsi mukuru risangiwe, ubufatanye bw’abashatse gusangira ameza amwe mu buryo bworoshye kandi bwa kivandimwe. Ndifuza ko uyu mwaka nanone, ndetse no mu bihe bizaza, uyu Munsi Mpuzamahanga uba nk’ikimenyetso cy’ibyishimo n’imbaraga zivuguruye zo kongera kubonana. Gusengera hamwe mu ikoraniro no gusangire ifunguro ry’icyumweru. Ni ubuhamya butwibutsa ikoraniro rya mbere ry’abakristu, Luka umwanditsi w’Ivanjili atubwira umwimerere waryo n’ubwiyoroshye byarirangaga `: « Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. […] Abemera bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye » (Intu 2, 42.44-45).
Ntawe ukirirwa arondora ibikorwa umuryango w’abakristu ukora buri munsi, kugira ngo bagaragaze ko babari hafi kandi no koroshya ubukana bw’ubukene bw’ingeri 6 nyinshi twirerebera ubwacu. Ubufatanye n’indi miryango idashingiye ku kwemera, ahubwo ku bw’ubufatanye busanzwe bw’abantu, bituma turonka imfashanyo tutashobora kugeraho twenyine. Muri iyi si yugarijwe n’ubukene burenze urugero, kumenya aho tugarukira, intege nke zacu, uburyo buke dufite, bidushishikariza kugera ku bufatanye magirirane butuma turushaho kuba ingirakamaro.
Ukwemera n’itegeko ngombwa ry’urukundo ni byo bituyobora, ariko tuzi gukoresha n’ubundi bufasha n’ubufatanye bunyuranye buva ku bo dusangiye zimwe mu ntego, dupfa gusa kutirengagiza umwihariko wacu ari wo kugeza buri muntu ku Mana no ku butungane. Umushyikirano hagati y’abantu bafite ubunararibonye muri byinshi ndetse n’ubufasha tubaha mu bwiyoroshye, tutabitewe n’ubwibone, ni igisubizo gihamye kandi cyuzuye amatwara y’Ivanjili dushobora gutanga. Ntabwo ari uguharanira kugira uruhare rw’ibanze mu maso y’abakene, ahubwo ni ukuzirikana twiyoroheje ko ari Roho Mutagatifu ubwe, utubyutsamo ibikorwa bigaragaza igisubizo cy’Imana n’ukuntu iduhora hafi.
Niba rero dusabwa kwegera abakene, tuzirikane ko Imana ari yo yafashe iya mbere, Yo yahaye amaso yacu n’umutima wacu kwisubiraho. Abakene ntibakeneye ababahiganirwaho ahubwo bakeneye urukundo ruzi kugira ibanga iteka no kutibuka icyiza cyamaze gukorwa. Abafite uruhare ruhambaye muri uwo murimo ni Nyagasani ubwe n’abakene nyirizina Umuntu witangiye uwo murimo ni igikoresho kiri mu biganza by’Imana, kugira ngo amenyekanishe uburyo iri kumwe n’abantu n’umukiro itanga. Ni byo
Mutagatifu Pawulo atwibutsa mu ibaruwa yandikiye abakristu b’i Korinti, bari bahanganye bapfa ibyerekeye ingabire zisumba izindi: « Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo “Singukeneye”, n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Simbakeneye” (1 Kor 12, 21). Pawulo Intumwa atanga urugero rw’ingirakamaro aho agaragaza ko ingingo zisa nk’aho ari nta ntege ari na zo ziba ngombwa (1 Kor 12, 22) ; kandi ko n’ingingo z’umubiri « dukeka ko zisuzuguritse ari zo zubahwa cyane, maze izirusha izindi gutera isoni, tukarushaho kuzubahiriza. Naho ingingo zacu zisanzwe ntizijya ziduhangayika » (imirongo 23-24).
Abigishwa ba Kristu ntibakwiye gusuzugura abakene cyangwa ngo babafate nk’ingorwa. Ahubwo bahamagariwe kububahiriza, kubaha umwanya w’ibanze, biyumvisha kandi bemera ko bari koko imbere ya Yezu. « Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye » (Mt 25, 40).
Birumvikana ko hari intera hagati y’imibereho yacu n’iy’isi isingiza, ikararikira kwigana abafite ububasha n’ubukungu maze bagaheza abakene, bakabafata nk’imyanda iteye isoni. Amagambo ya Pawulo Intumwa aduhamagarira kumvikanisha Ivanjili uko yakabaye mu bufatanye bw’ingingo zifite intege nke kandi zikennye z’Umubiri wa Kristu: « Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro ; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima » (1 Kor 12, 26). Ni muri ubwo buryo kandi, mu Ibaruwa yandikiwe Abanyaroma, abashishikaza muri aya magambo: « Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi » (12,15-16). Nguwo umuhamagaro w’umwigishwa wa 7 Kristu, intego ihebuje duhora duharanira kugeraho, kugira ngo iteka turusheho kugira mu mitima yacu « amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe » (Fil 2, 5).
. Iryo ni ijambo ryuje ukwizera dukesha ukwemera nk’umwanzuro usanzwe. Akenshi abakene badushinja kuba ba Ntibindeba, ibi nabyo bikaba ingaruka z’uburyo turebera ubuzima mu cyerekezo gifungiraniye mu isi yizirika ku bigezweho. Byongeye kandi, umuborogo w’umukene ni impuruza yuje amizero, agaragarizamo ko yizeye kubohorwa. Ni amizero ashingiye ku Mana itajya itererana umuntu uyiringiye (reba Rom 8, 31-39).
Mutagatifu Tereza w’Avila yanditse mu gitabo cye cyitwa Inzira y’ubutungane, agira ati « Ubukene bw’umutima ni icyiza kibumbatiye ubwacyo ubukungu bwose bw’isi. Butanga ubwigenge buhambaye, kuko ari ukuba umugenga w’imitungo yose y’isi aho kuyisuzugura » (2, 5). Iyo dushoboye kumenya ikiri icyiza nyakuri, niho tuba abakungu imbere y’Imana n’abahanga imbere y’abandi natwe ubwacu. Koko rero, ntawashobora gutera imbere nk’umuntu ngo abashe gusangira ibye n’abandi atabanje guha ubukungu igisobanuro nyakuri cyabwo.
Abakene baratwigisha, badufasha buri munsi kumenya ubwiza bw’Ivanjili. Ntiducikwe n’icyo gihe cy’ingabire. Kuri uwo munsi, twese twibonemo ababafitiye umwenda. Guhana ibiganza, ni ukubaho nk’abahuriye gusangira umukiro ushyigikira ukwemera, ukomeza urukundo kandi utanga amizero kugira ngo dutere imbere nta shiti mu rugengo turimo, ari naho Nyagasani aje kudusanganira.
Umwanditsi
+
Byanditswe : tariki ya 20 Ugushyingo 2020 saa 12:32:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yose
Dimanche, 7 Mars 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- Ubuzima bwa Padiri Ubald yabusoje amaze gutura igitambo cy’Ukarisitiya
- Icyorezo cya Covid-19 cyabujije Abakirisitu Gatorika Gusigwa ivu
- Papa Francis arimo gusengera Leta Zunze ubumwe za Amerika
- Padiri Ubald Rugirangonga yitabye Imana
- Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
- Abana bo mu muhanda barashimira Caritas Kigali yabahaye ubunani na Noheli
- Abakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
- Perezida Kagame yijeje ubufatanye Cardinal Kambanda mu nshingano yahawe
- Karidinali Kambanda yashimiye Perezida Kagame uko yafashije Kiliziya
- Cardinal Kambanda Antoine yatuye igitambo cya Misa yo gushimira Imana
- Covid itumye umubare w’abagombaga kwitabira Misa yo gushimira Imana ugabanuka
- CARITAS na CDJP Kigali turashimira Antoni Cardinal KAMBANDA
- Kwigomwa kuri bike utunze ugafasha abakene ni urufunguzo rw’umuryango winjira mu ijuru
- Kiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
- Karidinali Kambanda Yatunguwe no guhura na Papa Benedigito
- Cardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
- Karidinali Kambanda Yambitswe imyambaro y’Ubukaridinali
- Guteza imbere umugore bimwongerera agaciro mu muryango nyarwanda
- Dore uko byagenze kugira ngo u Rwanda rweguriwe Krisitu Umwami
- Ese haricyo wigomwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene?
- Urugendo rwa Musenyeri Kambanda kuva ahawe ubupadiri kugera kuri Cardinal
- Umushinga w’ibyumweru 100 umaze guhindura byinshi mu mibereho y’abagore batishoboye
- Abakristu barasabwa kwigomwa kugirango kwizihiza umunsi w’umukene uzagende neza
- Uwagira umutima ufasha yatera inkunga Geovani
- Caritas Kigali yifurije Isabukuru Nziza Karidinali Antoine Kambanda
- Ibimina biciriritse imwe mu nzira yo gukorana na Banki
- UBUTUMWA BWA CARITAS KIGALI MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUKENE 2020
- Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
- Umuvugo Padiri Jean d’Amour Dusengumuremyi yahimbiye Karidinali Antoine Kambanda
- Menya inshingano za Karidinali
- Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Kambanda
- Kugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
- Kiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
- Musenyeri Antoine Kambanda yatunguwe no kuba Karidinali
- Menya itegeko rihana umubyeyi ushora umwana gusabiriza
- Arashimira Fondation Liliane yamufashije mu burwayi bw’umwana we
- Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
- Gutwika ibisigazwa by’imyaka mu murima bitubya umusaruro w’ibihingwa
- Imboga bahinze mu gihembwe cya C zongereye imirire myiza mu ngo
- Guhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
- Imbuto bahawe izabafasha guhingira ku gihe
- Kumenya kwita ku matungo bizabafasha kuyabungabunga neza
- Kwiga imyuga bizafasha abakobwa babyariye iwabo kwivana mu bukene
- Icyorezo cya Coronavirus cyatumye nta rugendo nyobokamana rubera i Kibeho
- Inkungu bahawe y’ibiribwa n’ibikoresho izabafasha guhangana n’icyorezo cya covid-19
- Kongerera ubushobozi imiryango ikennye biyifasha kubaho itekanye
- Abana bo mu muhanda bagenewe ubutumwa bubashishikariza kugumana n’ababyeyi babo mu ngo
- Paruwasi za Arikidiyosezi ya Kigali zikomeje gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19
- UBUTUMWA BW'INAMA Y'ABEPISKOPI GATOLIKA BWO GUSHIMIRA ABAKRISTU AMASENGESHO N’IBIKORWA BY'URUKUNDO BAGARAGAZA MURI IKI GIHE TWUGARIJWE N'ICYOREZO CYA KORONAVIRUSI
- Arikidiyosezi ya Kigali yakusanyije inkunga y’ibiribwa igera hafi Miliyoni 30 byo gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19
- UBUTUMWA BWA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANTONI KAMBANDA, ARIKIYEPISIKOPI WA KIGALI BWO GUSHISHIKARIZA ABAKRISTU GUFASHA
- Caritas Kigali yatanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19
- Gusigwa ivu bisobanura iki? Ni gute umukristu Gatorika agomba kwitwara mu Gisibo
- Abarwariye mu bitaro bya Ruri bahawe ibiribwa n’ibikoresho ku munsi w’Abarwayi
- Abagenerwabikorwa b’umushinga wa UKAM bashimiye abaterankunga kuko babahinduriye ubuzima
- Family planning among ways of finding solutions to street children’s problem
- Problems in families among main causes of delinquency
- Being part of “Kwigira” informal groups has improved lives of parents supported by Abadacogora-Intwari center
- Abana batsinze neza amasomo yabo bahawe ibihembo bitandukanye
- Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA yasangiye Noheli n’abana
- Getting out of poverty using small capital
- The six months rehabilitation made them abandon life on street
- “Kwigira” Informal saving groups’ members to improve their operations
- Struggling for family’s wellbeing and development among the causes which incites children to go on street – Analysis
- Caritas Kigali to support families whose children left schools to go on street
- Helping street children to change mindset enable them living in their families
- They changed behaviors thanks to education acquired in rural area’s rehabilitation center
- Teaching sexual and reproductive health helps protecting children against unwanted pregnancies
- The children’s forum will limit the number of children going on street
- They improved their life thanks to 52.000Rwf Capital
- How should we help children addicted to drugs
- Parents who can’t afford to raise children appropriately shouldn’t give birth
- He earns more than Rwf 200.000 per month thanks to textile and posters paint
- Setting up rehabilitation centers far from cities helps former street children change their behavior
- How should we rehabilitate former street children?
- Applying Arts to former street children helps them to progress
- Former street children became accountable citizens despite the difficulties they endured
- Graduates of vocational training schools are to compete on job markets
- Imfungwa n’Abagororwa bafungiye muri Gereza ya ririma bashyikirijwe inkunga Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro
- DE LA VISITE DE L’EMMo KIGALI d’après le rapport de MARC Breusers de la CARITAS Internationale Belgique
- Roho z’intungane ziri mu biganza by’Uhoraho - Musenyeri Kambanda Antoine
- Gutanga imbabazi no kuzisaba bikiza ibikomere byatewe na Jenoside
- Kiriziya Gatorika mu Rwanda yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside
- Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwa Kiriziya Gatorika mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge
- Changing behaviors is a key to development
- “Imuryango-remezo” to find solutions to problems that incite children to go on street
- Parents’ responsibility can put an end to street life
- More than 6000 former street children have passed by Abadacogora-Intwari center before being rehabilitated
- Parents with former street children urged to take care of their education
- Arts help former street children to progress and bring back hope for the future
- Kuboneza urubyaro ukoresheje uburyo bwa Kamere bikorwa gute?
- Catholic Church to contribute in finding solutions to Rwandan demographic problem
- MADAME DELPHINE DELAVALLEE DU MINISTERE BELGE DE LA COOPERATION AU DEVELOPPEMENT APPRECIE POSITIVEMENT LES RESULTATS DE L’EMMo
- DE LA REGULATION DES NAISSANCES POUR UNE PATERNITE ET UNE MATERNITE RESPONSABLES
- Delphine Delavallee from the Belgian Ministry of Development Cooperation appreciates the positively results of EMMo
- Gana Sainte Famille Hotel ikwakire neza n’amafunguro meza
- Solutions for street kids’ problem will have been found in 2020
- Abadacogora-Intwari Centre has welcomed more than 6000 street kids in 35 years
- Abadaogora-Intwari Centre celebrates The International Day of the African Child
- Institut Pontifical Saint Jean Paul II s’engage à organiser des cours particuliers de théologie du mariage et de la famille au Rwanda
- LA FAMILLE ET LA PROTECTION DE LA VIE
- Strong measures taken against rehabilitated children who go back to street
- Being raised in family is the foundation of Education
- Rehabilitating street kids must go hand in hand with finding solutions to family problems
- Everybody is responsible to take care of street kids
- Almost 3000 children are on street
- Fighting violence against street kids should be everybody’s responsibility
- Former street kids need special education to rehabilitate them
- Parents requested to take care of children to prevent them go back to street
- Sobanukirwa ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'ibikorwa biteganyijwe kuzakorwamo n'abagomba kubikorerwa
- Caritas ya Kigali irasaba ubwitange bwa buri muntu bwo gufasha abababaye muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Menya uburyo waherwa umugisha mu bikorwa byo gufasha ababaye mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana babo kugirango batazasubira mu buzima bwo mu muhanda
- Ikigo cy’Abadacogora-Intwari bizihije umunsi w’umwana w’umunyafurika
- Mu myaka 35 ikigo cy’Abadacogora-Intwari kimaze kwakira abana ibihumbi 6217
- Nyuma yo gufashwa kuva mu buzima bwo mu muhanda bagaruye icyizere cy’ubuzima
- Ni byiza kuganiriza abana bo mu muhanda ku buzima bw’imyororokere
- Umuryango ufite uruhare runini mu kubungabunga uburere bw’umwana
- Guca ubuzererezi bigomba kujyana no gukemura ibibazo biri mu miryango y’abana
- Abana ibihumbi 2882 bari mu buzima bwo mu muhanda
- Abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda bakwiye umwihariko mu gukurikirana uburere bwabo
- Buri wese akwiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bo mu muhanda
- Gukurira mu mu ryango ni ishingiro ry’uburere bwiza
- Muri 2020 ikibazo cy’abana bajya mu buzima bwo mu muhanda kizaba cyabonewe umuti
- Isano yacu n'Imana n'ubuvandimwe dufitanye muri Kristu ishingiro ry'umubano mwiza mu banyarwanda - Musenyeri Antoine Kambanda
- Gukemura ibibazo bituma habaho ubuzererezi bizatuma bucika burundu
- Ababyeyi nibo bafite uruhare rwa mbere rwo kurwanya ubuzererezi bw’abana bo mu muhanda
- Hafashwe ingamba kubana bava kugororwa bagasubira mu buzima bwo mu muhanda
- Habonetse ibinini bifasha abagabo kuboneza urubyaro
- Caritas Kigali yifatanyije n’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25
- Kongerera ubushobozi imiryango ikennye n’imwe mu nzira yo kurwanya ubuzererezi bw’abana
- Tuzafatanya mu bikorwa bya Caritas twita ku batishoboye - Musenyeri Kambanda
- Abagabo baretse “Ubuharike” isenyuka ry’imiryango ryagabanuka
- Ni ubuhe buryo bwiza bwo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda
- Kwigisha imyuga imwe mu nzira yo guteza imbere ibikorerwa iwacu
- Ikibazo cy’abana bajya mu muhanda badafite imiryango kizakemuka gite?
- Umushinga " Umuryango Wanjye Amahoro Yanjye” uje gukemura ihohoterwa rikorerwa mu ngo
- Umugoroba w’abana uzarandura burundu ihohoterwa ribakorerwa
- Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin
- Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuza amadini n’amatorero
- Udushimirire Nyirubutungane Papa Francis ko akomeje gusengera u Rwanda- Perezida Paul Kagame
- Perezida Kagame yemeye ubufatanye bwo kubaka Katederali nshya ya Arikidiyosezi ya Kigali
- Gukora neza , Gushishoza no Kuzuza inshingano ze neza byatumye Musenyeri Kambanda Antoine ahabwa kuyobora Arikidiyoseze ya Kigali
- Ku munsi wa Caritas abatishoboye bahawe impano zitandukanye
- Guteganya imbyaro imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’abana bajya mu muhanda
- Ibibazo biri mu miryango ni imwe mu ntandaro itera abana kuba inzererezi mu muhanda
- Kuba mu matsinda ya “kwigira” bimaze guhindura imibereho y’ababyeyi bafashwa n’ikigo cyAbadacogora n’Intwari
- Habonetse imbwa zipima Malariya
- Kugororwa amezi 6 gusa byabafashije gusezera ubuzima bwo mu muhanda
- Caritas Kigali yasuye abarwariye muri CHUK inabaha inkunga zitandukanye
- Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yashyikirije inkunga abafungiye muri gereza ya Rilima
- Inkunga ya miliyo 1600000 niyo izasana inzu y’umukecuru utishoboye
- Padiri Twizeyumuremyi yashimiwe igikorwa cyo guhuza impfubyi za Genoside n’imiryango yo kubitaho
- UBUTUMWA BWA CARITAS YA KIGALI MU GUHIMBAZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE
- Niki gitera ibicurane? Ese wabyirinda ndetse ukirinda no kwanduza abandi?
- Menya uburyo wava mu bukene ukoresheje igishoro gito
- Ikigega cyo guhunika imyaka cyabafashije kuzigama iyangirikaga mu gihe cyo kuyisarura
- COMMUNIQUÉ DE LA CONFÉRENCE ÉPISCOPALE DU RWANDA (CEPR) EXHORTANT LES FIDÈLES A RESPECTER LA VIE DE L’ENFANT DEPUIS SA CONCEPTION ET A DÉNONCER LE PÉCH&
- PRESS RELEASE OF THE EPISCOPAL CONFERENCE OF RWANDA (CEPR) EXHORTING THE FAITHFUL TO RESPECT LIFE SINCE ITS CONCEPTION AND AVOID COMMITTING THE SIN OF KILLING BY ABORTION
- ITANGAZO RY’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA RISHISHIKARIZA ABAKRISTU KURENGERA UBUZIMA BW’UMWANA KUVA AGISAMWA NO KWAMAGANA ICYAHA CYO GUKURAMO INDA KU BUSHAKE
- Gushaka imibereho ndetse n’iterambere biri mu bitera abana kujya mu muhanda - Isesengura
- Waruzi ko inyamaswa zimenya ko hagiye kuba ibiza mbere y’uko abantu babimenya?
- Les familles vulnérables à obtenir un soutien financier pour ramener leurs enfants à l'école
- Caritas to support families whose children are on the street
- Inkunga yo kugurirwa ubwisungane izatuma ntawongera kurembera mu rugo
- Abana bata ishuri bakajya mu buzima bwo mu muhanda imiryango yabo igiye gufashwa kwivana mu bukene
- Gufasha abana bo mu muhanda guhindura imyumvire bituma bongera kuba mu miryango yabo neza
- Waba uzi impamvu ubukirigitwa butera umuntu guseka?
- Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bizagabanya umubare w’abahuraga n’Ibiza
- Gukangurirwa kwirinda indwara z’ibyorezo bizafasha abana bakiri bato kutazandura
- Kurererwa kure y’umujyi byatanze impinduka ku bana basubijwe mu miryango yabo
- La Caritas Kigali dans la promotion de l’agriculture bio-intensive et le recours à des bio-pesticides
- Kwigishwa k’ubuzima bw’imyororokere bifasha abana bahoze mu muhanda kwirinda inda zitateganyijwe
- Ihuriro ry’abana rizagabanya umubare wabajyaga mu muhanda kuba inzererezi
- Igishoro cy’ibihumbi 52 cyabahinduriye ubuzima
- Gufasha abakene ni urufunguzo rw’umuryango winjira mu ijuru
- Gufasha abatishoboye ntibisaba kugira byinshi ahubwo ni umutima
- Ni inshingano ku mukristu yo gufasha abatishoboye
- Menya uburyo wafasha umwana wabaswe n’ibiyobyabwenge
- Imfashanyo ikusanywa mu kwezi kw’Urukudo n’Impuhwe ihabwa bande kandi batoranywa nande?
- Abumva ko inshingano zo kurera ziremereye bakwiye kureka kubyara- Caritas Kigali
- Ni iki kiri mu gutwi gikurura imibu?
- Sobanukirwa ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'ibikorwa biteganyijwe kuzakorwamo n'abagomba kubikorerwa
- What is the Month of Charity and Mercy ?
- Kunyura mu buzima bwo mu muhanda ntibyababujije kuvamo abagabo bahamye
- Kwigisha ubugeni abana bakuwe mu muhanda n’inzira yo kubafasha kwiteza imbere
- Gukorera ku ntego bizafasha abakristu kubona ibyo bafashisha ababaye mu kwezi k'urukundo n'impuhwe
- Gutakaza inshingano zo kurera niyo ntandaro itera abana kuba inzererezi
- Mu myaka 2 hari ikizere ko nta mwana uzagaragara mu muhanda ari inzerere
- Caritas Kigali calls for support for disaster victims in Rwanda
- Itangazo ryo kumenyesha
- Menya ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe icyo aricyo n’uburyo waguherwamo umugisha mu byo ukora byose
- Caritas Kigali irashimira abitanze mu Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu mwaka wa 2017
- Ababyeyi bitaye ku nshingano zo kurera abana ubuzererezi bwacika
- Kuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba bizongera umusaruro mu gihembwe k’ihinga C
- Caritas ya Kigali imaze guhindura byinshi mu mibereho y’abagenerwabikorwa bayo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKM boroje abaturage ihene 148
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kimaze kwakira abana bavuye mu muhanda ibihumbi 6217
- Uruhare rw’ababyeyi nirwo rwa mbere kurinda abana kujya mu buzererezi
- Caritas ya Kigali yunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku rwibutso rwa Ntarama
- Amatsinda ya “Kwigira” yafashije ababyeyi b’abana bahoze mu muhanda kwiteza imbere
- Ibiro 5 by’imbuto yo guhinga byabafashije gusezerera ubukene
- Abagore bahagurukiye gukora umwuga w’ubuvumvu
- Inkunga yatanzwe n’ikigo k’imiyoborere myiza RGB izafasha inzego z’ibanze kurwanya amakimbirane mu miryango
- Caritas ya Kigali yatangiye gufasha abagenerwabikorwa babo kuvugurura urutoki
- VISITE D’UNE DELEGATION BELGE AU CDFP SAINT FRANCOIS D’ASSISE
- Ababyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda barasabwa umwihariko mu kwita kuburere bwabo
- Gutangiza Caritas mu mashuri ya kiriziya Gatorika bizafasha abana b’abakene kwiga neza
- Umugore mwiza n’inkingi y’iterambere ry’umuryango
- Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako za Caritas ya Kigali yarereragamo abana bahoze mu muhanda
- Ibigega bifata amazi byabatandukanyije n’indwara ziterwa n’umwanda
- Abari mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bigishijwe guhinga kijyambere no kwihaza mu biribwa
- The beneficiaries of UKAM Project have been supported to get water recycling system
- Hamwe n’ababyeyi babo,abana bahoze mu muhanda basangiye ibyishimo bya Noheli
- Caritas ya Kigali yifurije Musenyeri Ntihunyurwa Thadee Yubire y’imyaka 75
- Bashimiwe imyaka irenga 15 bamaze bakora ibikorwa by’urukundo
- Abakozi ba Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali biyemeje gushyira gukorera hamwe no kwirinda amakimbirane mu kazi
- Abaturage 487 bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye biteze impinduka mu miryango yabo
- Abakozi ba SCIAF basuye ibikorwa bya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bitera inkunga
- Abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali bizihije umunsi w’abagore bamurika ibyagezweho
- Abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali bizihije umunsi w’abagore bamurika ibyagezweho
- SNEC:iratangiza umushinga wo “gutoza urubyiruko guhura na Yezu mu Ijambo ry’Imana”