CARITAS KIGALI

Dore uko byagenze kugira ngo u Rwanda rweguriwe Krisitu Umwami

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda Christu Umwami

Tariki 22/11/2020 abakristu Gatolika bizihije umunsi mukuru wa Christu Umwami. Twifuje kubagezaho uko byagenze kugirango uyu munsi ubeho unemezwe na Kiriziya Gatorika mu Rwanda ndetse ujye uhimbazwa.

Umwami Mutara III Rudahigwa wari umaze imyaka itatu abatijwe Charles Leon Pierre, kuko yabatijwe mu 1943, yatuye u Rwanda Yezu.

Isengesho ritura u Rwanda Kristu Umwami nyirizina

Igitambo cya misa gihumuje, Umwami yigira imbere y’Isakaramentu Ritagatifu abari mu Kiliziya bose baranuma, yiyambura ikamba, arishyira kuri aritari.

Ubwo ni bwo yeguriye igihugu cye n’abantu be Kristu Umwami, ndetse nawe ubwe yemera ko amuyobotse ku mugaragaro mu isengesho rigira riti:

Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

Njyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe, Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe Abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe. Mwimanyi nkuhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose. Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekana ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu yawe.

Ubatsindire kuryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.

Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu n’umwe mu Rwanda rwawe. Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe. Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera. 

N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubu n’iteka ryose, 

Amina”!

Umwe mu basaza batuye mu karere ka Nyanza amwe mu mateka azi ajyanye ni uyu muhango wo gutura u Rwanda Christu Umwami Mugenzi Anatholi avuga ko gutura u Rwanda Kirisitu Umwami, bitari bisobanuye gutanga igihugu. U Rwanda rwagumye aho rwahoze kandi rukomeza kuba urw’Abanyarwanda, ntaho rwigeze rujya.

Mugenzi Ati “Byari bivuze ko yemera ko u Rwanda rwaremwe n’Imana kandi rukaba ari urwa Kirisitu”.

Mugenzi yongeraho ko gutura igihugu Kirisitu Umwami “byari bisobanuye ko igihugu gihundutse, cyagiye mu bya gikirisitu, bitandukanye nuko byari bimeze ku ngoma ya Se, Yuhi V Musinga.”

Mugenzi ngo yibuka ko nyuma y’uko Umwami Mutara III Rudahigwa avuze iryo sengesho, abahagarariye Kiriziya barishimye ku buryo na Papa yambitse Umwami umudari.

Hari n’aho Umwami Mutara yasenze ati, “Abatware bose b’u Rwanda, barutegekane ubutabera, bace imanza zitabera, ntibagatoneshe kugira ngo hatagira umuntu n’umwe urengana, bareke ibibi byose, kwangana cyangwa no kuryaryana. Ntibakirememo ibice, ahubwo bose bahurize hamwe mu rukundo rwawe.”

Umwami Mutara III Rudahigwa ntiyibukirwa ku isengesho ry’i Nyanza gusa, kuko hari n’ibindi yakoreye igihugu byatumye ashyirwa mu ntwari z’igihugu mu cyiciro cy’Imena.

Imana ikunda u Rwanda, Kirisitu akomeze areberere igihugu cye cy’u Rwanda”.

 

Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 23 Ugushyingo 2020 saa 12:50:58, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   2d0f9