CARITAS KIGALI

Guteza imbere umugore bimwongerera agaciro mu muryango nyarwanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha barimo bari mu mahugurwa ku iterambere ry'umugore

Mu rwego rwo kongerera agaciro umugore Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyoseze ya Kigali (CDJP) yafashije abagore bo mu karere ka Bugesera kwivana mu bukene bituma bahabwa agaciro mu ngo zabo no mu muryango nyarwanda.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) ibicishije mu mushinga UKAM uterwa inkunga na SCIAF watangiye kuva mu kwezi kwa 10/2019 kugeza 2022 ukorera mu midugudu ya Kibaya, Kimiduha, Heru mu kagali ka Nyakayenzi, imidugudu ya Kagano, Kamugore na Runyoza mu kagali ka Rutonde Umurenge wa Ngeruka yafashije abagore kumenya gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu no guteza imbere abahinzi bato baciriritse.

Abagore bahuguwe kandi bimwe mu bikorwa bibateza imbere birimo ubuhinzi, ubworozi, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, imirimo iciriritse ibyara inyungu, guhangana n’ingaruka zikomoka kumihindagurikire y’ikirere.  

Ni gute umugore ahagaze muri ibyo bikorwa?

Umugore uko ahagaze nyuma yo gufashwa muri gahunda zitandukanye zavuzwe haruguru babanje guhindura imyumvire bibafasha kugera ku bintu bimwe na bimwe bibateza imbere.

Bimwe muri byo bamenye gukora ubuhinzi buvuguruye, ubworozi bwa kijyambere, bamenye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye icyo aricyo mu muryango, bamenya gukora imirimo iciriritse ibyara inyungu, gukumira no guhangana n’ingaruka zikomoka kumihindagurikire y’ikirere.  

Gufasha uyu mugore kwiteza imbere rero, byagiye bituma agarura agaciro mu maso y’umugabo ndetse n’umuryango muri rusange nawe ubwe bituma yigirira icyizere.

 

Abagore ntibanahejwe kujya mu nzego z’ubuyobozi kuko kwiteza imbere byabasubije ijambo mu bandi, baritinyuka, kandi baratinyuka.

 

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciata mu mahugurwa yamuhuje n’abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM ukorera mu karere ka Bugesera tariki ya 11/11/2020 barebeye hamwe ibyo umugore amaze kugeraho ndetse n’uburyo hakemuka bimwe mu bibazo bimudindiza mu iterambere.

Ibibazo byinshi bigaragara mu ngo usanga bifite aho bihuriye n’ubukene bugaragara cyane ku mugore. Ubwo bukene bugatuma ubuzima bwe bwose asa naho abuteze ku mugabo noneho yamusaba byose akeneye, bigatuma umugabo amwinuba cg se akamufata nkaho ntacyo amaze mu rugo.

Ibi biri mu bituma, mu ngo zabo zirangwamo amakimbirane, umugore uri mu bukene afatwa nk’ikintu aho gufatwa nk’umuntu.

N’ubwo hari ingero nyinshi zerekana ko umugore yahawe ijambo, ariko haracyaragara icyuho kinini mu miryango imwe n’imwe mu Rwanda aho umugore atarasobanukirwa ibijyanye n’uburenganzira bwe ndetse ugasanga n’umuco waho avuka ubigiramo uruhare. 

 

Ibi bikorwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yagiye ikorera umugore ibifatanyaga n’abaterankunga batandukanye hagamijwe kunoza imibereho myiza y’abatutage cyane cyane abababaye kurusha abandi. 

 

Umwanditsi

 

 


Byanditswe : tariki ya 27 Ugushyingo 2020 saa 16:48:11, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   dc7b8