CARITAS KIGALI

Cardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Cardinal atura igitambo cya Misa i Vatican

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal.

Ni misa yasomye mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Mu gitambo cya cya misa, Nyiricyubahiro Karidinali Kambada yabanje gushimira Imana, ku bwo guhabwa inshingano zo kuyikorera nk’Umukaridinali.

Karidinali Kambanda yavuze ko ibirori n’ibyishimo byo guhabwa ubukaridinali, byaje bihurirana n’intangiriro z’igihe cya adiventi, igihe cyo kwitegurira umukiza ugiye kuza.

Mu gitambo cya misa, Cardinal yasabye abakirisitu kwitegura kwakira Yezu Kirisitu uri hafi kuza. Yavuze ko mu gihe cya adiventi, Kiriziya ifata umwanya wo kwitegura, kugira ngo uwo mukiza atazaza abatunguye.

Yagize ati “Ni mube maso kuko mutazi igihe azazira, haba ku mugoroba, mu gicuku, mu nkoko mu rukerera cyangwa mu gitondo”.

Yagize ati "Ni ibyishimo kandi ndagira ngo nshimire Imana aka kanya n’aha hantu twabonye, kuko ni bake cyane muri mwebwe kubera ibi bihe turimo mwashoboye kuza muri iriya mihango ejo na misa y’uyu munsi. Kubona rero tubonye aka kanya ngo twifatanye gushimira Imana, ndashimira Imana cyane gutura iki gitambo cy’Ukarisitiya."

"Ni igitambo cya mbere ntuye cy’Abanyarwanda, mu Kinyarwanda, nyuma yo guhabwa izi nshingano. Kera iyo twatahaga abasaza baratubazaga bati ‘u Rwanda rw’iyo baraho?’ Uyu munsi rero ni u Rwanda rw’ino, ndagira ngo mbashimire, kandi mucyo twerekeze imitima yacu kuri Nyagasani, tumushimire iyi ngabire ikomeye yahaye Kiliziya y’u Rwanda."

Ayo magambo yayavuze ashimira abaje kwifatanya na we muri iyi misa, baba ababa i Roma, ndetse n’abaturutse hirya no hino ku isi bakoze ingendo ndende baje kwitabira umuhango wo guhabwa Ubukaridinali.

Yashimiye kandi Abepisikopi Anaclet Mwumvaneza wa Diyoseze ya Nyundo ndetse na Harolimana Vincent wa Diyoseze ya Ruhenngeri baje bahagarariye inama nkuru y’Abepisikopi.

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 30 Ugushyingo 2020 saa 10:33:40, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e0913