CARITAS KIGALI

Karidinali Kambanda Yatunguwe no guhura na Papa Benedigito

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bose Basuhuje Papa Benedict VXI agenda abaha umugisha

Karidinali Antoine Kambada hamwe na bagenzi be bimitswe kuri uyu wa Gatandatu babonanye n’uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Benedict VXI abaha umugisha.

Cardinal Antoine Kambanda, Mugitambo cya Misa yagarutse ku kintu cyamutunguye, ubwo nyuma yo guhabwa ubukaridinali, Nyirubutungane Papa Francis yabatunguje gahunda batari biteguye.

Ati “Twarasohotse badushyira mu modoka na we aduherekeje, tujya aho Papa Benedigito (weguye) atuye, aratujyana tujya kumuramutsa”.

Natunguwe n’uko akuze cyane ariko afite mu mutwe. Byarantunguye bamubwiye ko ndi Karidinali wo mu Rwanda, arambwira ati u Rwanda ni igihugu cyababaye cyane”.

Karidinali Kambanda yavuze ko ibi Papa Benedigito (weguye) yabivuze ari nko kubwira Papa Francis amushimira ko yibutse igihugu cy’u Rwanda, kuko ijwi ry’u Rwanda rishobora kujya ryumvikana ku isi”.

Ati “Ni impano twishimira, tunashimira Papa watwibutse, ubu Kiliziya y’u Rwanda ikaba ishinze imizi, ibyo tubishimire Imana”.

Buri umwe muri aba bakaridinali yagendaga yigira imbere agaca bugufi, ubundi agasoma ikiganza cya Benedict XVI ari nako bamusobanurira abo aribo n’amazina yabo.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Papa rivuga ko Benedict XVI n’aba bakaridinali bahuriye muri Chapel ya ‘Mater Ecclesiae monastery’ bavugana isengesho rya Ndakuramutsa Mariya ubundi abaha umugisha.

Benedict XVI yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi kuwa 19 Mata 2005 nyuma y’umwiherero w’aba-Cardinal wabaye ukurikiye urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II. Yimitswe kuwa 24 Mata uwo mwaka, ariko aza kwegura kuwa 28 Gashyantare 2013.

 

Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 30 Ugushyingo 2020 saa 11:08:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   aefb5