CARITAS KIGALI

Kwigomwa kuri bike utunze ugafasha abakene ni urufunguzo rw’umuryango winjira mu ijuru

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi ku bantu bemera Imana bizabinjiza mu ijuru n’ibikorwa byiza bakora bakiri mu isi kuko aribyo bizabaherekeza igihe bazaba bashoje ubuzima bwabo, nyamara hirya ya byinshi dukora ngo tuzajyeyo, icy’ingenzi muri byo ni ugufasha abatishoboye.

Muri uku kwezi kwa 11/2020 Caritas Kigali yashishikarije abantu bose kwigomwa kubyo batunze bagafasha abakene kugirango babone imibereho ndetse babone n’icyo kurya, icyo kwambara ndetse no kuba babasha kwikenura mu buryo butandukanye babifashijwemo n’abantu b’umutima mwiza ndetse n’Abakirisitu.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuboyozi wa Caritas Kigali avuga ko impamvu bashishikarije abakirisitu ndetse n’abandi bantu b’umutima mwiza ko bafasha abakene muri uku kwezikwa 11/2020 nuko hatabayeho ukwezi kw’Impuhwe n’Urukundo kwari gusanzwe kubaho buri mwaka kubera impamvu z’icyorezo cya Covid.

Ati “Kubera ko iki cyorezo cya Covid-19 cyateje ingorane nyinshi ntabwo Caritas yabonye uko ikusanya inkunga y’abatishoboye, ndetse kuko abantu batahuraga byari bigoye kubona inkunga no kuyigeza kubayikeneye, ubu rero kuko icyorezo kirimo kigabanuka abantu twabashishikariza gutanga iyo mfashanyo kugirango igere kubantu batishoboye”.

Mu nyigisho za Yezu Kristu, yatsindagiye ibyagiye bivugwa mu Isezerano rya kera ndetse akabisobanura avuga ko gufasha abatishoboye bizatwinjiza mu ijuru. Igihe umusore w’umukungu aje amugana akamubazi ati “Mwigisha ,ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?”.Yezu yamuhishuriye ko intera ya mbere ari ugukurikiza amategeko y’Imana; Intera ya kabiri ikubiye muri aya magambo : “ubuze ikintu kimwe gusa:genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagire ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.”

Ubutumwa nk’ubu iyo tubwumvise, hari benshi babufata nkaho ari ibinyoma umuntu ababwiye kugira ngo “Abavanemo”ibintu. Bagahitamo kwica amatwi no kutabiha agaciro, nuko bagahitamo ubundi buryo ngo bakoresha kugira ngo baronke ubutagatifu, (bakiyiriza, bagakora ingendo nyobokamana, bagakora novena, bagakora amasengesho ahoraho, n’indi myitozo nk’iyo ariko bakiyibagiza iki cyo gufasha abatishoboye).

“Abemera Imana twizera kandi twemera ko hirya y’ubu buzima hari ubundi kandi bwiza kurusha ubu. Ibyo dukora byose muri iyi si tubikora dushakashaka kuzajya mu ijuru, ndetse dukunze kuririmba ko twaremewe kuzajya mu ijuru, ndetse ko ariho twese tuzishima iteka niyo mpamvu dukwiye gufasha abakene” Padiri Twizeyumuremyi.

Nubwo ibyo bakora nabyo ari byiza ariko bifite aho bigera, ntibihita bibinjiza mu ijuru bifuza. Kuko icyemezo cy’uko iryo juru ryinjirwamo n’abafashije abatishoboye gitangwa na Yezu ubwe muri ya Vanjili atubwira iby’ihindukira rye mu ikuzo. Muri Mt 25,31-46: Abazicara mu Ngoma y’ijuru ni abagaburiye abashonji, abatanze icyo kunywa kubafite inyota, abambitse abambaye ubusa, abasuye abarwayi, abasuye imbohe, n’ibindi bikorwa nk’ibyo.

Umukirisitu witwa Ndizeye Faustin atangaza ko ibyo ivanjiri ishishikariza abantu aribyo, ariko ko usanga abantu benshi badakunze kugira ubwitange mu gufasha abakene.

Ku bwe asanga ari igikorwa cyari gikwiye guhoraho aho kugikora mu gihe babisabwe gusa.

Ati “nibyo koko tuzaherekezwa n’imirimo y’amaboko yacu twakoze nk’uko amagambo dusanga mu ivanjiri ntagatifu abitubwira.

 “Ufite amatwi yo kumva niyumve”.

 

Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 01 Ukuboza 2020 saa 13:12:48, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   11f26