CARITAS KIGALI

CARITAS na CDJP Kigali turashimira Antoni Cardinal KAMBANDA

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Cardinal Antoine Kambanda

Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali yayoboye Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro (CDJP) by’Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka wa 1999 kugera  muri 2004, ubwo yasimburwaga na Mgr Anaclet MWUMVANEZA ,mu mwaka 2005. 

Muri icyo gihe cy’imyaka igera kuri itanu yamaze muri izi serivise,yakozemo ibintu byinshi bitandukanye ,byaba umusinginzi w’ivugururwa ryahaye umurongo uhamye Caritas na CDJP Kigali.Twakwibutsako atangira ubutumwa bwe muri izi serivise,hariho Caritas ebyeri muri Arikidiyosezi: Caritas ishinzwe igice cy’icyaro ndetse na Caritas y’umugi(Bureau Social Urbain) yayoborwaga na Padiri Dion wo mu muryango w’Abadominikani.Yagize uruhare  muguhuza izo Caritas zombi, zibyara Caritas imwe y’Arikidiyosezi ya Kigali.Ibi byahaye icyerecyezo gikomeye iyi servise kugeza ubu.

Muri serivise ya Caritas yaranzwe n’ibintu byinshi byiza,muri byo twavugamo ibi bikurikira:

  • Yashyizeho umunsi wo kwakira ibibazo by’abakene kandi akawubahiriza. Nta muntu n’umwe wigeze amukenera ngo amuburire umwanya.Wasangaga iteka yakira neza uje amugana kandi akamutega amatwi uko bikwiye, akamukemurira ibibazo ubo abishoboye.Ibi kandi yabisabaga n’abo bakorana,akabibutsa kenshi ko ko bagomba gutabara abakene babagana mbere yo kubasaba ibyemezo by’ubukene. Yibukije ko umukozi wa Caritas ari ijisho rya Kiliziya Gatolika bityo bigatuma akora azi neza ko ayihagarariye, akirinda icyayitesha agaciro.Uyu musabano n’abamugana kandi yawugaragarizaga n’abo bakora bose,kuko yabasuraga mu ngo zabo mu gihe cy’ibyishimo cyangwa se ibyago.
  • Igihe yari muri Caritas, hari ibibazo bikomeye by’imfubyi,abapfakazi ndetse n’imfungwa.Yashyize imbaraga mu kwita kuri abo bose,abana b’imfubyi yabashakiye abaterankunga babafasha,abapfakazi n’abasenyewe inzu zabo abafasha kubona icumbi, imfungwa zirasurwa. We ubwe yajyanaga n’abakozi ba Caritas mu gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’urukundo.Uyu murimo yawuhaga agaciro cyane maze abakangurambaga ba Caritas akabita abadiyakoni nka bamwe tubwirwa mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.
  • Mu bikorwa by’impangare yakoze harimo kandi kuba yaratangije gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu bukangurambaga ku kwizigama no kugurizanya,mu byitwaga icyo gihe NKUNGANIRE.Iyi gahunda niyo yaje kubyara RIM Ltd tuzi ubungubu.Uwavuga ko ari mu bambere bashinze RIM Ltd rero ntiyaba yibeshye.

 

Muri serivise ya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro,hari hakenewe byinshi muri icyo gihe,kuko ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 byari bikira bibisi.Ni muri urwo rwego yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kwunga no gukemura amakimbirane ashingiye ku moko yagaragara mu banyarwanda, ku buryo yabanje kwifashisha abakorerabushake b’inararibonye bafite ubumenyi, maze muri 2000 ashyiraho ibiro bihoraho bya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.

 

Muri izo gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge no kubaka amahoro yaranzwe no guteza imbere imikoranire myiza mu nzego zitandukanye za Kiliziya, iza Leta  ndetse n’indi miryango itandukanye (Sociétés civiles).Mbese yari umuhuza w’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda.

Nk’uko yabigenje muri Caritas, no muri CDJP yashyizeho inzego zihamye kuva ku rwego rwa Diyosezi kugera ku muryangoremezo ndetse azubakira ubushobozi.Ibi byabaye umusingi ukomeye mu kumvikanisha cyane inyigisho mbonezamubano za Kiliziya n’impamvu y’ibiganiro mpaka. Yifashishije izi nzego kandi maze ashakisha hirya no hino abaterankunga mu mishanga yari igamije gufasha gukira ibikomere, kunga n’isanamitima mu miryango.

 

Muri bose no muri byose Antoine Cardinal KAMBANDA yari umuntu ufite igikundiro kubera ko iteka yagaragazaga ububyeyi kuri buri muntu n’ubushobozi bwo kwakira ibitagenda neza mu kazi. Ntiyifuza gutakaza n’umwe mu bo yamenye, agira kwitanga, ishyaka, kwihangana, gutuza, gukunda abantu bose, gufasha abatishoboye no kubonera umwanya umukeneye. Mbese ni  umukristu, ni umupadiri, kandi ni umushumba.

 

Caritas na CDJP Kigali

Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI

 

 


Byanditswe : tariki ya 05 Ukuboza 2020 saa 10:48:17, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   41219