CARITAS KIGALI

Cardinal Kambanda Antoine yatuye igitambo cya Misa yo gushimira Imana

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Cardinal Antoine Kambanda atura igitambo cya Misa muri Kigali Arena

Kuri uyu wa 6/12/2020 muri Kigali Arena abereye igitambo cya Misa cyatuwe na Cardinal Kambanda Antoine hamwe n’Abihayimana batandukanye ndetse kitabirwa na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu gitambo cya Misa Cardinal Kambana Antoine yavuze ko gushimira Imana ari ngombwa kuko mu bushishozi bwa Papa Francis ayobowe n’Imana yabonye ko u Rwanda rukeneye Cardinal maze akamutoranya.

Ati “tumaze guhabwa umwambaro w’ubu Cardinal na Papa Francis yatujyanye gusuhuza Papa Benedicto ntangazwa n’ukuntu ashaje ariko afite mu mutwe, nuko bamubwiye ko ndi Cardinal wo mu Rwanda aravuga ngo u Rwanda n’igihugu cyababaye cyane”.

Bigaragaza ko umushumba wa kiriziya Papa Francis azi u Rwanda kandi adusabira. Aha niho yahereye asaba abayobozi gutega amatwi abantu bayobora bumva akababaro kabo babahumuriza, ndetse asaba ababyeyi guhumuriza bana babo no kubatega amatwi no kubafasha mu ntege nke zabo n’ibyo badashoboye.

Yatanze urugero rw’abana b’abakobwa bahuye n’ihungabana mubufasha yabahaye bose bagendaga bavuga ngo Mana, Mana, ibyo bikamwereka ko muntu aho ari hose ubuzima bwe buri mu biganza by’Imana.

Yongeye agira ati “Nyagasani arantumye ngo mpumurize umuryango.

 

Umwanditsi

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 06 Ukuboza 2020 saa 14:52:44, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   90642