CARITAS KIGALI

Karidinali Kambanda yashimiye Perezida Kagame uko yafashije Kiliziya

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bafashe ifoto y'urwibutso

Mu gitambo cya misa yo gushimira Imana yabereye muri Kigali Arena tariki ya 6/12/2020 Karidinali Antoine Kambanda yashimiye Perezida Paul Kagame waje kwifatanya nawe uburyo atahwemye gufasha Kiriziya mu bikorwa bitandukanye.

 

Ati “Ndagirango nshimire cyane nyakubahwa Perezida wa Repuburika mbere na mbere ubutumwa bwiza bwanyubatse yanyoherejeje maze gutorerwa kuba Cardinal, hanyuma mu munshimire no kuba yaduhaye uyu mwanya wo kwifatanya muri iki gitambo cy’Ukarisitiya dushimira Imana”.

 Yakomeje amushimira ko tariki ya 27 Mutarama uburyo yaje mu birori yakirwa i Kigali nka Arikiyesikopi akamugezaho icyifuzo cyo kubaka Katedarari ibereye umujyi.

 “Ndabashimira nkuko mwadusezeranyije kudufasha mwaduhaye ikibanza cyiza kibereye ingoro y’Imana mu mujyi hagati y’Ahahoze Gereza ya Kigali” Cardinal Kambanda Antoine.

 Yamushimiye ubushishozi no kureba kure kuko yabahaye kariya gasozi bikaba bifite icyo bivuze gikomeye kuri bo. Nk’uko Gorogota n’umusaraba wari ikimenyetso cyo gucibwa wahindutse ikimenyetso cy’umukiro none na kariya gasozi cyari ikimenyetso cyo gucibwa hagiye kuba ahantu h’ubuzima, umukiro n’umugisha.

 

Cardinal Kambanda yongeye ati “ Ndabashimira cyane kandi ubufatanye na Kiriziya mukomeje kutugaragariza mu butumwa bwacu no gukomeza kubaka ubumwe n’ubuvandimwe bw’abanyarwanda dushobore kuva mu mateka mabi y’amacakubiri na Jenoside yakorewe abatutsi byadusigiye kandi natwe tubijeje ubufatanye nka Kiriziya kugirango abanyarwanda bagire ubuzima busagambye”.

 

Cardinal Kambanda Antoine yanashimiye Imana kuko wari umunsi w’ibyishimo yongeye ati “mumfashe dushimire Imana kuko niyo itugejeje kuri ibi byishimo bikomeye tutaherukaga kugira mu Rwanda. Ibi byagaragaje ukuntu abanyarwanda bakunda Imana kandi bakunda Kiriziya kuko aho urukundo rw’umuntu rugarukira ninaho ibyishimo by’umuntu bigera”.

 

“Ntawaruziko u Rwanda Rwagira Cardinal, igihugu gito kandi ivanjiri ihageze vuba ugereranyije n’ibindi bihugu byakiriye inkuru nziza. Hashize imyaka 1500 Imana rero yatugiriye ubuntu kandi ndagirango mbasabe turusheho guharanira kuyitunganira cyane cyane dutoza abato umurage wo gukunda Imana no no kuyubaha, kuyizera no gusenga.

Ndashimira cyane Nyirubutungane Papa Francisco muri gahunda afite yo kuvugurura iyogezabutumwa agaha imbaraga, akanatekereza kuri Kiriziya za kure z’intamenyekana, ni muri urwo rwego no mu Rwanda yaduhaye Cardinalm tukaba duhawe umwanya mu nama ya Papa I Roma” Cardinal Kambanda.

 

Yanashimiye Papa Francis kubona ukuntu yahisemo kuduha ubukaridinali kuri 28/11/2020 ku munsi wa Bikiramariya w’iKibeho.

 

Kibeho nayo ihishura urukundo umubyeyi Bikiramariya afitiye abanyarwanda kandi uyu Mugisha watumye u Rwanda na Kibeho birushaho kumenyekana. U Rwanda rero rufite umugisha ukomeye, asaba abantu kurushaho kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya  cyane cyane ingo, abashakanye, mu bibazo zihura nabyo zijye ziyambaza umubyeyi Bikiramariya kuko nkuko yagobotse urugo rw’ikana nazo azajya azigoboka.

 

Mugusoza yashimiye abepisikopi bagenzi be bo mu Rwanda no mu karere, abasaserodoti, abiyeguriye Imana, n’abakirisitu mubutumwa bwo kunga umuryango nyarwanda bakora isanamitima n’iremamiryango mu iyogezabutumwa ryabo.

Ati “Iyi mpano y’ubukaridinari n’imbuto n’ubwitange n’ubutumwa bwa Kiriziya niyo mpamvu ibi byishimo n’ishema tubisangiye mwese”.

 

Yabasabye gukomeza kwimika ubuvandimwe mu bantu, abantu babiba urwango n’amacakubiri boye guhabwa intebe mu bantu Imana ikomeze iganze iwacu kuko ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari cyane cyane hitabwe ku ngo no k’urubyiruko kugirango hasigasirwe abana bacu hababwe umurage mwiza w’u Rwanda bunze ubumwe n’urukundo rw’abana b’Imana bityo ivanjiri ibe koko urumuri n’umunyu.

 

 

Umwanditsi

 

 


Byanditswe : tariki ya 06 Ukuboza 2020 saa 17:27:13, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c5cb7