CARITAS KIGALI

Perezida Kagame yijeje ubufatanye Cardinal Kambanda mu nshingano yahawe

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yijeje ubufatanye Cardinal Antoine Kambanda

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yijeje ubufatanye Cardinal Antoine Kambanda bwo kuzamufasha mu nshingano nshya yahawe na Papa Francis yo kuba Cardinal.

 Perezida Kagame yabivugiye mu gitambo cya Misa yo gushimira Imana cyabereye muri Kigali Arena tariki ya 6/12/2020 ko bazafatanya na Cardinal Kambanda mu nshingano bamuhaye kandi hazakomeza kubakwa umubano mwiza na Kiriziya Gatorika.

Perezida Kagame avuga ko kuba u Rwanda rwarahawe umugisha wo kugira Karidinali nyuma y’imyaka 120 gusa Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu bimaze imyaka ibihumbi bataragera kuri urwo rwego n’ikintu gikomeye cyo gushyigikira. 

Ati“Uyu munsi abanyarwanda dufite ibyishimo yuko Kiriziya Gatorika y’u Rwanda yabonye Cardinal byavuzwe ko ari ubwa mbere mu myaka 120, ishobora kuba myinshi cyangwa mike bitewe n’icyo utekereza, batubwiye neza kandi turabizi Kiriziya imaze imyaka myinshi kw’isi imyaka ibihumbi urumva rero ko imyaka 120 ari micye cyane”.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ku myaka 120 kiriziya Gatorilika imaze  bivuze ko icyiza cyangwa ikibi kitagendera ku myaka kuko ikiza kiba kiza aho kigeze hose mu gihe ikibi kiba kibi bitewe n’aho giherereye.

Ati “Twateraniye aha rero tuje gushimira Imana iyi mpano yaduhaye ya Karidinali”.

Peerezida Pauk Kagame yabwiye Caridinali Kambanda ko icya mbere igihugu cy’u Rwanda kimufite nk’impano kandi nk’umunyarwanda.

Ati “Icya mbere Karidinali Kambanda tugufite nk’umunyarwanda , nk’umwana w’umunyarwanda, yarakuze rero Imana imugira umusaseroti yongera iramuzamura aba umwepiskopi none imigejeje ku rwego rwa karidinari, ibyo rero turabishimira Nyirubutungane Papa Francisco wagiriye Karidinali  Kambanda icyizere akamuzamura mu ntera akamushyira mu bajyanama be ba hafi”.

Perezida Paul Kagame asanga icyo kizere gishingiye ku bushishozi n’umurava Karidinali Kambanda Antoni yagaragaje mu butumwa bwe mu Rwanda, kandi akerekana ko ashoboye kugeza umusanzu we kuri Kiriziya kw’isi hose.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Vatikani wafashe intera ishimishije kandi bikwiye gushimirwa Papa Francisco wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza akosora ibitaratunganye mu bihe byashize kandi bitari bikwiye no kuba.

Perezida Kagame asanga ibyo atabikorera u Rwanda gusa biragaragara ko abikora n’ahandi kw’isi hose ko ntawabura kubimushimira. Perezida Kagame akabishimira na Karidinali Antoine Kambanda urwego agezeho kandi amwizeza ubufatanye nabo bashyize imbere gukorera Kiriziya neza, gukorera igihugu cy’u Rwanda neza gukorera abanyarwanda neza.

Perezida Kagame ati “N’ishema n’icyubahiro ndibwira kuri we bwite ariko n’ibyacu nk’u Rwanda n’abanyarwanda twese ndetse tutitaye cyane kumyemerere, ku bijyanye n’amadini”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ikizere Caridinali yagiriwe n’ikizere yahawe ari ibya buri munyarwanda akaba ari intore mu nshingano arimo akaba ari intore mu gihugu cy’u rwanda ari nacyo cye ibyo bikazafasha Cardinal Kambanda kurangiza inshinano ze.

Ati “Nkuko dusangiye ishema n’ibyinshimo tugomba no kumufasha muri izi nshingano akazasohoza ubutumwa bwe neza”.

Perezida Kagame Avuga ko mu mateka maremare ya hano mu Rwanda kiriziya Gatorika yabaye umufatanyabikorwa mu mibereho y’abanyarwanda yaba mu burezi, mu buzima, no mu iterambere muri rusange. Kiriziya gatorika yabaye umufatanyabikorwa mu nzego za Reta no muyandi madini muribyo bikorwa. Ubufatanye rero burakomeje, bukwiriye gukomezwa ndetse bukwiriye guhabwa n’imbaraga zindi nshya nkuko tugenda twunguka abayobozi kuri izi nzego nshya  nkuku u Rwanda rwungutse Karidinali Kambanda Antoine.

Ibyuko ayo mateka y’Urwanda n’ayakiriziya hagiye haba rimwe na rimwe ibitaragenze neza cyangwa ingorane zitandukanye ndetse biza no guhungabanya ubuzima bw’igihugu Perezida Kagame avuga ko ibyo Atari byo byashyirwa imbere, kuko abanyarwanda babivanyemo isomo, humviswe icyabuze icyo gihe, turashakisha icyo aricyo cyose cyatuma bitasubira, kandi tugatera intambwe mu bundi buzima bwubaka ubufatanye kandi bwubaka igihugu bwubaka n’abantu bagituye.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ibyo bizafasha Karidanali Kambanda kuzarangiza neza icyo Imana n’Abanyarwanda bateze kuri Kiliziya Gatolika.

 

 

Umwanditsi

 

 


Byanditswe : tariki ya 07 Ukuboza 2020 saa 15:02:35, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   3ab0d