CARITAS KIGALI

Abakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Urubyiruko rwahuguwe kwihangira imirimo ibyara inyungu

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko  rwacikishirije amashuri bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera uburyo bwo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.  

Uru rubyiruko rumaze icyumweru ruhugurwa kuva tarikia ya 7- 11/2020 kugirango rwongere amahirwe yo gushyira mu bikorwa imyuga bize mu kigo cy’Abadacogora-Intwari giherereye Nyiragiseke mu karere ka Bugesera.

 Ibi bikorwa byo gutera inkunga uru rubyiruko ikigo cy’Abadacogora-Intwari cyabishyize mu bikorwa ku nkunga ya miliyoni 25 ya RGB.

Abahawe amahugurwa batangaza ko yabunguye ubumenyi bushya kuko nubwo bari bararangije kwiga imyuga ntibabonaga uko bahita batangira kubibyaza umusaruro.

 Musabyimana Ancila ni umwe mubize imyuga mu kigo cya Rweru cy’Abadacogora-Intwari atangaza ko amahugurwa yamuhumuye amaso akabona uburyo agiye gutangira kubyaza umusaruro ibyo yize.

 Ati “Kugirango umushinga wanjye uzagende neza icya mbere ni ukubanza nkagira igitekerezo cyawo, nkanawihitiramo, ndetse nkanatekereza aho amafaranga yo gutangira umushinga yaturuka kugirango mbashe kubishyira mu bikorwa”.

Musabyimana yishimira ko aya mahugurwa baberetse uburyo bazahuza imbaraga bagatanga amafaranga make make ubundi bakajya bayagurizanya hagati yabo nyuma bagatangira gushyira mu bikorwa umushinga wabo.

Kuko bo bafite imashini zidoda amafaranga bazajya bagurizanya mu bimina bazayaguramo ibitenge ndetse n’ibindi bitambaro batangire  kudodera ababagana nabo bakirigite ku ifaranga.

Iradukunda Ephreson nawe yize umwuga wo gusudira avuga ko aya mahugurwa yamufashije cyane kubona uko azashyira mu bikorwa imyuga yize.

Ibyambere avuga aya mahugurwa yamumariye yabashije gusobanukirwa ko ari we ubwe nyirubwite ugomba guhitamo umushinga azakora akanawukurikirana akareba nuko yawubyaza inyungu. 

 

Ati “Jyewe nubwo nize gusudira bika bikenewe ku isoko ry’umurimo nungutse ko ngomba gutekereza uko ngomba kwihangira umurimo ntategereje ko umuntu ankenera akabona kuza kumbwira ngo mufashe ahubwo jyewe nkajya nshaka abakiriya (Client) kugirango mbashe gukorera amafaranga menshi”.

Umuhuzabikorwa w’amahugurwa akaba n’umukozi w’ikigo cy’Abadacogora-Intwari Ntawiniga Dieudonne avuga ko aya mahugurwa agamije gufasha aba bakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rwacikije amashuri ari uburyo bwo kubafasha kwihangira imishinga iciriritse ibyara inyungu.

 

Ntawiniga akomeza asobanura ko uru rubyiruko rwahuguwe uko bahanga imishinga ibyara inyungu bakanawushyira mu bikorwa, aha abagenerwabikorwa bagomba kwihitiramo umushinga ubwawo, kubanza kumenya ibikenewe kugirango umushinga we ubwe yihitiyemo awushyire mu bikorwa, kumenya aho amafaranga yaturuka, no kumenya kuwushyira mu bikorwa no kuwukurikirana.

 

Ntawiniga avuga hari ubufasha bazabaha burimo imashini, ibikoresho bitandukanye birimo inshinge, ibipesu, indodo, nabo bagatangira gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

 

Hahuguwe urubyiruko rugera muri 52, abize imyuga ni 28 abize gusudira ni 24. Miriyoni 4 n’ibihumbi 322 niyo nkunga izahabwa runo rubyiruko bikazaca mu matsinda ya “Kwigira” yo kubitsa no kugurizanya bibumbiyemo azabafasha kubona frw yo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

 

Umwanditsi

 

 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 14 Ukuboza 2020 saa 15:41:16, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ee65f