CARITAS KIGALI

Abana bo mu muhanda barashimira Caritas Kigali yabahaye ubunani na Noheli

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bahawe ubunani

Mu rwego rwo gukomeza kwereka abana bo mu muhanda urukundo no kubazirikana mu mibereho yabo ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali basangiye Ubunani n’abana bo mu muhanda.

 Kubera icyorezo cya Covid-19 abana ntibabashije gusabana uko bikwiye ahubwo ubuyobozi bwa Caritas Kigali bwabaguriye ifunguro nicyo kunywa kugirango babereke urukundo no kubazirikana.

 Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali yabageneye ubutumwa bwo gukomeza kwirinda icyorezo cya covid-19, ndetse abasaba kuguma mu miryango yabo nubwo harimo ibibazo n'ingorane nyinshi z'ubukene, ubushobozi buke mu miryango ndetse no kuba batabasha kujya mu ishuri ngo bige.

 Ati " ingaruka za covid-19 namwe zabagezeho dore ntimuri mu miryango yanyu, ariko ahanini ndabibona ko no guhagarara kw'amashuri byabigizemo uruhare rukomeye bigatuma mwiyongera mu muhanda".

 Abana bishimiye iki gikorwa kuko kibabera nk'ikimenyetso cy'urukundo dore ko abenshi bajya mu buzima bwo mu muhanda babitewe n'impanvu zitandukanye zirimo ubukene mu miryango, amakimbirane, ndetse n'abana ubwabo bakananira.

Iki gikorwa cyakozwe hirindwa icyorezo cya covid-19 kuko buri mwana wese yajyendaga agafata icyo kurya n'icyo kunywa agahita agenda kandi bose bari bambaye neza agapfukamunwa.

 

 

Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 08 Mutarama 2021 saa 12:27:29, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   11f26