CARITAS KIGALI

Padiri Ubald Rugirangonga yitabye Imana

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Padiri Ubald Rugirangoga

Padiri Ubald Rugirangoga wari urwariye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo kuwa 8/1/2021.

Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu Padiri Ubald yabarizwagamo, yatangaje iby’urupfu rwe, avuga ko yaguye muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize uburwayi bw’ibihaha yasigiwe na Covid-19.

Padiri Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 ari umupadiri, gusa yakundaga kuba ari hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu mahanga asengera abantu batandukanye.

Yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba, Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi.

Padiri Ubald yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo ku Nyundo kugera mu 1973 ariko ntiyabashije kuharangiriza kuko yagiye kurangiriza i Burundi.

Mu mwaka wa 1978, nibwo yagarutse mu Rwanda akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa muri paruwasi ya Mwezi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka muri Dyoseze ya Cyangugu, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

 

Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 08 Mutarama 2021 saa 15:26:16, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e27cc