CARITAS KIGALI

Ubuzima bwa Padiri Ubald yabusoje amaze gutura igitambo cy’Ukarisitiya

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Basezera kuri Padiri Ubald batera amazi y'umugisha umubiri we

Mu gitambo cy’Ukarisitiya cyaturiwe muri Paroise Regina Pacis i Remera na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda kuri uyu wa mbere tariki ya 1/3/2021 basezera ku Padiri Rugirangoga Ubald uherutse kwitaba Imana Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko Padiri Ubald urugendo rwe rw’ubuzima yarusoje amaze gutura igitambo cy’Ukarisitiya.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda yamusabiye ko Imana yamwakira ikamugororera ku mutuza mu munezero wo mu ijuru iteka ibigiriye ko ari umugaragu wayo wayikoreye ubuzima bwe bwose iteka.

Ahamya ko Imana yamwakiriye kuko iyo umusaserodoti atuye igitambo cy’isakaramentu nawe ubwe yitura Imana bityo akaba ahamya ko Padiri Ubald ubwe yavuye mu buzima bwo mu mubiri amaze kwitegurira kwinjira mu Ijuru.

Yagize ati “Uyu mugaragu wawe Nyagasani turamugutuye umwakire mubawe kandi umutuze iburyo bwawe mu munezoro w’iteka”.

Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko burya buri muntu wese Imana imurema hari impamvu imuremye, hari ubutumwa imuremeye ni aho azabutanga, ikamuremera igihe cy’amateka n’igihe azayabamo, n’uruhare azayagiramo kugeza igihe azasoza urugendo rwe hano kw’isi.

Cardinal yakomeje avuga ko Padiri Ubald nawe yahuye n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu, muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 Imana iramurinda kuko yabonaga ko hari ubutumwa azasohoza nyuma ya jenoside bwo kunga no kwigisha ku mahoro hano mu Rwanda.

“Mu butumwa yakoraga harimo bwo kunga abantu ubwabo n’Imana, ndetse nabo bakiyunga n’abavandimwe bahemukiye, no kubafasha gukira ibikomere ndetse no gucika ku ngeso mbi burundu bagakomeza kugirana umubano mwiza n’Imana” Cardinal Antoine Kambanda.

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana mu buzima bwe yaranzwe no kudaheranwa n’ububabare n’agahinda yagize kubera amateka yanyuzemo ko ahubwo yabibyaje imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro, yigisha gusaba imbabazi no kwicisha bugufi no kubaka umubano mwiza n’abanyarwanda.

Umurage w’ubuhamya Padiri Ubald asigiye abanyarwanda urimo kubabarirana no gukundana ndetse no kwigisha abanyarwanda kubabarira.

Aha ninaho Cardinal Antoine Kambanda yasabye abakirisitu bitabiriye uyu muhango wo guherekeza Padiri Ubald aho yabasabye kutagira ikibatandukanya n’urukundo rw’Imana byaba ibibazo, ibitotezo, ibigeragezo, ko bitagomba kubatandukanya n’Imana.

Biteganyijwe ko nyuma ya Misa yo kumusezeraho, umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka, afatwa nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

 

 Umwanditsi

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 02 Werurwe 2021 saa 12:06:29, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   09546