CARITAS KIGALI

Kwigisha ababyeyi ku ngaruka z’amakimbirane bizagabanya umubare w’abana bajya mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umuryango urangwamo amakimbirane ntabwo ugira iterambere

Gufasha ababyeyi gusobanukirwa na zimwe mu ngaruka zituruka ku makimbirane yo mu miryango bizatuma umubare w’abana bajya mu buzima bwo mu muhanda kuba inzererezi ugabanuka.

Ababyeyi bo mu karere ka Bugesera baterwa inkunga n’ikiko cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali biciye mu mushinga witwa Nifitiyicyizere uterwa inkunga na RGB ku bufatanye na Migeprof bigishijwe uburyo bakumira amakimbirane mu miryango yabo ndetse no mu baturanyi, kugirango bakumire ikibazo cy’abana bajya mu buzima bwo mu muhanda.

Aha ababyeyi bigishijwe uburyo umuntu ashobora guhosha amakimbirane mu ngo zabo kugirango abana bakurire mu miryango yishimye.

Icyambere ababyeyi bakora n’ibiganiro hagati yabo bakareba ikintu cyabateye kugirana ibibazo, nyuma y’ibiganiro byabo bashobora no gusabana imbabazi kugirango ubuzima busubire mu buryo.

Mukamukiza Illumine avuga ko iyo yakimbiranaga n’umugabo we akenshi byabaga byatewe n’ubusinzi yataha nawe akamutongonya bakaba bararwanye, ibyo byaje kubaviramo guhura n’ikibazo cy’umwana wabo waje kurambirwa iyo nduru yigira kwibera mu muhanda (kuba inzererezi).

Aha rero baje kwigishwa uburyo bwo gukumira amakimbirane batangira kujya baganira hagati yabo ku kibazo bagiranye batangira kugira imibereho myiza mu ngo zabo.

Gukemura amakimbirane byabafashije no gutera imbere kuko wa mwanya bamaraga batongana batangiye kujya bawukoresha bajya inama maze urugo rwabo rutangira kuzamuka mu iterambere.

Ati “Twagiraga ingorane cyane z’ubukene buturutse kutumvikana kuko tutahurizaga hamwe, nyuma yo kwigishwa twatangiye kujya tuganira mucyimbo cyo gutongana”.                                                         

Ikindi kiza kirinda abashakanye amakimbira avuga ko bigishijwe kubanza kumenya amakuru y’impamo ku kintu cyose cyabatera amakimbirane hagati yabo.

Ntawiniga Dieudonne niwe wari umuhuzabikorwa w’amahugurwa yahawe bano bagenerwabikorwa bo mu karere ka Bugesera mu mpera z’umwaka wa 2020 avuga ko mu ntego bafite harimo no guha yabigishije uburyo hakumirwa amakimbirane kugirango bigabanye umubare w’abana bajya mu buzima bwo mu muhanda.

Ati“Impamvu duhugura ababyeyi ku makimbirane n’uburyo bwo kubafasha kumenya kuyakumira atarazana ingaruka mbi mu miryango”

Umwana wese akenera kuba mu muryango utekanye, iyo ababyeyi bahora bari mu makimbirane bituma abana bivumbura kajya mu muhanda bibwira ko bahunze uko gushyamirana kw’ababyeyi babo.

Iyo bahuguye ababyeyi bakagira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo mu miryango yabo bituma abana babo nabo babaho batekanye bityo ntibajye kubaho mu buzima bwo mu muhanda.

 

Umwanditsi                   


Byanditswe : tariki ya 26 Werurwe 2021 saa 16:52:55, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   f6920