CARITAS KIGALI

Inyigisho Gatorika Mbonezamubano zizafasha abahuguwe gukora inshingano zabo neza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aba ni abahawe amahugurwa

Abahawe amahugurwa ku nyigisho gatolika mbonezamubano bo muri Arkidiyosezi ya Kigali baravuga ko basobanukiwe byimazeyo n’ibyo bakoreraga mu muryango mu gari w’abakiristu.  

Gatera Gaston ni umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yahawe aya mahugurwa n’ikigo Urumuri cy’abayezuwiti avuga ko yumvise neza kurushaho akamaro ke mu muryango nyuma y’inyigisho yahawe.

Ati “Isomo rikomeye navanye muri aya mahugurwa nuko ngomba kuba umwe kandi nkamera kimwe mu nguni zose z’ubuzima bwanjye”.

Gatera mu byo yungutse birimo kuba umukirisitu mu buzima bwe bwa buri munsi kuko yigishijwe ko umukiritu nyawe ahora akora ibikorwa byiza ku kiremwa muntu ndetse no gukunda akazi ke no kugakora uko bikwiye kuko aribwo aba yujuje inshingano ze.

Uwitwa Mukamusoni Domitille, nawe ni umwe mu bahuguwe, yishimira ko aya mahugurwa yamufashije kwiga byinshi ndetse agasobanukirwa neza zimwe mu nyigisho za Kiriziya yumvaga adasobanukiwe neza.

“Izi nyigisho nazimenyeyemo Imana, ibya Kiriziya n’iby’ikiremwa muntu. nigishijwe kugira urukundo kuri bose nk’uko Imana nayo idukunda” Mukamusoni.

Amahame bahuguweho yamwunguye byinshi akaba yiteguye kuyashyira mu bikorwa kandi akaba yizeye ko bizatanga umusarura mu muryango mugari w’abanyarwanda.

Ingingo 8 shingiro zigize inyigisho mbonezamubano za kiliziya yahuguweho nizi zikurikira: 

  1. Kubahiriza agaciro ntagereranywa bya muntu
  2. Uburenganzira n'inshingano bya muntu
  3. Umuntu yaremewe kubana n'abandi
  4. Umutungo rusange
  5. Agaciro ko gufatanya mu bibazo byugarije isi
  6. Gushyigikira imiryango minto n'inzego zegereye abaturage mu kwikemurira ibibazo
  7. Gufasha abakene
  8. Kubahiriza ubusugire bw'ibyaremwe

 

Padiri Patrice NDAYISENGA, Umuyobozi w’ikigo Urumuri cy’Abayezuwiti, asanga izi nyigisho zifitiye akamaro buri muntu mu muryango mugari kuko asanga bidahigije ku mukristu usanzwe kumva misa no gukurikira inyigisho ya padiri gusa, ahubwo ko buri wese akeneye kumenya icyo Kiriziya ivuga ku bibazo binyuranye abantu bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Dukeneye gushyira mu bikorwa izi nyigisho kugira ngo tumenye agaciro k’ubuzima bwa buri muntu nuko twakwitwara mu ngorane z’ibihe turimo.” 

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien, Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali yashimiye ikigo Urumuri agaragaza ko izi nyigisho zatanzwe zizafasha abazihawe kandi zabunguye ubumenyi mu byo bari basanzwe bakora byo gushyira mu bikorwa inyigisho za Kiriziya.

Ati “Buri wese muri twe abigire inshingano kandi dutange raporo kubyo twagezeho mu kigo Urumuri cy’abayezuwiti tubigire ubutumwa bwacu ku isi yose bamenye akamaro k’izi nyigisho”.

Aya mahugurwa yahawe abantu 15 kuva Tariki ya 29 kugeza 31 Werurwe 2021, i Remera mu kigo cy’Abayezuwiti Urumuri ndetse itanga n’impamyabumenyi ku bakurikiye amahugurwa yose barimo abakozi ba Caritas, komisiyo y’Ubutabera n’amahoro, Komisiyo y’Umuryango muri Diyosezi, hamwe na Bureau ya Diyosezi y’Ivugabutumwa. 

 

 

Umwanditsi

 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 07 Mata 2021 saa 15:27:59, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   04abe