CARITAS KIGALI

Roho z’Intungane ziri mu biganza by’Imana ntagushidikanya - Padiri Twizeyumuremyi Donatien

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Twibuke Abacu Twiyubaka

Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yageneye ubutumwa bw’ihumure abarokotse Jenoside ko bagomba gukomera kandi bakizera ko Roho z’Intungane ziri mu biganza by’Imana bidashidikanywaho.

Ati “Mu bihe nk'ibi byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubutumwa bwa mbere natanga mu rwego rwa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, nuko abacu bari mu biganza by'Uhoraho kuko Kristu watsinze urupfu akazuka nk'uko tubyizihiza muri Pasika, yadukinguriye amarembo y'ijuru”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko urupfu rwatsinzwe, bityo n'abacu bararutsinze babikesheje Yezu Kristu.

Yakomeje agira ati “Icyakabiri nuko abasigaye, ubu turiho kandi tugomba gukomeza kubaho dufite ubuzima, busagambye kandi burimo icyizere cyo gukomeza kubaho.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yabibukije ko kurokoka bagomba kubibonamo ubuzima burimo ubutumwa bukomeye bwo kubaka igihugu cy’u Rwanda no kwamagana ikintu cyose cyakongera guhembera Jenoside.

Padiri TWIZEYUMUREMYI yakomeje agira ati "Kubaka igihugu bikabanzirizwa no kwiyubaka twebwe nk’abanyarwanda ubwacu, ndetse tukubakana hagati yacu nk'umuryango. Ibi tuzabishobora dufashijwe n'Imana tuzarenga agahinda n'umubabaro twatewe no kubura abacu, maze imbuto z'amasengesho baduturira Imana badusabira zikigaragariza mu cyizere cy’ubuzima tubayeho uyu munsi.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien mu butumwa bwe avuga ko ibyo Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali (CDJP) igomba gukora muri ibi bihe by’icyunamo igomba kwinjira mu murongo Leta y’u Rwanda yatanze wo kwibuka ariko hirindwa n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Muri ibi bihe hafashwe ingamba zo Kwibuka ariko hanirindwa icyorezo cya Covid-19, ubuyobozi bw'igihugu cyacu bugenda buduha umurongo usobanutse w'uko tugomba kwitwara muri iki gihe turimo cy’icyunamo tunirinda Covid-19 natwe rero niwo murongo tuzagenderaho”.

Mu bihe byo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenose Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igira ibikorwa ikora birimo gusura urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, gutanga  ikiganiro ku mateka ya Jenoside n'ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo yayo, byose bikagendana n'umuhango nyirizina wo kwibuka abavandimwe n'incuti bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. 

Ibi bikorwa byose byo kwibuka babifashwamo n’abakorerabushake ba Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro bari hirya no hino muri za Paruwasi kandi bagira uruhare rukomeye muguherekeza umuryango (communauté) muri gahunda yo kwibuka abacu.

 

 

Umwanditsi

 

 


Byanditswe : tariki ya 08 Mata 2021 saa 12:34:23, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   6e6b2