CARITAS KIGALI

SNEC:iratangiza umushinga wo “gutoza urubyiruko guhura na Yezu mu Ijambo ry’Imana”

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bimwe mu bishyimbo

SNEC:iratangiza umushinga wo “gutoza urubyiruko guhura na Yezu mu Ijambo ry’Imana”

Abitabiriye inama ya SNEC

Abitabiriye inama ya SNEC

 

Mu gihe cy’iminsi 3, kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 13 Nyakanga 2016, ibiro bishinzwe amashuri gatolika mu Rwanda (SNEC) byahuguye itsinda rigizwe n’abayobozi hamwe n’abarimu b’ibigo by’amashuri 15 byatoranyijwe mu madiyosezi atatu ngo bizatangiriremo umushinga w’imyaka itatu ugamije gutoza urubyiruko gusenga binyuze muri gahunda yiswe “Amatsinda yo gusoma Bibiliya mu mashuri gatolika”. Mu bandi bitabiriye aya mahugurwa harimo ba padiri omoniye w’amashuri muri ayo madiyosezi azatangiriramo uwo mushinga: Kabgayi, Ruhengeri na Byumba.

Atangiza aya mahugurwa Padiri Janvier Nduwayezu, umuyobozi wa SNEC yagarutse kuri zimwe mu mbogamizi usangana urubyiruko, zirubuza gusoma no gusenga rwifashishije Bibiliya. Yagize ati: “iyo uganiriye n’urubyiruko ku bya Bibiliya, benshi bakubwira ko bayisoma gake cyane, abandi kuyisoma bitaborohera, batabibonera umwanya, ko gusoma Bibiliya binaniza, ko ntayo bagira, n’aho abandi, ko batabitojwe”.

N’ubwo urubyiruko rugaragaza izi mbogamizi, usanga rufite ibindi rusoma, rushyiramo imbaraga nyamara bikomeye kandi bifite n’ingaruka mbi ku mibereho n’imikurire yarwo. Aha twavuga nk’amakuru mu nyandiko cyangwa mu mashusho usanga kuri  n’imbuga nkoranya mbaga(Internet). Kuba urubyiruko rudaha agaciro n’u-mwanya ukwiye gusoma no gusenga rugendeye ku nkuru ziri muri Bibiliya si uko bidafite akamaro ahubwo n’uko rudafite uburyo rutegurwa cyangwa ngo ruherekezwe mu kuyisoma (un cadre adéquat de préparation et d’encadrement pour une lecture priante de la Bible).

Imwe mu nshingano nyamukuru zawo, uyu munshiga ugamije gutoza urubyiruko guhura na Yezu mu ijambo ry’Imana binyuze mu matsinda, umu-ntu ku giti cye no muri za “week-end biblique”. Kugira ngo bigerweho, abana bazafashwa mu ikubitiro gutunga no gusoma Bibiliya, gusenga, gusangira ubuzima mu matsinda no guhanga bashingiye ku nkuru basomye muri Bibiliya cyangwa bazirikanyeho.

Abahuguwe bavuze ko aya matsinda mu mashuri ashoboka kuko “bayiyumvamo kandi akenewe”. Bagize bati : “Turagenda tubona ishusho y’icyo twifuza. Turashaka gufasha urubyiruko guhura na Yezu mu ijambo ry’Imana, muri iyi si y’iki gihe”. Ishusho nziza yaduha umurongo n’icyerekezo ni ibonekerwa ry’Intumwa zajyaga ku musozi wa Emmawusi (Lk 24,13-33). ( La mise en scène du récit de l’apparition de Jésus à deux disciples qui faisaient la route vers Emmaus en est l’image typique de ce nous voulons “cercles de lecture priante de la Bible”. (Lc 24,13-33).

Basanga umwihariko w’aya matsinda, ari uko mbere na mbere azaba ashingiye kuri Bibiliya n’ubukungu bwayo, akazafasha urubyiruko, kwigirira icyizere, kumenyana byimbitse no kubana kurushaho binyuze mu gusangira ubuzima, Gufasha abana kuzamura impano zijyanye n’ijambo ry’Imana no kubashishikariza kugira ibikorwa by’urukundo birenga imbibi z’ishuri. Mu yandi magambo, aya matsinda azafasha abana kugira no kurangwa n’imigenzo mbonezabupfura na mboneza-mana. Ibi kuri bo, bizatuma umwihariko w’uburezi bufite ntego Kiliziya ishyize imbere ugaragara kandi ababyeyi barerera muri aya mashuri barusheho kuyagirira ikizere. Abarezi bavuze ko mu bigo by’amashuri hasanzwemo n’andi matsinda (clubs) abana bahuriramo kandi bagasoma ariko ko aya azaba afite akarusho “hazazamo ibihango n’ibikorwa by’urukundo rw’ibyo basomye” kandi bahabwe umwanya wo kubisangiza bagenzi babo nka rimwe mu kwezi.

Padiri Jérémie Sengabo (umumonaki w’i Gihindamuyaga) wigishije ku gusenga uzirikana ijambo ry’Imana (Lectio divina), yishimiye ko abahuguwe bose bahuriye ku nyikizirizo imwe “Birashoboka, igihe ni iki, ahubwo twaratinze. “Ikintu icyo ari cyose gikwiye gutangirwa no gusenga. Uyu mugambi dutangiye ni ikintu gikomeye kidusaba kubanza gupfukama no gusenga kugira tubashe kugera ku ntego”.

Abahuguwe basabwe kureka abana bakumva cyangwa bakisobanurira Bibiliya uko babyumva. Birashoboka ko umwarimu yagira ubufasha atanga mu gusobanura ibango cyangwa igice runaka cya Bibiriya kifashishijwe. Ariko bagomba kwirinda ko bihinduka ishuri rya “théologie”. « Mureke abana bihitiremo. Icya ngombwa ni ukuzirikana Ijambo ry’Imana kandi ntabwo ari isiganwa, si “programme yo kurangiza”, ahubwo ni ukuganira na Bibiliya dusenga”.

Abahuguwe basanga SNEC yarakoze neza mu gutegura ingendanyi no gutekereza ku gushyiraho aya matsinda mu mashuri kuko bizafasha kurushaho gucengera n’isomo ry’Iyobokamana. Padiri Janvier yashimangiye ko amatsinda nk’aya azafasha kugenda bagarura umwimirere w’isomo ry’Iyobokamana.  Yagize ati ni ukuri “Lectio divina” ifasha gutekereza kandi yafasha koko mu gucengera isomo ry’Iyobokamana”.

Ku bagize impungenge y’uko umushinga nk’uyu wakomwa mu nkokora no kutagira Bibiliya kuko ihenze, Padiri Janvier yavuze ko “kugura Bibiliya ku bana b’iki gihe atari ikibazo kuko bagira cyangwa bafite amahirwe yo kuba babona amafaranga”. Avuga ko hari gahunda bafatanyije n’ibigo by’amashuri bashobora gutekerezaho zabafasha kubona ku buryo budahenze n’umwana akaba yabasha kuyigurira. Mu ntangiriro, SNEC izatanga Bibiliya 10 kuri buri kigo, zikoreshwa mu matsinda kandi zibe ari umutungo w’ikigo.

Bemeranyijwe ko Bibiliya ikwiye gukoreshwa ari “Bibiliya Ntagatifu” bitewe n’uburyo yanditse n’ibisobanuro itanga. Ikindi ni uko buri shuri rizagira amatsinda ari hagati ya tatu n’icumi, rimwe rigizwe n’abana 20. Mu gihembwe gitaha hazaba andi mahugurwa no gutegura ibitabo bizajya bikoreshwa mu gukurikirana aya matsinda.

 

UWITONZE J.M.V


Byanditswe : tariki ya 22 Kamena 2017 saa 14:47:52, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   337a4