CARITAS KIGALI

Abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali bizihije umunsi w’abagore bamurika ibyagezweho

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abagore bamuritse ibyo bagezeho

 

Mugihe u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore kuri uyu wagatatu  tariki ya munani Werurwe 2017, mu karere ka Bugesera ho mumurenge wa Ngeruka, Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Arikidiyoseze ya Kigali, yifatanyije n’abagore bo muri uyu murenge ibicishije mu mushinga wayo uzwi kwizina rya UKAM ugamije kubafasha kwivana mubukene.

Haramuritswe bimwe mubyo abo bagore bakora ndetse nibyo bagezeho, muri byo twavuga nko gukora amasabune, gutera irangi imyambaro igahindura ibara, gutunganya isombe mu buryo bwa kijyambere ndetse hanamurikwa ubundi bwoko bw’ibihingwa bihingiye ubwabo.

 Abagenerwabikorwa bakoze n’igikorwa cyo kuremeranira aho imidugudu itandukanye igize uwo murenge wa Ngeruka yatoranyaga abantu bahabwa ibikoresho by’isuku birimo indobo, amabasi, amajerekani, ibikombe ndetse n’amajagi, abagore bagahabwa ibitenge naho abagabo batoranyijwe bagahabwa amashati n’amapantaro.

Mur icyo gikorwa cyo kuremeranira, umushinga UKAM wageneye abagenerwabikorwa b’abagore 250 bibumbiye mu matsinda yo kwizigana no kugurizanya inkunga y’amafranga miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana inani (6,180,000) by’amafaranga y’u Rwanda azabafasha gukora imirimo ibyara inyungu.

Umushinga UKAM kandi ukaba wageneye amatsinda y’ubuhinzi imashizi 20 zizifashishwa mukuhira imyaka hagamijwe kubakura mu bukene doreko abenshi muribo babarirwa mu kiciro cya mbere n’icyakabiri cy’ubudehe.

Mw’ijambo perezida wa komosiyo y’ubutabera n’amahoro Padiri Twizeyumuremyi Donatien yagejeje kubari bitabiriye uwo munsi yagaragaje ko Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro itagarukira mugufasha abaturage kwivana mu bukene gusa ahubwo ifite n’inshingano zo kubanisha ingo neza ku buryo ibyo bagezeho hagati y’umugore, umugabo n’abana ndetse n’abaturanyi harangwamo amahoro, ubwumvikane n’ituze bityo bagasangira ntawuryamiye undi.

Depite MUKOBWA Justine wari umushyitsi mukuru, yasabye abaturage guharanira iterambere mungo zabo arinako bakomeza gufatanya kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore hamwe na hamwe ryaba rikigaragara mungo. Yagize ati: “Umuntu ni uwo kubaho kandi afite uburenganzira bwe bwose, agaciro abakobwa n’abagore twasubijwe turasabwa kukabyaza umusaruro arinako twiteza imbere”.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mubagenerwabikorwa, ngo kwiteza imbere bakivana mubukene ngo niyo ntego abaturage bafashwa n’uwo mushinga UKAM bafite kugeza ubu.

MUKANZIGA Bonifride umwe  mu bagore bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya watanze ubuhamya kuri uwo munsi yagize ati: "kuva umushinga UKAM waza ukanyigisha uburyo bwo kwizigama no kugurizanya, nungutse byinshi.

 

Yabashije kugura ihene, kwishyura ubwisungane mu kwivuza(mituelle de sante), abasha kurya byibura kabiri ku munsi hamwe n'umuryango we ndetse abasha no gusana inzu.

None inkunga y'amafaranga uyu mushinga ubateye azabasha kuyibyaza umusaruro yihangira imirimo ibyara inyungu. 

 

NYIRAMISAGO Pascasie nawe asobonura ko umushinga UKAM Hari aho umaze kumugeza biciye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanyabyamufashije gukora kwifaranga.

Kera byaramugoraga kugura umwenda wo kwambara cyangwa kubona icyo kurya nabyo ntibyari byoroshye, ariko ubu yabashije kubigeraho. Ubu icyo nkeneye ndakigura kandi ndahamya ko nzarenga ikiciro ndiho nkagera kure byose nkaba mbikesha umushinga UKAM".

 

Yagize ati: “twari abakene cyane ariko aho umushinga UKAM waziye ukadutera inkunga zitandukanye zirimo n’amahugurwa, ubu intego dufite n’ugukora cyane tukiteza imbere, tugahinga ibihingwa bitandukanye, tukarya neza ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara kandi tugaharanira kubana neza mungo. Ubu turashimira umushinga UKAM kuko ingo nyishi zibanye neza, amakimbirane yaragabunutse kuburyo bugaragara”.

Umushinga UKAM ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Arikidiyoseze ya Kigali, ukaba ukorera mu karere ka Bugesera , mu murenge wa Ngeruka mutugari tubiri aritwo Nyakayenzi na Rutonde mu midugudu yatwo itandatu ariyo Twimpara, Nyakayenzi, Karama, Rubirizi, Kamugera na Kabumbwe.

Uwo mushinga ukaba ugamije kunoza imibereho myiza y’abahinzi baciriritse baturuka mungo 500 mubikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, guhangana n’ibiza bituruka kumihindagurikire y’ikirere, gukora imirimo ibyara inyungu ndetse no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Mu rwanda uyu munsi wizihijweho ku nshuro ya 42 kuko watangiye kwizihizwa  mu 1975  impamvu yo kwizihiza uyu munsi ni ukuzirikana uruhare abagore bagira mu iterambere ry’igihugu.   Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “ mu nyarwandakazi komeza usigasire Agaciro wasubijwe”

Done by Editor

 


Byanditswe : tariki ya 09 Nyakanga 2017 saa 18:25:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9ce3c