CARITAS KIGALI

Abakozi ba SCIAF basuye ibikorwa bya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bitera inkunga

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abaterankunga berekwaga ibyo abagenerwa bikorwa bagezeho

SCIAF (Scottish Catholic for International Aid Fund)  imaze imyaka irenga itatu ikorana na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro; kugeza ubu Komisiyo imaze kugira abagenerwa bikorwa barenga 1700 ikorana nabo itewe inkunga na SCIAF, abenshi muri bo ni abagore bakorerwaga ihohoterwa; abantu bari mu bukene bukabije harimo abacyecuru n’abasaza; impfubyi zirera; abapfakazi n’abafite ubumuga.

Ibindi bikorwa bateramo inkunga harimo gufasha abafite ibibazo by’ihungabana n’ihahamuka; amahugurwa atandukanye ahabwa abayobozi b’inzego z’ibanze, abagenerwabikorwa bahagarariye abandi ndetse n’abakangurambaga biyo Komisiyo.

Mu mahugurwa bahabwa harimo ayo gukora no kugenzura imishinga iciriritse ibyara inyungu; uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane, ubuhinzi bwa kijyambere, uburyo bwo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ibiganiro bitandukanye ku buryo bwo gukumira no gukemura amakimbirane; ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo; uburyo bwo kwirinda no gufasha abafite ibibazo by’ihungabana n’ihahamuka; uburinganire n’ubwuzuzanye; amwe mu mategeko akunze kwifashishwa mu gihugu n’ibindi.

Abagenerwabikorwa bababaye kurusha abandi barasurwa mu ngo zabo aho bishoboka bagakorerwa ubuvugizi; abagenerwabikorwa bafashijwe kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya; amatsinda yatewe inkunga kugirango abayagize bashobore kuguza bakore imishinga iciritse yo kwiteza imbere, abatishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abahinzi bato bahawe imbuto, ifumbire, ibikoresho by’ubuhinzi, ihene n’imiti y'amatungo n'ibindi.

Tariki ya 22 Gicurasi 2017 abakozi ba SCIAF bari kumwe n’abakozi ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, umuhuzabikorwa wayo ndetse na Padiri uhagarariye iyo Komisiyo  basuye ibikorwa by’umushinga wo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo biherereye mu kagali  ka Bweramvura umurenge wa Jabana akarere ka Gasabo.

Bakoranye inama na bamwe mu bagenerwabikorwa, abakangurambaga ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze; bababajije ibibazo bibafasha kumenya aho ibikorwa by’umushinga bigeze bifasha umugenerwabikorwa kwiteza imbere.

Nyuma yo kuganira n’abagenerwabikorwa basuye umwe muri bo ufite ubworozi bw’inkwavu, ihene n’ingurube akaba afite n’ubuhinzi bw’inyanya n’ibisheke; ibyo bikorwa yatangiye kubikora aho agiriye mu itsinda ashobora kuguza amafaranga yabishoyemo.

Tariki ya 30, Gicurasi n’iya 1 Kamena 2017 abakozi ba SCIAF basuye ibikorwa by’umushinga UKAM  bikorerwa mu murenge wa Ngeruka . Bari kumwe kandi n’umukozi wa Komisiyo ushinzwe guhuza ibikorwa by’uwo mushinga ndetse n’abakozi bakorana. Intego nyamukuru y’iryo sura yari kureba aho ibikorwa by’uwo mushinga bigeze ndetse n’uburyo biteza imbere abaturage. Abari bitabiriye iryo sura bari abagenerwabikorwa bahawe ihene, imbuto, abahagarariye abandi mu matsinda, abahagarariye abahinzi b'imboga, abahagarariye amatsinda yo kurwanya ibiza, kubika imbuto  n’abashinzwe gukusanya amakuru y’umushinga.

 

Abakozi ba SCIAF baganiriye nabo ku musaruro w’umushinga ubagejejeho, ingorane n'icyakorwa kugira ngo ibikorwa bigende neza kurushaho. Abashyitsi bashimishijwe cyane n’isuku ndetse n’iterambere rigaragara ku bagenerwabikorwa basuwe.

 

Nyuma yo kureba ibikorwa, abakozi ba SCIAF bakoranaga inama n’abakozi ba Komisiyo y’ubutabera  ku biro by’iyo komisiyo barebera hamwe imbogamizi bahura nazo n’uburyo bushoboka bwo kuzikemura ndetse n’ibyo abaturage bakeneye kurusha ibindi. Barebye kandi no ku maraporo atandukanye yakozwe ndetse n’izindi nyandiko zifashishwa kugirango ibyateganyijwe gukorwa bigerweho.

Done by Editor

 

 


Byanditswe : tariki ya 01 Kanama 2017 saa 16:31:02, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9b28e