CDJP KIGALI

ABAGENERWABIKORWA B’ABAGORE BARAKATAJE MU GIKORWA CYO KWIZIGAMA NO KUGURIZANYA NYUMA YO GUHABWA AMAHUGURWA

RASAL
Aba bagore batangiye ibikorwa byo kwizigama

Abagenerwabikorwa b’abagore 250 bafashwa n’umushinga UKAM ukorera mukarere ka Bugesera mumurenge wa Ngeruka mu midugudu itandatu ariyo Twimpala, Kalama, Nyakayenzi Kamugera, Rubilizi na Kabumbwe bibumbiye mumatsinda yo kwizigama no kugurizanya bigamije kubakura mubukene.

Mbere yo kwinjira mu gikorwa cyo kwizigama no kugurizanya, abo bagenerwabikorwa babanje guhabwa amahugurwa (inyigisho) abafasha kubongerera ubumenyi mu kugira umuco wo kwizigama, gutinyuka kwaka inguzanyo, gukorana n’ibigo by’imari iciriritse, kumenya guhanga imirimo ibyara inyungu, ndetse n’uburyo bwo gukoresha inguzanyo. Ayo mahugurwa yatanzwe mubihe bitandukanye kuva mukwezi kwa gatandatu kugeza mukwezi kwa munani 2016.

Mbere yo guhabwa ayo mahugurwa umukozi w’uwo mushinga MFITIRYAYO Jean de Dieu yabanje gukangurira abagenerwabikorwa ibyiza byo kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, uko ayo matsinda aba ateye ndetse n’uko akora.

Yagaragaje ko bimwe mu byingenzi ngenderwaho mugutoranya abagize ayo matsinda harimo: kuba umugenerwabikorwa afite ubushake, yifuza gukorana n’abandi kandi akaba yifuza gukora imirimo ibyara inyungu.

 

Aha barimo bandika ayo bamaze kuzigama

Amahugurwa yaragabanyijemo ibice 2; igice cya mbere kwari ukwigisha abanyamuryango uko amatsinda akora n’ibyiza byayo, naho igice cya kabiri cyari inyingisho ngiro aho abanyamuryango b’amatsinda bahuguwe uko babara inyungu kunguzanyo n’uko bazigabana, ndetse n’uko buzuza igitabo cy’itsinda. Nyuma yayo mahugurwa kandi amatsinda yose yitoyemo abayobozi ndetse bashyiraho amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’itsinda.

Amasomo yatanzwe muri ayo mahugurwa yatangiye gushyirwa mubikorwa ku matsinda yose ubu abanyamuryango bakaba bakataje muri icyo gikorwa cyo kwizigama no kugurizany, ubu ubwabo bivugira ko bagiye gusezera k’ubukene nabo bakagira uruhare rwo gukora kw’ifaranga bakihangira imirimo ibyara inyungu bakabasha guhangana n’ubukene bwari bwarabugarije.  

Abanyamuryango b’amatsinda bahura rimwe mucyumweru cyangwa kabiri mukwezi bitewe n’ubwumvikane bwabo. Iyo inama rusange yateranye, habaho igikorwa cyo kureba ubwitabire bw’abanyamuryango, gutanga ingoboka, ubwizigame, inguzanyo, inyungu ku nguzanyo, ibihano ndetse no kungurana ibitekerezo. Ubwizigame kuri buri munyamuryango buri hagati y’amafranga 100 na 150 naho ingoboka ni hagati ya 50 na 100 y’amafranga y’uRwanda.

Amafranga yinjiye cyangwa asohotse agenzurwa n’abagenzuzi babiri muburyo bwo kwirinda kwibeshya. Mbere y’uko inama rusange isozwa, umwanditsi asomera abanyamuryango bose ibyo yanditse mugitabo cy’itsinda ari nako agaragaza uko umutungo w’itsinda uhagaze . Muburyo bwo kugirango amatsinda akomeze kuramba kandi akore neza, abanyamuryango bigishijwe ko ataribyiza kugabana amafranga yose y’ubwizigame cyangwa inyungu, ko ahubwo ari byiza ko habaho amafranga asigara mw’isanduku kugirango bazayahereho bakora ibindi bikorwa bibateza imbere.

Bamwe mubagenerwabikorwa bavuga ko biciye mugikorwa cyo kwizigama no kugurizanya, ubu babashije kugera kuri byinshi byiza. Nyirazireze Dafroze wo mumudugudu wa Twimpala ni umwe mubanyamuryango b’itsinda “Duharanire Kwitezimbere” yemeza ko kuva yajya mumatsinda yo kwizigama no kugurizanya imibereho ye yatangiye guhinduka muburyo bugaragara. Avuga ko yabashije Kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle se santé)bw’umuryango we, kugura umurima, ihene ndetse no kwishyura amafranga y’ishuri y’abana.

Naho uwitwa Mukankusi Rose wo mw’itsinda “Abishyizehamwe” mu mudugudu wa Kabumbwe nawe avuga ko igikorwa cyo kwizigama no kugurizanya cyamufashije kugura imbuto zo gutera mumurima, ko abasha kurangura imyaka (ibishyimbo, ibigori) akayicuruza muburyo bwo gushaka inyungu, bityo amafranga akuyemo akayagura ibindi bikenewe murugo rwe nko kugura isabune, amavuta, umunyu n’ibindi.

Usibye kandi ubufasha buciye mumahugurwa cyangwa ibikoresho bibafasha muri icyo gikorwa bahawe, umushinga UKAM wabateganyirije n’inkunga y’amafranga azabafasha kunoza imishinga yabo. Ayo mafranga akaba ateganyijwe kuzatangwa nyuma y’amezi 6 kuva batangiye kwizigama akazabafasha gukora cyangwa imirimo ibyara inyungu.

Ayo matsinda azwi kw’izina ry’“Ibimina bivuguruye” azahabwa inkunga ni 12 agizwe n’abagore 250, muri buri mudugudu harimo amatsinda 2 agizwe n’abanyamuryango byibura 21 kuri buri tsinda.

Hakurikijwe uburemere bw’amahugurwa (amasomo) bahawe ndetse n’ubushake abo bagore bagaragaza muri icyo gikorwa cyo kwizigama no kugurizanya, ntagushidikanya ko nibakomeza gutyo ndetse bakarushaho bazagera kure kandi kuri byinshi bituma batandukana n’ubukene burundu mumiryango yabo.

Umushinga UKAM uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cya leta ya Scotland (SCIAF) ushyirwa mubikorwa na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Arkidiyoseze ya Kigali. Ukaba ugamije kongera no kunoza imibereho myiza y’abahinzi baciriritse 500 bo midugudu yavuzwe hejuru, guhanga imirimo ibyara inyungu, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Done by Editor


Date de publication : le 20 avril 2017 à 11:19:16,
Publié par : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9cb5c