CARITAS KIGALI

Muri Paruwasi ya Gishaka abakristu bafashe ingamba zitanga icyizere mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umukino-wabana bahoze-mu-muhanda

Caritas Kigali ,ibinyujije mu mushinga wayo ABADACOGORA N’INTWALI ufasha abana bo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe basubizwa mu rugo kandi bakajyanywa mu ishuri.Muri gahunda zayo zo gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda,ukora gahunda yo gushishikariza abaturage guhangana n’icyo kibazo.Muri iyi gahunda ababyeyi bashishsikarizwa ku burenganzira bw’umwana n’inshingano z’umubyeyi mu burere bw’umwana ,naho abana bagashishikarizwa ku nshingano zabo no kwirinda ubuzima bubi bwo mu muhanda.Ibi bikorwa hifashishijwe abana bahoze mu muhanda.

Kuri iki cyumweru taliki ya 1 Ukwakira 2017, iki gikorwa cyakozwe muri paruwasi ya Gishaka mu Karere ka Gasabo ,mu mirenge ya Nduba na Rutunga.Abakozi ba Caritas Kigali bafatanyije n’abana barerererwa mu mushinga w’Abadacogora n’Intwali bakinnye umukino utanga ubutumwa ku babyeyi ndetse n’abana ugaragaza uruhare buri wese  akwiye mu gukumira ikibazo cy’abana bagana ku mihanda.

Jean de Dieu RWAMUKWAYA,umwe mu bakozi b’umushinga ABADACOGORA N’INTWALI  avugako ikibazo cy’abana bagana inzira y’umuhanda kikiriho kandi giteye inkeke bityo akaba ariyo mpamvu bahitamo gutanga ubutumwa hifashishijwe uyu mukino bagenda bageza ku mbaga nyamwinshi.Agira ati “Hose aho tunyura tugenda dukangura abantu tubumvisha ko ubuzima bwo ku muhanda atari bwiza, dusaba ababyeyi bari mu miryango kureka amakimbirane kuko ariyo akenshi aba intandaro yo guta abayeyi kw’abana bakajya mu mihanda, n’ubwo n’ubukene nabwo bubigiramo uruhare ariko ikibazo gikomeye ni amakimbirane ari mu miryango”.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa batangaza ko bakozwe ku mutima n’ubutumwa bwari muri uyu mukino bityo bituma bafata ingamba zo gufatanya na Caritas Kigali  mu guhangana n’iki kibazo.

Jean Marie NDUSHABANDI ati: “Biteye agahinda kuko uyu mukino utweretse ko akenshi intandaro zo kujya ku muhanda kw’umwana bituruka ku muryango uba wamutereranye, ababyeyi rero iyo tudahannye abana bacu baratunanira bakigendera”.

Ibi kandi binagarukwaho na mugenzi we Jean Baptiste NISINGIZWE wahoze ku muhanda akaza kuwuvanwaho na Caritas Kigali. Agira ati:  “Kiriya ni ikibazo gishingiye ku babyeyi, uburyo badufata, nanjye ubu nahoze ku muhanda, nakundaga guhura n’bandi tukirarira mu kiraro , ibi nabiterwaga n’uko iwacu bahoraga barwana numva ndabirambiwe ndigendera”.

Iki gikorwa Caritas Kigali igenda igikora mu maparuwasi atandukanye agize Arikidioseze ya Kigali mu rwego rwo gukomeza gukora ubukangurambaga bwo guhangana n’ikibazo  cy’abana bo ku muhanda.Twakwibutsako Umushinga ABADACOGORA N’INTWALI  ubu ufite ibigo bine birererwamo abana bakuwe ku muhanda ,  kuri ubu hakaba hafashirizwamo  abasaga 540 bagiye bakurwa ku muhanda.Ndetse n’ababyeyi babo bagafashwa kwiteza imbere ,banahabwa amahugurwa atandukanye kugira ngo bafatanye na Caritas Kigali kwita ku burere bw’abana babo.

By Editor


Byanditswe : tariki ya 25 Ukwakira 2017 saa 09:26:40, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d4ec0