CARITAS KIGALI

Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi bizabafasha kwiteza imbere

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Biteze umusaruro uhagije

 

Abaturage bafashwa na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro y’Arikidiyoseze ya Kigali basanga guhinga bibumbiye mu matsinda  bizabafasha kwiteza imbere mu ngo zabo.

HAKIZIMANA Tharcisse ni umwe mu baturage bibumbiye mu itsinda Twitezimbere uvuga ko uburyo bwo guhinga bibumbiye mu matsinda ari bimwe mu bizabafasha kwiteza imbere.

Avuga ko uburyo bwo guhingira hamwe bibafasha guhinga ubuso bunini bakazasarura umusaruro mwinshi.

Mu musaruro bateganya kuzakuramo avuga ko bazaguramo indi mirima bakabasha kwagura ubuhinzi bwabo.

Nyuma yo kwagura ubuhinzi bwabo bakabona umusaruro mwinshi bizeye kwihaza mu biribwa mungo zabo no gusagurira amasoko.

Ati “ Uyu mushinga wa UKAM uje ari igisubizo kuri twe kuko batwigisha uburyo bwo guhinga kijyambere bigatuma tuzabona umusaruro uhagije.

Ubu buhinzi bwabo babwitezeho kuzabafasha gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo mu ngo zabo birimo kubona ubwisungane mu kwivuza, amafaranga y’ishuri y’abana, ndetse bakabasha no0 kuvugurura inyubako zabo kugirango babe heza.


NYIRANKUMBUYE Bonifrida,ashumangira ubuhamya bw’umugabo we ku kamaro ko gukorera hamwe mu matsinda.Kuri we ,mbere na mbere ubu buhinzi bakorera mu matsinda bwatumye abagore bikura mu bwigunge begera bagenzi babo ,ibyo bikabafasha kungura inama no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byabo.Byongeye kandi bituma bakorera hamwe n’abagabo babo muri gahunda zo kwiteza imbere.

NSHUTINIYESU Innocent,umuyobozi w’itsinda TWISUNGANE avuga ko mu ntangiro bitari byoroshye kwemera gukorera hamwe ariko ubu noneneho bose bamaze kumenya akamaro kabyo.Nawe akomeza avugako icya mbere mu byo bazakora nibamara kubona umusaruro ari ukwagura ubuhinzi bwabo,no gusubiza ibibazo bafite byo kubona iby’ibanze mu ngo zabo.

Umuhuzabikorwa w’umushinga UKAM,Kaligirwa Annonciata avuga ko mu ntego z’uyu mushinga aharimo gufasha aba abahinzi kongera umusaruro binyujijwe mu kubabaumbira mu matsinda.

Bimwe mu bikorwa babakorere harimo kuba  amahurwa ku buryo bwo guhinga kijyambere,kubaha ibikoresho by’ubuhinzi nk’amasuka,ingorogani,imashini zo kuhiririra imyaka cyane cyane imboga,n’imashini zo gutera imiti .

 

Uyu mushinga UKAM(United Kingdom Aid Match)  ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ku nkunga ya DFID inyujijwe muri SCIAF (Scottish Catholic International Funds).Uzamara imyaka itatu ,ukazafasha ingo 500 zikennye zo mu Karere Bugesera mu Murenge wa Ngeruka mu kwiteza imbere.

 

By Editor


Byanditswe : tariki ya 02 Ukuboza 2017 saa 15:00:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   2a61d