Caritas ya Kigari yigishije ababyeyi guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere

Caritas ya Kigali yigishije ababyeyi “Guteganya Imbyaro” mu buryo bwa kamere kugirango babafashe kubyara abo bashoboye kurera no gufasha reta muri gahunda zayo zo kwigisha abaturage guteganya imbyaro.
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye tariki ya 8/12/2017 hamurikwa ibyagezeho n’umushinga Umuryango uboneye na Turengere Ubuzima bw’Abana n’Ababyeyi yahuje inzego zose zifite mu nshingano zabo kwita ku buzima, Caritas ya Kigali kubufatanye na Caritas yagaragaje uburyo ifasha abaturage “Guteganya Imbyaro” mu buryo bwa kamere kugirango babashe kubyara abo bashoboye kurera.
Caritas ya Kigali ibinyujije mu mubigo nderabuzima bya kiriziya Gaturika bikorera muri Arikidiyoseze ya Kigali muri uyu mwaka wa 2017 bigishije imiryango igera ku 2383 ziyongera ku ngo zisanzwe zikoresha ubu buryo zingana ni 4379 muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoresheje uburyo bwa kamere.
Ababyeyi bigishijweuburyo bushingiye kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya myibarukiro (imyanya igenga kororoka ) no kuyubahiriza, bunashingiye no kumenya n’ibijyanjye n’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke biboneka mu kwezi k’umugore .
Bigishijwe kandi no kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama, bikaba ari uburyo buha umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye agaciro kawo kuko bikorwa mu bwumvikane bwa bombi.
Umuryanago wa NDAYISABA Bernard na MUKAMPUNGA Ernestine bashakanye tariki ya 6/12/1999 bafite abana 4 bakaba batuye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rugarika akagari ka Kagangayire, umudugudu wa Sheli, batangiye uburyo bwo guteganya imbyaro bakoresheje uburyo bwa kameremu kwezi kwa 11/2003.
Impamvu bahisemo ubu buryo bari barabyigishijwe mu nyigisho zitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa bahitamo ko aribwo buryo bazakomeza kuko bujyanye n’imyizerere yabo.
NDAYISABA Bernard na Mukampunga ERNESTINE bakoresheje uburyo bwo Guteganya Imbyaro
Icyo byabamariye nuko umubano wabo warushijeho kuba mwiza, bamenya akamaro k’ibiganiro mu mubano w’abashakanye kuko byabasabaga kuganira kenshi mu buryo bunyuranye. NDAYISABA Bernard ubwe yemeza ko byatumye arushaho kumenya imikorere y’umubiri w’umugore we arushaho kumushimira ndetse no gushimira Imana ko yamuhaye icyo yayisabye.
Ati « Numvise agaciro k’umushyikirano mpuzabitisina w’abashakanye kubera uburyo dukoresha budusaba guhura mu bihe nyabyo kandi birushaho kuduhuza kuko tuba dukumburanye ».
Undi muryango wakoresheje ubu buryo ni urugo rwa Uwimbabazi Samuel na Ntumvugirumukobwa Berancille barashakanye mu mwaka wa 2000 binjira muri gahunda yo guteganya imbyaro bakoresheje ubu buryo bwa kamere mu mwaka wa 2005.
Bombi bumvikanyeho ko bazabyara abana 4, uwa mbere bamubyara mu mwaka wa 2000, uwa kabiri muri 2002, uwa gatatu 2004 ndetse uwa kane muri 2005. Uyu wa gatatu yitabye Imana akivuka. Aha bari bariyemeje ko hagati y’umwana n’undi hagombaga kubamo ikinyuranyo cy’imyaka 3 cyangwa 5.
Ibi ntibabigezeho bituma bashaka kumenya icyo bakora, nuko rimwe babyumva kuri radiyo ko mu mavuriro ya kiriziya hari uburyo bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere kandi ari bwiza kubabukoresha gusa busaba gukurikiza ibisabwa.
Ati « twagiye ku kigo nderabuzima badusobanurira bihagije uburyo bwose bwo guteganya imbyaro kugeza ubwacu twihitiyemo buno buryo bwa kamere ».
Uwimbabazi Samuel na Ntumvugirumukobwa Berancille nabo bakoresha uburyo bwa kamere
Biyemerera ko nta ngorane bagize haba mu gutangira ubu buryo kugeza nubu ahubwo ko byabafashije kongera urukundo rwuzuye mu mibanire yabo n’intego bari barihaye bazigezeho zo kurera abo Imana yabahaye bakabakuza kandi bakababonera ibikenerwa byose.
Bakaba barakuyemo isomo rikome ryo gufata ibyemezo by’ubuzima no gusobanurira abandi ibyiza byo gukoresha ubu buryo mu Guteganya imbyaro.
Uburyo bwa kamere bukubiye mu byiciro bibiri by’ingenzi bikurikira :
1.Uburyo bushingiye ku kugenzura ibimenyetso by’uburumbuke n’ibitari uburumbuke biboneka mu kwezi ku mugore : Harimo uburyo bwo kugenzura ururenda, uburyo bwo gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri w’umugore, uburyo bwo kugenzura imimerere y’inkondo y’umura, uburyo bwo gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri no kugenzura n’ibindi bimenyetso, mu minsi ibiri.
Uburyo buvanga ibimenyetso : Uburyo bukoreshwa n’abujuje ibyangombwa ni uburyo bushingiye ku kugenzura ibimenyetso by’uburumbuke n’ibitari uburumbuke biboneka mu kwezi ku mugore.
2. Uburyo bukoreshwa n’abujuje ibyangombwa busaba : Uburyo bwo kubara, uburyo bwo konsa, uburyo bw’iminsi idahinduka cyangwa uburyo bw’urunigi.
Ibyiza byo guteganya imbyaro hakoresheje uburyo bwa kamere harimo kuba nta ngaruka mbi ubu buryo butera kubabukoresha nta n’ikiguzi kandi urugo rumaze kumenya gukoresha ubu buryo usanga bazi neza kwirinda gusama batabiteguye, igihe bahuye n’ikibazo kibagoye bakajya kureba umufasha w’ingo. Ubu buryo kandi bwongera urukundo mubashakanye, ubwumvikane buriyongera, iterambere no kwizerana.
Ni muri urwo rwego Kiliziya Gatolika nk’umufatanyabikorwa uhoraho wa reta y’ u Rwanda mu nzego zitandukanye mu majyambere , ubutabera n’amahoro, imibereho myiza y’abaturage , n’ubuzima nayo itarebereye icyo kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bw’imiryango, Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali ibifashijwemo na Caritas Rwanda nabo babitewemo inkunga n’umuryango John Templeton Foundation yo muri kaminuza y’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere , ya Georgetown yabashije gufasha imiryango muri gahunda yo guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere .
Uku gushyira hamwe kw’inzego zitandukanye bizafasha u Rwanda kurwanya ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubukungu bw’igihugu bityo bitume abanyarwanda babasha kubaho neza mu mibereho yabo.
Bizakemura kandi ikibazo cyatangiye kugaragara mu mu ryango nyarwanda cy’ubwiyongere bw’abaturage kuko imiryango myinshi ifite umubare ugizwe n’umubare udahwanye n’ubushobozi bwabo.
Uretse ubu buryo bwo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere bwashyizemo imbaraga na Caritas ya Kigali, na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y’ubuzima yakoresheje imbaraga nyinshi igeza ku baturage uburyo bwo guteganya imbyaro butandukanye, kwirinda inda zitateganijwe mu rubyiruko kugirango umuryango nyarwanda urusheho kugira imibereho myiza.
Done By Editor
Byanditswe : tariki ya 18 Ukuboza 2017 saa 16:34:47, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yose
Dimanche, 28 Février 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- UBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
- Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
- Kuvanga imyaka n’ibiti biribwa byongereye imirire myiza mu ngo
- Guhabwa amatungo y’ihene bizabafasha kongera umusaruro mu buhinzi
- Abarimu bahuguwe gufasha abana kutajya mu buzima bwo mu muhanda
- Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi
- Umuryango utekanye niwo nshingiro ry’uburere bwiza
- Abatanze inkunga yo gufasha abakene mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe Caritas Kigali irabashimira
- Members of “Kwigira” informal groups urged to improve them
- Street children problem will be eradicated within two years
- “Kwigira” informal groups help former street children’s parents to develop themselves
- Parents’ contribution is paramount in preventing children to go on street
- Parents urged to contribute in decreasing number of children going on street
- Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo ikigo nderabuzima cya Shyorongi gifite
- Yezu aradusaba iki muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ukwezi k’urukundo n’Impuhwe n’iki ku Umukrisitu nyakuri n’abandi bantu b’umutima mwiza
- Inkunga ya Miliyoni 40 niyo ikenewe mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Buri wese afite inshingano zo kwita ku bana bo mu muhanda
- Uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho akiri muto
- Menya uburyo wakura umwana mu buzima bwo mu muhanda utamuhutaje
- Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo
- Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Kigali bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
- Abana 247 nibo bari mu ishuri mu mwaka wa 2019
- Amahugurwa abasigiye ubumenyi bwo kunoza umurimo w’ubukangurambaga
- Uburyo bwa kamere igisubizo mu « Guteganya imbyaro »
- Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera mu mihanda
- Gusubiza abana mu miryango yabo ni ukubaha uburyo bwo gukurana uburere bwiza
- CONSULTATIVE MEETING RECOMMENDATIONS ON THE ISSUE OF STREET CHILDREN IN KIGALI CITY
- Umushinga UKAM umaze guhindura byinshi mu iterambere ry’umugore
- Guhumurizwa no gusangira ifunguro n’abakristu byabongereye ikizere cyo gukomeza kubaho
- Ubufatanye bwa Kiriziya Gatorika buzakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- “Umuhanda ntubyara, ntunarererwamo”- ACP Gilbert R. Gumira
- Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto bimurinda ubuzererezi
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi
- UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE ABAKRISTU KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA MBERE W’ABAKENE ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE (KU WA 19 UGUSHYINGO 2017)
- Utwobo umuntu avukana ku matwi, utugaragara ku matama umuntu asetse ndetse nutuba hejuru y’ikibuno waruziko ari inenge?
- Témoignage d’une Fille de 14 ans vivre d’une situation difficile
- Vivre dans la rue, une situation horrible
- Ingo ibihumbi 4 zimaze kumenya kubyaza umusaruro ubutaka buto zifite
- Kwandika ku bitambaro no kubyapa bimwinjiriza asaga 200 ku kwezi
- Gushyira ibigo ngororamuco kure y’umujyi byafashije abana bahoze mu muhanda guhindura imyifatire
- Menya uburyo wagorora umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda
- Abarangije ubumenyingiro ibyo bize bibaha ikizere ku isoko ry’umurimo
- Guhindura imyifatire inzira yo kwiteza imbera no gusezerera ubukene
- ANNOUNCEMENT
- Inkunga ya RGB imaze guhindura byinshi mu bagenerwabikorwa b’umushinga w’Abadacogora n’Intwari
- Umuryango remezo imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu miryango bitera abana kuba inzererezi
- Kumenya guhinga kijyambere byabongereye umusaruro
- Caritas ya Kigari yigishije ababyeyi guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
- Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi bizabafasha kwiteza imbere
- La Caritas Kigali dans la promotion des activités apicoles dans le district de Gakenke
- Muri Paruwasi ya Gishaka abakristu bafashe ingamba zitanga icyizere mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda
- Sensibilisation des bénévoles de la Paroisse Shyorongi au mois de charité 2017
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM bongerewe ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi
- Ishuri ryo mu mirima ryabafashije kongera imirire myiza mu ngo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM 125 bahuguwe kwita ku matungo
- Abaforomo 213 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere A1 mu by’uganga
- Mu nteko rusanjye ya Caritas ya Kigali bishimiye ibyo bagezeho
- Umunsi w’umwana w’umunyafurika: abadacogora n’intwari bishimiye intambwe batejwe na Cartas y’arikidioseze ya kigali
- ABAKOZI BA CARITAS NA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI, BIBUTSE KU NSHURO YA 23 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
- UMUSHINGA W’ABADACOGORA N’INTWARI WAKIRIYE ABANA BASHYA BAVUYE MU MUHANDA MU KIGO GISHYA CYA RWERU
- ENFIN LES ENFANTS DE LA RUE VIENNENT D’ETRE RECENSES
- ABIZE MU ISHURI RY’IMYUGA RYA BUTAMWA BITEGUYE GUSEZERERA UBUKENE
- BASHISHIKARIJWE KUGIRA URUHARE MU KUGABANYA UMUBARE W’ABANA BAJYA MU MIHANDA
- KWIGISHA UBUGENI UMWANA UKUWE KU MUHANDA NI BIMWE MU BIMUFASHA KWIYUBAKA NO KWIGIRIRA IKIZERE
- POUR CHANGER LE COMPORTEMENT ILS PASSENT PAR UN LONG PROCESSUS
- ABANA BAHOZE MU MUHANDA BISHIMIRA IBYO CARITAS YA KIGALI IMAZE KUBAGEZAHO
- CARITAS YA KIGALI YAMURITSE IBYO YAKOZE KUGIRA NGO IFASHE ABANA BO MU MUHANDA
- BIFUZA KUGERWAHO N’IMPUHWE Z’IMANA MURI UYU MWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA
- URUBYIRUKO RWIZA RW’EJO HAHAZAZA
- KWIBUKA NO KUREMERA ABAROKOTSE NI INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA
- KUHIRA IMYAKA MU MURIMA BIZAFASHA ABAGENERWABIKORWA KWITEZA IMBERE
- NOUVELLES ORIENTATIONS DES COOPERATIVES DE BUGESERA JADIS PARTENAIRES DU PROJET PASAB
- ABADACOGORA N’INTWARI BIZIHIJE NOHELI N’ABANA BAHARERERWA BAHABWA ISAKARAMENTU RYO KUBATIZWA