CARITAS KIGALI

Kumenya guhinga kijyambere byabongereye umusaruro

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Guhinga kijyambere byongereye umusaruro w'abagenerwabikorwa

Mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi umushinga UKM ukorera muri Komisiyo y’Ubtabera n’Amahoro muri Caritas ya Kigali yigishije  abagenerwabikorwa babo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera guhinga kijyambere bituma umusaro wabo wikuba 2.

Fatirisigaye Azera ni umuturage ufashwa ni umushinga wa UKM ukorera muri Komisiyo y’Ubutaberan’Amahoro avuga ko mbere yahingaga akeza imyaka mike abitewe no kutamenya uburyo bahingamo bwa kijyambere.

Yavangaga imyaka mu murima agasanga igihingwa kimwe cyareze ikindi kitareze bityo umusaruro ukamubana muke kubera ko ibindi byarumbye ntibyere neza.

Ati “ kubera ubumenyi buke nateraga imyaka uko mbonye kandi nkahinga ibihingwa nka 3 mu murima umwe”.

Nyuma yaho amenyeye uburyo bwo gutera imbuto ndetse no gufumbira akamenya no guhinga igihingwa kimwe mu murima abasha kweza ibiro 70 ahantu yezaga ibiro 40.

Karakira Augustin avuga ko bamenye no gufumbira neza imirima yabo kandi bakamenya n’uburyo bahinga ku murongo umwe bikabafasha gukurikirana imyaka yabo kuva bayiteye kugeza yeze.

Hagati y'ikigori n’ikindi hajya intera ya 40 cm, hagati y'igishyimbo n’ikindi ni 20 cm naho hagati y'umurongo n'undi kuri buri gihingwa ni 40 cm umuhinzi kandi agomba kumemnya ko iyo arimo atera ibihingwa by’ibinyampeke Karakira avuga ko mu mwobo bashyiramo intete 2.

Uko bafumbira ku bigori n’ibishyimbo bafata ifumbire y'imborera bagashyira mu mwobo bakarenzaho agataka gakeya bagashyiraho ifumbire ya kizungu bakongera bakarenzaho itaka bakabona gushyiramo intete ebyiri z’igihingwa urimo guhinga.

Ati “ iyo dufumbira ibishyimbo n’ibigori, tuyora ifumbire ku rushyi hanyuma tukayishyira mu mwobo tukarenzaho igitaka gike hanyuma tugashyiramo intete 2 ku bishyimbo, ibigori ”.

Gatera Gaston umukozi ushinzwe ubuhinzi mu mushinga wa UKM atangaza ko kuva batangira kwgisha aba baturage guhinga mu buryo bwa kijyambere byagize umusaruro uhagije kuko abenshi usanga babikora mu buryo bwa kijyambere.

Ikindi avuga babafasha nu kumenya kwita ku myaka bahinze kuva bakiyitera kugeza bayisaruye, bimwe mubyo bigisha abahinzi ni ukumenya ko imyaka yajemo udukoko bagatera umuti hanyuma bakajya banakuramo ibyamaze kurwara kugirango bitanduza ibindi.

Ati “ ni byiza ko bashyiraho ifumbire y’imborera inshuro 3 nyuma bakaza gushyiraho ifumbire ya kizungu ariko batayegereje igihingwa kuko iyo umuhinzi abikoze nabi hari igihe imyaka usanga biyangije ntiyere neza”.

Kutavanga imyaka mu murima nabyo biri mu byatumye umusaruro wiyongera kuko ubu abahinzi bose basobanuriwe ko guhinga ibihingwa byinshi mu murima bituma bitera neza, buri wese agahitamo guhinga igihingwa kimwe kandi kiberanye nubwo butaka.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 17 Gicurasi 2018 saa 16:40:40, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c446f