CARITAS KIGALI

Umuryango remezo imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu miryango bitera abana kuba inzererezi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Inama yahuje komisiyo y'umuryango na Caritas Kigali n'inzego za reta

Umuryango remezo ugiye gufasha imiryango gukemura bimwe mu bibazo bigaragaramo bitera abana  kujya mu buzererezi bwo mu muhanda.

Ibi byatangajwe n’uhagarariye komisiyo y’umuryango muri Arikidiyoseze ya Kigali Musenyeri Havugimana Andre mu nama mpuzabikorwa yahuje komisiyo y’umuryango na Caritas Kigali hamwe n’inzego bwite za reta tariki ya 2/6/2018 bigira hamwe uburyo ikibazo cy’abana bo mu muhanda cya kemuka.

Musenyeri Havugimana atangaza ko umuryango remezo ushyize imbaraga cyane mu gufasha imiryango nyarwanda gukemura ibibazo bigaragaramo birimo amakimbirane, ubukene, ndetse no kuboneza urubyaro ariko cyane cyane kwigisha ababyeyi guhindura imyumvire cyane cyane ku miryango yagaragayemo amakimbirane kuko bizarinda abana benshi kujya kuba inzererezi mu muhanda.

Ikindi nuko inzego bwite za reta zigomba gufasha abana bahoze mu muhanda zibajyana mu bigo ngororamuco kugirango badatinda mu mihanda cyane bigatuma bahindura imico myinshi.

Ati “ dufatanyije twese twabikemura burundu ariko cyane cyane hakabaho kuganiriza iriya miryango irangwamo ibibazo ikabifashwamo n’imiryango remezo”.

Iki kibazo ariko ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caitas ya Kigali yakinjiyemo kuva mu mwaka wa 1984 uhangana no gukemura bino bibazo ibinyujije mu nzira nyinshi ariko cyane gushakira imibereho myiza abana bo mu muhanda.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Carits Kigali avuga ko iki kibazo bagishakiye umuti babicishije mu nzira 4 ariko nticyakemuka burundu.

Icyambere ni ugukura abana ku muhanda no kubitaho no kubasubiza mu muryango, mu mashuri no kubafasha kwiteza imbere no gufasha imiryango yagezweho n’ikibazo hagamijwe guhindura imyumvire, kubatera inkunga zo  kuwufasha kwiteza imbere.

Avuga ko impamvu y’iyi nama nyunguranabitekerezo ari ukugirango harebwe ubufatanye hagati y’inzego zose ku buryo abana batakongera kugaragara mu muhanda kubera ibibazo biri mu miryango yabo.

Ati “ iyo duhuriye hamwe tukajya inama y’icyo tugomba gukora tubonera hamwe igisubizo kandi gushyira hamwe imbaraga bizadufasha twese kurangiza iki kibazo cy’abana bo mu muhanda.

Padiri avuga ko bazakorera ubuvugizi abana bacikiza amashuri kuko bashobora kujya mu muhanda, maze hakagira ibibakorerwa bidatinze ndetse no gufatanya mu kugira inama ababyeyi  ku ruhare bafite mu burere bwiza bw’abana babo no mu guherekeza ingo mu byiciro byazo, izifite ibibazo zikitabwaho by’umwihariko.

Hazabaho gufatanya kwa Caritas na Komisiyo y’umuryango mu gukurikirana no kubungabunga imibereho y’abana bugarijwe no kujya mu muhanda no gukorera ubuvugizi abana bakuwe mu buzima bwo mu muhanda ku mashuri bigaho, abayobozi b’inzego z’ibanze bakajya batanga ibyemezo bituma boroherezwa ku mashuri.

Akomeza avuga ko bazegera ababyeyi bagaragaje intege nke mu mibanire yabo n’abafite abana bagiye mu muhanda bakabagira inama.

Kujya habaho inama zihoraho zihuza ubuyobozi bwa Caritas n’abayobozi b’imiryango y’Agisiyo Gatolika n’imiryango mishya kugirango harebwe aho bageze batera intambwe mu gukemura iki kibazo cy’abanabo mu muhanda.

Rukwavu Honore ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Nyakabanda wari witabiriye iyi nama mpuzabikorwa avuga ko inzego za reta zigiye gushyira imbaraga gufatanya na Caritas Kigali ndetse na Komisiyo y’umuryango gufasha abana kudasubira mu buzima bwo mu muhanda.

Icyo bazakora nk’inzego za reta nuko abana bose bazabona bari mu muhanda mu gihe cy’amasomo bazabafata bakabakura mu muhanda bamwe bakajyanwa mu bigo ngorora muco.

Ku bana bajya gusaba bataha mu ngo z’iwabo avuga ko bazakora ubukangurambaga kugirango batawusubiramo.

“Tugiye gukurikirana uburyo bano bana bagomba gucika mu muhanda iki kibazo kigakemuka burundu ariko tuzajya tunaganiriza ababyeyi binyuze mu mugoroba w’ababyeyi” Rukwavu.

Iyi nama mpuzabikorwa yasojwe hemejwe ko imiryango yitangira ubutumwa bwa Kiliziya yashyiraho abakangurambaga babishoboye  bunganira abandi bari basanzwe batanzwe na serivice y’urubyiruko muri Arikidiyosezi kandi bagakorana ubunararibonye mu guherekeza umuryango wagaragayemo ibibazo n’ibyiciro by’abawugize.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 06 Kamena 2018 saa 15:41:40, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   afd39