CARITAS KIGALI

KUHIRA IMYAKA MU MURIMA BIZAFASHA ABAGENERWABIKORWA KWITEZA IMBERE

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Imashini bahawe yo kubafasha kuzamura amazi mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo.

Caritas ya Kigali yatangije uburyo bushya bwo kuhira imyaka mu mirima y’abagenerwabikorwa bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera hakoreshwejwe imashini izamura amazi mu kiyaga cya Cyohoha Y’epfo.

Iki gikorwa cyo kuhira imyaka mu murima cyatekerejweho mu bihe nk’ibi by’izuba ryinshi dore ko kano karere gakunze gukarirwa n’impeshyi.

Nkuko abagenerwabikorwa babyivugira basanga iyi mashini bahawe yo kubafasha kuzamura amazi mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo ari uburyo bwiza kuko bizabafasha kurinda imyaka yabo kuma mu bihe nk’ibi by’izuba.

Niyitegeka Jeane ni umwe mu bagenerwabikorwa buyu mushinga UKAM ukorera muri Caritas ya Kigali avuga ko bizeye umusaruro uhagije kuko kuhira imyaka yabo bizabafasha kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ati “ ubundi ntitwitabiraga guhinga imboga mu gihe nk’iki k’izuba ahubwo wasangaga tuzirya tuzihashye ariko ubu twizeye ko tuzihaza mu biribwa tukanasagurira amasoko”.

Nyirandimubanzi Groliose nawe ni umugenerwabikorwa uvuga ko ubuhinzi bw’imboga bizeye ko buzabafasha no kurwanya imirire mibi mu ngo zabo cyane cyane mu bana.

 

Madame Karigirwa Annonciate ukuriye umushinga UKAM areba uko abahinzi batera ubutunguru

Avuga ko abenshi mu bagenerwabikorwa ari abantu baba batishoboye, kubona amafaranga yo kujya guhaha ku isoko ko bitaboroheraga, bityo kuzihingira

bagasanga aribwo buryo bwiza bwo kurya neza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Kubona uburyo bwo kuhira imyaka mu murima kimwe na mu genzi we ngo bizongera ubukungu mu ngo zabo dore ko ibi bikorwa babikorera mu matsinda.

Perezida wa  komisiyo y’ubutabera n’amahoro Padiri Twizeyumuremyi Donatien ari kumwe n'umuhuzabikorwa w'umushinga Madame Kaligirwa Annonciate ubwo basuye amatsinda 2 akorera mu mudugudu wa  Kabumbwe na Rubilizi mu murenge wa Ngeruka tarii ya 23/6/2016 bashimye ibi bikorwa ko ari ibikorwa byiza kuko bituma abaturage badashobora kurumbya imyaka yabo bahinze mumu gihe cy’impeshyi.

 

Padiri Twizeyumuremyi Donatien areba buryo imashini ikora

Padiri Twizeyumuremyi yagize ati “ Twe nka Caritas ya Kigali nugufasha abaturage cyane abatishoboye uburyo bwo “kwigira” bivana mu bukene bakora imishinga nk’iyi ngiyi iciriritse ibyara inyungu ndetse inabafasha kubaho neza mu ngo zabo.

Aha avuga ko ikigamijwe ari ukubakura mu bukene ndetse bo ubwabo bagasigara bafasha babandi nabo bakiri munsi y’umurongo w’ubukene kumenya gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Abagenerwabikorwa 500 bafashwa na Caritas ya Kigali abatangiye iyi gahunda yo kuhira imyaka mu murima mu gihe cy’impeshyi basaga 240 bibumbiye mu matsinda 10.

Aba bahinzi bakaba baribanze cyane ku buhinzi bw'ibitunguru hamwe n'inyanya kuko aribwo buberanye n’ubutaha bwaho bigatuma babona umusaruro mwinshi.


Byanditswe : tariki ya 23 Mata 2017 saa 08:15:50, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fb5c1