CARITAS KIGALI

Inkunga ya RGB imaze guhindura byinshi mu bagenerwabikorwa b’umushinga w’Abadacogora n’Intwari

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bamwe mubagenerwabikorwa batangiye ubucuruzi buciriritse

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere myiza RGB rumaze guhindura imibereho y’abaturage mu nkunga yageneye ikigo cy’Abadacogora n’Intwari yo gufasha abagenerwabikorwa bayo 80.

Mu igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB kuva tariki  ya 11-12/6/2018 basanze hari byinshi bimaze guhinduka mu bagenerwabikorwa 80 bafashwa n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari birimo amakimbirane yo mungo yagabanutse ndetse n’ikibazo cy’ubukene bwagiye bugabanuka bakabasha kurya inshuro ebyeri ku munsi n’abana bamwe bataye ishuri babasha kurisubiramo.

Nkurikiye André umukozi muri RGB aganira n’abagenerwabikorwa bo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo yababwiye ko intego yabo mu gutanga inkunga bari bagamije gufatanya n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari guhindura byinshi mu mibereho yabo.

Ati “ twebwe turishimira intambwe imaze guterwa mu kubaka ubushobozi bw’imiryango itishoboye kandi niyo ntego yacu ko igira imibereho myiza”.

Aha avuga ko intego bari bagamije gufasha umuryango mu gukomeza imibanire myiza no kurinda umwana ihohoterwa kandi ko byatangiye kugerwaho kuko ubu abaturage babasha kwikemurira ibibazo babifashijwemo n’imboni z’umuryango.

Ibi bishimangirwa n’ubuhamya butangwa n’ababyeyi bagaragaje ko ubu mu miryango yabo amakimbirane yagabanutse, kandi ko abana babo bashoboye gusubira mw’ishuri ubu bakaba biga neza.

Mukarugero Jeanette atangaza ko ubu umuryango we wagize impinduka mu mibereho ya buri munsi kuko yabashije gukora ubucuruzi buciriritse akabasha kujya abona amafaranga make make yo kwikemurira ibibazo.

“Nta muntu ukiburara dusigaye turya byibura kabiri ku munsi kandi dufite intego yo kurya gatatu kuko amahugurwa twahawe yabidufashijemo kugenda dusezerera ubukene burundu” Mukarugero.

Ubuyobozi bw’imirenge ya Nduba mu karere ka Gasabo na Rilima mu karere ka Bugesera bubarizwamo abagenerwabikorwa b’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bushima ibikorwa bimaze kugerwaho birimo gusigasira imiryango hagabanywa amakimbirane yo mungo.

Muri rusange muri iyo mirenge uko ari ibiri hari hateganyijwe ibikorwa byo gufasha imiryango gukemura amakimbirane no gutsura umubano hagati y’abagize umuryango (Umugore, Umugabo, Abana n’abaturanyi) no gufatanya n’abagenerwabikorwa mu kugena gahunda zituma abagize umuryango muri rusange basobanukirwa n’ibijyanye n’amakimbirane, kuyakemura no kwita ku burenganzira bw’umwana harimo no kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ikindi ni ugufasha imiryango ikennye kubona igishoro giciriritse (Seed Capital) kugira ngo bongere ubushobozi bwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu rwego rw’ubukungu.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 21 Kamena 2018 saa 09:43:42, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ab465