CARITAS KIGALI

Guhindura imyifatire inzira yo kwiteza imbera no gusezerera ubukene

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abagenerwabikorwa benshi guhindura imyumvire byabafashije gutinyuka ubucuruzi buciriritse

Guhindura imyumvire ndetse n’imyifatire n’imwe mu nzira yo guha ubushobozi imwe mu miryango ifite abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda gusohoka mu bukene no kugera ku iterambere.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko basanze bimwe mu bibazo bitera abana  kujya mu buzererezi biterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’ubukene ariko cyane cyane ugasanga ibibazo byinshi bishingiye ku myumvire mike ababyeyi babo baba bafite.

Gukemura iki kibazo cy’abana bajya mu muhanda kubera ubukene Caritas Kigali ibicishije  mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari batangiye gufasha ababyeyi guhindura imyumvire n’imyifatire kuko basanze ababyeyi bamwe bafite imyumvire ibaheza mu bukene.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko kubasha kugira ubushobozi bwo kwibeshaho, bidasaba gusa kugira amafaranga, ahubwo bisaba no guhindura imyifatire. Akaba ariyo mpamvu Caritas Kigali ishyira imbaraga no mu guhindura imyifatire y’abo ifasha kugirango nabo babashe kwifasha.

Kimwe mu bituma abatishoboye babasha gutera imbere vuba ni ugushyira hamwe imbaraga nke bafite.Uku gushyira hamwe bituma imbaraga zari nke zibyara nyinshi. Niyo mpamvu yatumye ubu Caritas Kigali ishyira imbaraga mu gufashiriza abantu bashyize hamwe mu mashyirahamwe n’amakoperative.

Muri iki gihe hashyizwe imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibimina byo kwizigama no kugurizanya. Ubu Caritas Kigali ifite ibi bimina birenga 200 ikurikirana.  Muri ibi bimina harimo abantu barenga ibihumbi bitanu (5000). Abari muri ibi bimina bakaba bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miriyoni 19 892 326 y’u Rwanda, ndetse bakaba bamaze gutanga inguzanyo zigera ku mafaranga  29 664 545 y’u Rwanda .

Ni muri urwo rwego Caritas yahinduye uburyo bw’imikorere yayo, aho ibikorwa byayo by’ubufasha bunyura mu miryango kuko yasanze iterambere rirambye ari iriha agaciro imbaraga z’umuryango.

Ubu mu bikorwa byose bya Caritas Kigali habarizwamo imiryango igera ku bihumbi bitandatu (6000) muri yo harimo imiryango igera kuri 380 y’abana bahoze mu muhanda. Iyi miryango yigishijwe kwiteza imbere bongera umusaruro, bigishijwe kwihangira imirimo, kuvugurura imirire, kuzuzanya hagati y’umugabo n’umugore, gukemura amakimbirane mu ngo, kwibuka inshingano z’umubyeyi mu burere bw’abana ndetse no kubyara abo bashoboye kurera.

Muri uyu mwaka wa 2017, Caritas Kigali ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yishimiye ko yashoye amafaranga arenga miliyoni magana atandatu yo gufasha abatishoboye. Inashimira abagize uruhare muri ibyo bikorwa byose by’urukundo iakbasabira ko Imana ibasubiriza aho bakuye.

Uburyo bwo guhindura imyumvire y’ababyeyi byagize ingaruka nziza ku miryango kuko abenshi bahamya ko kudatinyuka gukora babiterwaga n’imyumvire babaga bafite yo kwitinya no kumva ko ari abakene badashoboye kugira ikintu na kimwe bashoboye gukora.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bafashwa n’umushinga w’Abadacogora n’Intwari bahamya ko ubukene bamaze kubusezerera kandi inyigisho bahawe zabajijuye kuburyo ntawakongera gukena kubera kwitinya.

Nyiragasigwa Philomene avuga ko yacuruzaga agataro nyuma aza kugira amahirwe yo kuva mu muhanda ajya gucururiza mu isoko ry’imbuto rya Nyabugogo.

Kubera inyigisho yahawe zamufashije gutinyuka gukora ubu urugo rwe yamaze kurukenura ntabibazo agihura nabyo.

Uretse kubasha guhindura imyumvire bari bafite Bazihimana Kamatari avuga ko imiryango ikennye igiye yegerwa yose ikagirwa inama ikwerekwa n’inzira yava muri ubwo bukene asanga byahindura imbereho ya benshi.

Nawe yemeza ko gutera imbere bisaba guhindura imyumvire no gutinyuka gukora kuko aribyo bitanga amafaranga.

Mu Mwaka wa 2017 Caritas Kigali n’abafatanyabikorwa bayo bafashije abana bagera kuri 3500 mu kwiga, .hatanzwe amafaranga agera kuri miriyoni 165 275 145 y’u Rwanda. Muri aba bana hakabamo abagera kuri 580 bahoze mu muhanda.Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, abagera kuri 430 bigishijwe imyuga binyuze mu Kigo cy’Imyuga cya Caritas Kigali i Butamwa.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 27 Kamena 2018 saa 17:20:25, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a740f