CARITAS KIGALI

Abarangije ubumenyingiro ibyo bize bibaha ikizere ku isoko ry’umurimo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abarangije ubumenyingiro bahawe ibikoresho bizabafasha mu kwihangira umurimo

Bamwe mu barangije kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bafashwa n’umushinga w’Abadacogora n’Intwari wa Caritas Kigali bavuga ko mu gihe abiga ubumenyi rusange barangiza bakaba abashomeri, bo atari ko bimeze ko bazahita bihangira umurimo.

Ibi babitangaje ubwo ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri Caritas ya Kigali kibacukije nyuma yo kurangiza amasomo yabo mu mwaka wa 2017 kugirango bakomereze ubuzima bwaho hanze bihangira umurimo.

Mushimiyimana Bosco arangije ubumenyingiro mu kigo cya TVET Butamwa atangaza ko yagize amahirwe akabasha kwiga umwuga wo gusudira ndetse ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kimuha ibikoresho azifashisha mu buzima bwo hanze agiyemo.

Ati “ Ntabwo nzaba umushomeri kuko ibyo ngiye gukora ndabizi kandi bampaye ibikoresho byo kwifashisha mu kazi ngiyemo ka buri munsi”.

Kimwe n’Uwituze Nadine urangije mubijyane n’ubwubatsi no gukora amazi (Construction et Plomberie ) kuri we asanga umwuga yize uzamugirira akamaro kuko atazigera aba umushomeri kuko yigaga akora ibiraka akabasha kubona amafaranga yo ku mufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Ashimira ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bamufashije kubasha kwiga ubu akaba yizeye ko ubumenyingiro yakuye muri TVET Butamwa buzamuhindurira ubuzima.

Umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien atangaza ko intego yabo ari ukugirango bafashe urubyiruko kwiga ibintu byabafasha guhangana n’ubushomeri buri hanze aha.

Usanga umuntu arangiza amashuri yisumbuye ntabashe kubona akazi kuko mu byukuri usanga abahatana ku isoko ry’umurimo ari benshi cyane.

Aha ninaho asanga amashuri ya TVET ari igisubizo ku rubyiruko kuko rurangiza kwiga ubumenyingiro ruhita rujya gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ati “ twebwe abana tuba twafashije kuva mu buzima bwo mu muhanda tubashyira mu mashuri y’aba ayimyuga n’ayisumbuye kugirango babashe kuzagira icyo bimarira”.

Akomeza avuga ko iyo babacukije babaha ibikoresho bijyanye n’ibyo bize kugirango babyifashishe mu buzima bagiyemo.

Ibikoresho bahaye abanyeshuri59 bacukijwe tariki ya 26/6/2017 bifite agaciro ka miriyoni 2.400.000.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe  guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) gitangaza ko intego nyamukuru ya guverinoma y’u Rwanda ko ari ukugabanya ubukene cyane cyane mu rubyiruko kugirango rubashe kwiga ubumenyingiro bityo ikibazo cy’ubushomeri gikemuke burundu ndetse imibereho myiza y’abanyarwanda irusheho kuba myiza.

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 29 Kamena 2018 saa 15:25:59, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d6b2d