CARITAS KIGALI

KWIBUKA NO KUREMERA ABAROKOTSE NI INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha padiri Twizeyumuremyi Donatien yashyiramo inkunga bageneye urwibutso

Abakozi ba Caritas ya Kigali barangajwe imbere n’umuyobozi wabo akaba na perezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Padiri Twizeyumuremyi Donatien tariki ya 24/6/2016 basuye urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri y’abatutsi bishwe muri genoside 1994 banaremera Mukarwego Alphonsine warokotse Jenoside.

Nyuma yo gushyira indabo ahashyinguwe abatutsi bishwe muri jenoside bashyiguwe mu rwibutso rwa Gisozi ndetse bakanasura inzu igaragaza amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda n’ahandi kwisi Padiri Twizeyumuremyi Donatien yagize ubutumwa abagenera .

Yashishikarije abitabiriye uwo muhango kutubakira ku kibi no kucyihemberamo kuko aribyo byoretse igihugu cy’u Rwanda.

Ati “ nk’abakirisitu ndabasaba ko mwari mukwiye no kurangwa n’urukundo mukirinda icyabaganisha ku macakubiri kuko ariyo yagejeje abanyarwanda kuri jenoside”.

Aha bari bageze kurwibutso rwa Gisozi

Padiri yakomeje yibutsa abakozi ko buri munyarwanda wese afite inshingano yo kwibuka kuko ari imwe mu nzira yo guha agaciro abishwe no gukomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda kuko umuntu uwo ariwe wese wagera mu rwibutso ahita abona ububi bw’ibyabaye mu Rwanda.

Yasabye abakozi ayoboye ko nta mukozi wa Caritas ndetse na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro washobora akazi afite ingengabitekerezo ya jenoside kuko bafite inshingano yo kwakira buri wese uje ubagana no kumenya ko ibikorwa bya Caritas bishingiye kw’ivanjiri kandi ko utashyira mu bikorwa ivanjiri ufite ingengabitekerezo ya jenoside.

Mukarwego Alphonsine warokotse jenoside yatanze ubuhamya agaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse nuko arimo kwiyubaka ubu afashijwe n’umuryango nyarwanda.

Aha bibukaga abakozi bari aka Caritas banacanye urumuri rw’ikizere

Mu buhamya bwe yavuze ko yagize ihungabana rikomeye nyuma y’uko jenoside ihitanye ababyeyi be n’abavandimwe be 8 agasigara wenyine.

Ibi byamuteye kumva yiyanze ku buryo byaje kumuviramo no kureka ishuri akanga kwiga.

Anyuze mu nzira yo gusenga yaje kugenda yiyakira aza gukira igikomere ku buryo ubu yabohotse nyuma yo kwakira ibyamubayeho no gutanga imbabazi kubamwiciye.

Ati “ naje kwiyakira nibwo mu bona ndi umuntu mbere numvaga ntagaciro mfite muri jyewe”.

Yashimiye Caritas ya Kigali igikorwa kiza cyo kumuremera amafaranga ibihumbi 100 kuko bimwereka ko abanyarwanda bamaze gukira ibikomere kandi bakomeje inzira yo kubaka ubumwe bagatambuka ibyabaye mu Rwanda.

Batuye igitambo cya Misa basabira abishwe muri jenoside

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kubumwe Kabasha Ignace waje ahagarariye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima y’ibukije ko abanyarwanda bagomba gukora uko bashoboye bagahangana n’ingengabitekerezoya Jenoside.

Yavuze kandi ko u Rwanda rugeze ku ntera ishimishije ukurikije amahano yarubayemo ko kandi tudakwiye kwirara ko ari ngombwa gukomeza gushyiramo imbaraga kuko hari abanyarwanda bacye bagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Yashimiye cyane ubuyobozi bwa Caritas imbaraga bushyira mu muhango wo Kwibuka ndetse n’umuco mwiza wo kuremera abarokotse jenoside kuko buri mwaka baremera uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Aha bari mu misa basabira abishwe muri jenoside

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe muri jenoside 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi mu gitambo cya Misa basabiye abishwe muri jenoside bari abakozi ba Caritas hamwe n’abanyarwanda bose bishwe muri icyo gihe habaho no gucana Buji nk’urumuri rw’ikizere mu banyarwanda.


Byanditswe : tariki ya 23 Mata 2017 saa 08:36:28, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   88edb