CARITAS KIGALI

Menya uburyo wagorora umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Nyuma yo gufashwa n'ikigo cy'Abadacogora n'Intwari ubu ni umusemuzi w'ururimi rw'amarenga bimwinjiriza ibihumbi 500 mu kwezi

Umwana wanyuze mu buzima bwo mu muhanda akaba inzererezi iyo yitaweho ashobora kuvamo umuntu w’umugabo uhamye ndetse agafatanya n’abandikubaka igihugu.

Ni kenshi umwana wahuye n’ubuzima bugoye abantu benshi bakunze ku mwinuba bakamufata nk’umuntu udashobotse kandi wananiranye ndetse utavamo umugabo uhamye.

Ibi nubwo abantu bakunze kubyitiranya bitewe n’ubuzima bubi uwo mwana aba yaraciyemo iyo umuntu akurikiranye neza usanga abenshi bajya mu muhanda kuba inzererezi cyangwa gusaba, babiterwa n’ibibazo bitandukanye bidaturuka kunanirana kw’abana nk’uko benshi babitekereza.

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari gikorera muri caritas ya Kigali kita kubana bo mu muhanda zimwe mu mpamvu bagiye babona zituma abana bajya kuba inzererezi ibyinshi bishingiye mu muryango abana baba bakomokamo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali asobanura ko bimwe mu bibazo biza kwisonga basanze bitera abana kujya kuba inzererezi mu muhanda birimo ubukene, amakimbirane mu muryango, gutakaza inshingano z’ababyeyi zo kwita ku bana.

 

Ibyo byose ni bimwe mu bituma usanga habaho ubuzererezi ndetse ntibucike kuko byabibazo bibutera biba bigihari.

 

Intambwe ya mbere yo gufasha abana bo mu muhanda Padiri avuga ko ari ukubanza kuwubakuramo nyuma bakabaganiriza kuri ibyo bibazo bahuye nabyo bakabereka inzira yo kutabisubiramo ndetse bakabafasha no kumenya kubana nabyo igihe bitakemutse mu miryango yabo.

 

Ati “ iyo tubikoze dukurikizaho ibikorwa byo kubafasha mu bundi buzima harimo  

Kubajyana mu ishuri, kubigisha kumenya gusoma no kwandika, kubafasha guhindura imyumvire, no guteza impano zabo imbere zirimo kubyina gukora ubukorikori butandukanye”.

Ibi bijyana no gufasha imiryango yabo aho bashishikarizwa guhuza imbaraga bakibumbira mu bimina bizajya bibafasha kwiteza imbere ndetse no kubafasha kumenya gukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, no kumenya gukemura amakimbira mu miryango.

Ibi byose byagiye bitanga umusaruro kuko usanga abana iyo basubijwe mu miryango yabo abenshi baguma kubana n’ababyeyi babo ntibasubire mu muhanda.

Aha ni naho asanga buri wese akwiye kugira uruhare muri iki kibazo cyo gukumira abana bajya mu muhanda.

Kugira ngo iki kibazo kirangire burundu nuko buri muntu wese akigiramo uruhare ntihagire uwirengagiza gufasha aba bana kuva muri ubwo buzima igihe abubasanzemo ariko uruhare rwa mbere rukaba urwababyeyi babo bwo kubarinda kujya kuba inzererezi.

Guverinoma y’u Rwanda kugirango yite kuri iki kibazo yashyizeho ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) ni urwego rushya, rufite inshingano zo gukumira uburara, kugorora abamaze kwishora mu ngeso mbi n‘imyitwarire bibangamiye rubanda, no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco bitandukanye.

Bimaze kugaragara ko uburara, ubuzererezi, uburaya, ubwomanzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi bimaze gufata intera ndende. Ibi kandi byibasiye cyane cyane urubyiruko arirwo Rwanda rw‘ejo ari nako bisenya umuryango nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), ACP Gilbert Rwampungu Gumira tariki 26 Kamena 2018, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika bateguwe n’Ikigo cy’abadacogora n’Intwari wabereye muri St Paul mu mu mujyi wa Kigali yagarutse ku ngamba ibi bigo byombi bifite mu guca inzererezi ariko yibutsa buri wese ko afite inshingano zo guhangana n’iki kibazo.

“ Guhangana niyo myitwarire ibangamiye rubanda n‘inshingano za buri wese duhereye ku babyeyi„ ACP Gilbert Rwampungu Gumira.

Aha yasabye ababyeyi, abarezi, n‘ubuyobozi muri rusange ko bataterera agati muryinyo no kwirinda imvugo yo kuvuga ngo“ Uwiyishe ntaririrwa „.

Iki kigo gishinzwe guhuza ibikorwa by‘ibigo ngororamuco bya Leta niby’abafatanyabikorwa, ndetse n’ibigo binyurwamo igihe gito hagamijwe kureba ko amategeko, amabwiriza n’uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 16 Nyakanga 2018 saa 14:10:34, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9ca6c