CARITAS KIGALI

Gushyira ibigo ngororamuco kure y’umujyi byafashije abana bahoze mu muhanda guhindura imyifatire

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Biteganyijwe ko abana b'abahungu bazajya bamara amezi 6 bagororerwa muri iki kigo cya Rweru

Kugororera abana kure y’umujyi byatanze umusaruro mu mpinduka n’imyifatire yabo kubera kudahura n’ibishuko bababakurikiye mu mujyi.

Zimwe mu ngamba zo gufasha abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda harimo no kujya kubagororera kure y’imijyi kugirango babarinde ibishuko bituma bararukira kujya mu mujyi.

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda cyubatse ikindi kigo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bazajya bajyanamo abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda kubagororerayo kugirango babahe uburere bwiza.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali atangaza ko impamvu bajyana abana bavuye mu muhanda muri iki kigo  kiri Nyiragiseke ko ari  ahantu heza hitaruye umugi kugirango batagira ibishuko byo kubasubiza mu muhanda kandi bifasha n'abarezi kubitaho isaha kuyindi.

Ati “ intego yo kubaka iki kigo n’uburyo bwo gufasha abana kongera kumenyera ubuzima butari ubwo mu mujyi no kubarinda kurarikira ibintu bimwe na bimwe by’ibishuko bibakururira gusubira kuba inzererezi mu mujyi”.

Avuga ko byagize ingaruka nziza kuko usanga bifasha abana guhinduka mu mico yabo mu buryo bworoshye bitewe nuko inyigisho bahabwa zibafasha kubona ko ubuzima babamo bwo mucyaro nabwo ari bwiza kurenza ubwo mu mujyi baba birukira.

Ikindi kiza cyo kubagororera kure y’umujyi nuko bibafasha kumenyera ubwo buzima basubira mu miryango yabo bakabana n’abandi neza kandi ugasanga ubuzima bwo mu mumujyi barabwibagiwe.

Iki kigo cyubakwa cyari kujya cyakira abana bagera muri 50 ariko kuko cyahuye n’inkongi y’umuriro ubu kiri kwakira abana b’abahungu gusa.

Tariki ya 5/3/ 2018 iki kigo cyaje guhura n’inkongi y'umuriro yatumye babura icyumba abakobwa barararagamo ndetse n'aho bose bariraga, ibi byatumye bagabanya umubare w'abo bakiraga kuko hari ibikoresho byinshi byahiriyemo ndetse kandi kuva icyo gihe ubu ntabwo barimo kwakira abana b'abakobwa kuko batakibona aho bacumbikirwa”.

Nubwo iki kigo cyahuye n’inkongi y’umuriro ntibabashe kugera ku ntego bari biyemeje bacyubaka bigaragara ko abahasigaye bahagororerwa bagahinduka basubizwa no mu miryango yabo bakaba abana beza kandi ntibasubire mu buzima bwo mu muhanda kuko baba barumvise neza inyigisho bahawe.

Iki kemezo cyo kujya kugororera abana mu bigo biri kure y’umugi babihuriyeho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco NRS kuko nacyo abana bagaragaye mu bikorwa by’ubuzererezi bajya kugororerwa mu bigo biri ahitwa Gitagata mu karere ka Bugesera, ni Iwawa mu karere ka Rubavu, n’ikigo kiri mu karere ka Nyagatare.

NRS yemeza ko abagaragayeho imyitwari mibi, ibiyobyabwenge, ubuzererezi, n’indi myitwarire itari myiza kubagororera kure y’umujyi ko bitanga umusaruro kuko abenshi iyo basubiye mu buzima  bwo mungo iwabo usanga bafite imyitwarire myiza.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 23 Nyakanga 2018 saa 15:36:24, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   65c4e