CARITAS KIGALI

Kwandika ku bitambaro no kubyapa bimwinjiriza asaga 200 ku kwezi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umwe mu bana urimo wiga gushushanya ku bitambaro

Ndayishimiye Egide  w’imyaka 25 wo mu karere ka Kamonyi kwiga ubugeni bwo kwandika ku bitambaro no ku byapa ndetse no kunzu byamubereye umwuga umutunze umwinjiriza asaga 200 mu kwezi kumwe.

Mu buhamya bwe avuga ko ubu bugeni bwo kwandika ku bitambaro yabwigiye mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas ya Kigali mu mwaka wa 2000 ubwo bari bamukuye mu buzima bwo kuba inzererezi mu muhanda.

Avuga ko yagiye mu muhanda afite imyaka 8 mu 1998 akaza guhura n’abakozi bakora mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari bamuvana muri ubwo buzima.

Ati “ nahuye nabo mu muhanda baranganiriza mbabwira ko ndi inzererezi bansaba ko twajyana niko nisanze muri iki kigo cyabo”.

Guhura n’aba bakozi yabigiriyemo umugisha ukomeye  kuko agezeyo yakomeje kwiga amashuri abanza arayarangiza nyuma aza gukomeza kwiga ubugeni bujyanye no kwandika ku bitambaro. Gukora cache, kwandika ku byapa, no ku mazu abyiga mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Mu mwaka wa 2012 yari yarasubijwe mu buzima busanzwe hanze atakiba muri iki kigo nibwo yatangiye gukorera amafaranga.

Iyo yabaga atabonye ibiraka bihagije yinjizaga byibura ibihumbi 50 mu kwezi kumwe. Muri ayo mafaranga yinjizaga yabashije kwiga gutegura(decolation) yongeraho no gutunganya imisatsi ubu ibyo byose bimwinjiriza asaga ibihumbi 200 ku kwezi.

Ashimira Caritas Kigali yamufashije ku mukura muri ubwo buzima yaciyemo ndetse bakanamufasha kubasha kwiga kuko ubu imibereho afite ayikesha ubumenyi yahakuye.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko intego y’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari ari ugufasha abana bo mu muhanda  kuva muri ubwo buzima ariko bakanabitaho babafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Bimwe mu byo babakorera harimo gukomeza kubafasha kwiga bitewe n’ikigero barimo ndetse no kubasubiza mu miryango yabo ariko bagakomeza gufasha iyi miryango abana baturukamo kwifasha kugirango bimwe mu bibazo birimo ubuke

Ati “ Ibikorwa byacu ntibigarukira gukura abana mu muhanda gusa kuko tubaha n’ubundi bumenyi bwo kubafasha kwiga kugirango bazagire icyo bigezaho.”

Kugeza ubu umubare wose w'abana bigishijwe gushushanya no kwandika ku myenda kubyina imbyino za gakondo n’imbyino zigezweho, guhimba no gukina ikinamico, kwerekana imideri, gukora amasaro n’inigi, ndetse no gukora ibipupe kugeza ubu ni abana 15, abari kubyiga muri uyu mwaka wa 2018 ni abana 122.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 02 Kanama 2018 saa 16:44:29, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7c231