CARITAS KIGALI

URUBYIRUKO RWIZA RW’EJO HAHAZAZA

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bari hamwe n'ubuyobozi bwa Caritas bahawe bagaragaje impamvu yabateye kujya mu muhanda.

Abana bahoze ari inzererezi mu muhanda ubu bafashwa na Caritas ya kigali ubwo bizihizaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika tariki ya 16/6/2016 basabwe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien kuba urubyiruko ruzubaka ejo heza h’u Rwanda.

Ubu butumwa yabubageneye nyuma y’ibikorwa bitandukanye Caritas ya Kigali yagiye ifasha aba bana kugirango bave mu buzima barimo butari bwiza bwo kuba inzererezi mu mihanda.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien yabasabye ko bakomeza ibikorwa byiza birimo kugana ishuri, kwiga imyuga itandukanye, kugirango bazagire icyo babasha kwimarira mu buzima bwabo.

 Ikindi yabasabye nu gukomeza kubaha ababyeyi babo kugirango bakomeze kubafasha mu myitwarire yabo.

Ati “ icyo mbasaba ni ukugira imyitwarire myiza ibaranga mu mibereho yanyu ya buri munsi kandi mukomeza inzira mwatangiye yo kuva muri buriya buzima mwahozemo mwirinda kubusubiramo”.

Bimwe mu bikorwa Caritas ya Kigali ifasha abana b’Intwari n’Abadacogora harimo kongerera ubushobozi imiryango yabo, kubigisha gukora imishinga iciriritse ibyara inyugu, guhyira abana mu mashuri, no kubatoza uburere bwiza ndetse bakabasubiza no mu miryango yabo.

Abadacogora n’Intwari nabo biyemeje kudasubira mu buzima bavuyemo bwo kuba inzererezi kuko usanga abenshi barabiterwaga n’imibereho mibi yo mu miryango yabo.

Umutoni Josiane ni umwe muri abo bana uvuga ko ubuzima bwo kujya mu muhanda yabuterwaga no kuvuka mu miryango ikennye bigatuma ajya kwishakira imibereho.

Kuba yarabonye ubufasha akabasha kwiga yumva atasubira muri ubwo buzima kuko n’ubundi usanga nta kiza kibubamo uretse kubangiza kandi bakiri bato.

Ashimira Caritas ya Kigali uburyo yamufashije kubasha kwiga akaba afite ubumenyi bwamufasha kwibeshaho.

Ishimwe Jean Claude nawe ashimangira ko Caritas ya Kigali yamufashije kuva mu buzima yararimo bumukomereye bwo mu muhanda.

Kuri we ngo umunsi w’umwana w’umunyafurika uvuze byinshi kuko ahita abona ishusho y’uko abana b’Afurika abenshi babayeho.

Ubutwari abana b’i Soweto bagize bwo guharanira uburenganzira bwabo byamwigishije byinshi byo kutazasubira inyuma kuko amaze gutera intambwe nziza kandi ajyaishimishije.

“ Kuba umugabo biraharanirwa niyo mpamvu natwe tugomba guharanira kuba bana beza bazubaka u Rwanda rw’ejo hazaza kuko ari twe maboko yarwo” Ishimwe.

Yageneye ubutumwa abana bakiri mu buzima bwo mu muhanda kubuvamo kuko ntakiza kibubamo uretse kubangiriza ubuzima bahigira imico mibi irimo ibikorwa by’urugomo, kunywa ibiyobyabwenge no kwiyandarika bibaviramo kwandura indwara z’ibyorezo no kubyara abo batateganyije kandi batabashije kurera.

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wabanjirijwe n’igitambo cya misa basomewe n’umuyobozi wa Caritas ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien hakurikiraho imyireko yakozwe n’abana b’Intwari n’Abadacogora n’ubusabane hagati y’abakozi ba Caritas ya Kigali.


Byanditswe : tariki ya 23 Mata 2017 saa 08:57:51, ubu
Uwabitangaje : Administrator Caritas-CDJP

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a3219