CARITAS KIGALI

Ingo ibihumbi 4 zimaze kumenya kubyaza umusaruro ubutaka buto zifite

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ubutaka buto babubyaza umusaruro

Ingo zigera ku 4000 z’ abagenerwabikorwa ba Caritas Kigali bo mu karere ka Gakenke na Bugesera bigishijwe gukora ubuhinzi ndumburabutaka bushingiye ku nyongeramusaruro kamere binyuze mu mushinga wa PASADN muri Gahunda ya “TUGENDANE TWIYUBAKA” (EMMo),

Umuhuzabikorwa w’umushinga “Tugendane Twiyubaka” Byamungu Felix umukozi muri Caritas Kigali atangaza ko abahinzi babigisha kumenya gufata neza ubutaka buto bafite kandi bakabubyaza umusaruro.

Bimwe mubyo babigisha harimo kumenya gukora uturima tw’igikoni no kumenya kugahingaho igihingwa kibaha umusaruro.

Ati “ bafite ubutaka buto ariko baba bagomba kububyaza umusaruro kugirango batabupfusha ubusa”.

Ikindi biga nugufumbira ubwo butaka bakoreshe uburyo bwa kamere bwo kwikorera ifumbire y’umwimerere bafumbiza imyaka yabo.

Ubuhinzi nduburabutaka Byamungu avuga ko bukorwa basaba umuhinzi kuzirikana kububungabunga no kongera uburumbuke bw’ubutaka.

Aha ni naho avuga ko uburyo bwiza bwo kubungabunga uburumbuke bw’ubutaka ari ukuburaza igihe kirekire kugirango bwisubize.

Ibikorwa by’ingenzi bubungabunga ubutaka bakangurira abaturage harimo kurwanya isuri, kongerera ubutaka ubujyakuzimu (profondeur), gukoresha ifumbire y’imborera, gukoresha ibiti ndumburabutaka bivangwa n’imyaka, gusimburanya no kuvanga imyaka, gukoresha isaso (ibyatsi byumye cg ibimera nk’ ibyatsi ndumburabukata).

Icyibanze muri ibikorwa tubonye hejuru ni ukubona ifumbire y’imborerera. Usibye ikorerwa mu ngarari, bigishwa no gukora ifumbire y’ikirundo.

Nubwo bigisha abaturage kumenya gukora ubuhinzi “Ndumburabutaka” bakoresha uburyo bwa kamera kugirango babone umusaruro w’umwimerere usanga  muri iki gihe bigishoboka kubera ubwiyongere bw’abaturage, ubutaka bugahingwa buri gihe ndetse nta n’inyongeramusaruro zongewemo.

Aha atanga urugero bakoresha bigisha abaturage uburyo bagomba kububungabunga aho babakangurira kuzirikana isano iri hagati y’umuhinzi, ibihingwa n’ubutaka. “ Tubigereranya n’umuryango w’abantu. Umugabo afatwa nk’umuhinzi, Umugore agafatwa nk’ubutaka, umwana akagereranywa n’igihingwa. Kugirango hazavuke umwana (igihingwa) ushyitse, umugore (ubutaka) agomba kwitabwaho bitandukanye n’igihe hakoreshejwe imvarugunda yita ku gihingwa ikirengagiza ubutaka”.

UWINGENEYE Epiphanie  wo mumudugudu wa Ruganda, Akagari ka Rwankuba, Umurenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke yabitanzeho ubuhamya.

Avuga ko umuhinzi mwiza aharanira kwita ku butaka kuko aricyo kigega kirambye cy’imyunyu ikenerwa n’ibihingwa. Iyo ubutaka umuhinzi yabukoreye ibikenewe byose kugirango bube bwiza kandi ku buryo burambye, ibihingwa ahinze bimuha ntakabuza umusaruro mwiza kandi urambye.

Ibyo bishoboka iyo umuhinzi yibanze ku buryo bwa kamere bwo kongera uburumbuke bw’ubutaka.

Ati “ twebe twamaze kumenya akamaro ko kwita ku butaka kuko biduha umusaruro tukihaza mu bwiribwa tukanasagurira amasoko”.

Avuga kandi ko buno buryo bwo kwita kubutaka bakoresha uburyo bwa kamere bizabafasha kugera kuri byinshi kuko bituma ibihungwa byabo biba bifite umwimerere nyawo.

 

Umwanditsi mukuru


Byanditswe : tariki ya 24 Kanama 2018 saa 15:25:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c7861