GUHUGURWA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE BIZAGABANYA AMAKIMBIRANE YO MU NGO

Abaturage 60 bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ngeruka nyuma yo guhugurwa ku uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali mu mushinga wayo UKAM bizeye ko bizabafasha kugabanya amakimbirane mu mungo zabo.
Nk’uko bamwe muri aba baturage bahuguwe ku ihohoterwa babitangaza bavuga ko mbere batari bazi ihohoterwa icyo aricyo ariko ko nyuma yo guhugurwa bamenye ko umugabo n’umugore badakwiye guhohoterana ahubwo bakwiye kubana mu bwumvikane no mu bwuzuzanye kugirango babashe gutera imbere.
Munyandamutsa Salatier avuga ko amahugurwa aje bari bayakeneye kuko uburinganire n’ubwuzuzanye batari babusobanukiwe neza kuko hari abari barabwumvise nabi cyane cyane ku gitsina gore babyitwazaga ntibuzuze inshingano zabo mu rugo nk’ababyeyi.
Ati “ Hano iwacu ntibwumvikanye neza, kuko twabwumvaga ariko ntidusobanukirwe neza akamaro bigira hagati y’abashakanye”.
Aha avuga ko hari bamwe babifata nko kwigenga kuri buri wese, ariko twumvise neza ko ari uburyo bw’ubufatanye no gusenyera umugozi umwe mu iterambere ry’urugo.
Kwitegetse Belancile uhagarariye urubuga rw’abagore “Icyizere” mu murenge wa Ngeruka akagali ka Nyakayenzi avuga ko amahugurwa yongeye kubigisha kubungabunga ubuzima bw’umuryango kuko ihohoterwa ryari ryarabaye karande mu ngo zabo.
Ati “ ubu rero dufashe imyanzuro myiza cyane yo kurwanya ihohoterwa ndetse tukamenya no kwita kuje atugana igihe yahohotewe”.
Aha yashyize imbere uburyo bagomba kwakira abaje babagana bahohotewe ndetse n’uwamuhohoteye bakamutumaho kugirango babashe kubakira bombi babafashe gukemura ibibazo byabo bikabafasha kubunga no kubahana,ubundi bakabahuza.
Niyonsenga Immacule umukozi w'umushinga UKM yarari guhugura abaturajye
Madame Bamurange Appolinaria ushinzwe uburinganiren’iterambere ry’umuryango mu karere ka Bugesera (Gender) yibukije ko umugabo n’umugore ko bagomba kubana mu mahoro no mu bwumvikane.
Yasabye abagore n’abagabo kudaceceka igihe bakorewe ihohoterwa ndetse bakirinda kubana mu makimbirane kuko batabasha gutera imbere igihe cyose babana batumvikana.
Padiri Mukuru wa paruwasi ya Ruhuha Uwamahoro Canisius yabahaye impanuro abibutsa ko bagomba kugira ubumuntu mbere ya byose kuko ari byo bituma umugabo n’umugore bubahana mu rugo.
Yongeyeho ko bagomba kwirinda uburakari kuko buba mu mbarutso zo gusenya ingo ahubwo abibutsa ko byose bikemurwa no kwihanganirana ndetse no kuganira.
Date de publication : le 23 avril 2017 à 09:37:57,
Publié par : Administrator Caritas-CDJP
Inama y’abakozi b’umushinga SGBV wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’abayobozi b’inzego z’ibanze baho uwo mushinga ukorera
Inama y’abakozi b’umushinga SGBV wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’abayobozi b’inzego z’ibanze baho uwo mushinga ukorera SGBV n’umushinga wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya archidiocese ya kigali ... l'article completKUMVA NEZA IHAME RY’UBURINGANIRE BIZABAFASHA GUTERA IMBERE NO GUSIGASIRA UBUMWE MU MIRYANGO YABO
Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera guhugurwa kuburinganire n’iterambere mu muryango bizabafasha gukorera hamwe biteze imbere ingo zabo. Nk’uko bamwe mu baturage ... l'article completABAGENERWABIKORWA B’ABAGORE BARAKATAJE MU GIKORWA CYO KWIZIGAMA NO KUGURIZANYA NYUMA YO GUHABWA AMAHUGURWA
Abagenerwabikorwa b’abagore 250 bafashwa n’umushinga UKAM ukorera mukarere ka Bugesera mumurenge wa Ngeruka mu midugudu itandatu ariyo Twimpala, Kalama, Nyakayenzi Kamugera, Rubilizi na Kabumbwe bibumbiye ... l'article complet
Lundi, 8 Mars 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- 250 UKAM PROJECT BENEFICIARIES RECEIVE GOATS
- GUHUGURWA KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE BIZAGABANYA AMAKIMBIRANE YO MU NGO
- KUMVA NEZA IHAME RY’UBURINGANIRE BIZABAFASHA GUTERA IMBERE NO GUSIGASIRA UBUMWE MU MIRYANGO YABO
- ABAGENERWABIKORWA B’ABAGORE BARAKATAJE MU GIKORWA CYO KWIZIGAMA NO KUGURIZANYA NYUMA YO GUHABWA AMAHUGURWA